Madame Yvonne Ntacyobatabara Basebya yitabye Imana ku buryo butunguranye kuwa gatatu tariki ya 24 Gashyantare 2016 aguye mu gihugu cy’u Buhorandi. Uyu mukecuru w’imyaka 69 ibinyamakuru bitandukanye mu Buholandi byanditse ku rupfu rwe ntibyigeze bivuga icyo yazize ndetse naho yaguye.
Nyakwigendera Madame Yvonne Basebya kuva mu 2003 kugeza ubu yavugwaga cyane mu bitangazamakuru ku ruhare yagize muri Jenoside yakorere we abatutsi cyane cyane I Gikondo aho yari asanzwe atuye mbere y’uko ahungira mu Buholandi.
Nyakwigendera yari yarakatiwe n’inkiko gacaca igifungo cya burundu adahari. Icyo gihe hari mu 2007. Igihugu cy’u Buholandi nyuma yo kumenya amakuru ko uyu mukecuru yashinjwe Jenoside nacyo cyaramukurikiranye mu butabera kiza kumukatira igifungo cy’imyaka 6 ari naho yaguye ubwo yari afunzwe.
Igihugu cy’u Buholandi cyamuhamije ibyaha byo gukangurira abantu gukora Jenoside mu 1994 I Gikondo. Ubu ni mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro. Yatawe muri yombi n’u Buholandi mu 2010.
Yvonne Ntacyobatabara yashakanye na Augustin Basebya babyarana abana 6, akaba yarageze mu gihugu cy’u Buhorandi mu 1998 akaza kubona ubwenegihugu muri icyo gihugu mu 2004
Augustin Basebya witabye Imana mbere ya 1994 yabaye depite ku ngoma ya Habyarimana. Akaba yari atuye I Gikondo ubu ni mu murenge wa Kigarama aturanye n’uwahoze ari Perezida wa CDR Martin Bucyana witabye Imana mu kwezi kwa kabiri 1994.
Umwanditsi wacu