Muri Repubulika iharanira demokarasi ya congo [ Sud Kivu ] hamaze iminsi havugwa intamba ikururwa n’imitwe yitwara gisirikare irwanya ubutegetsi iyo ni Mai Mai , Twirwaneho , Gumino ,RED-Tabara (Résistance pour un État de Droit au Burundi) na RNC ya Kayumba Nyamwasa. Imwe muri iyi mitwe ikaba ihabwa intwaro n’abarundi.
Igiteye ikibazo ku mutekano w’u Rwanda ni abantu bake batageze no kuri 50 biyita ingabo za Kayumba Nyamwasa [ RNC ] bakambitse ahitwa I Bijabo bayobowe n’uwitwa Col. Karemera Andrew, watorotse igisikare cy’u Rwanda kera uyu akaba afashwa n’Abanyamulenge bahoze mungabo z’inkotanyi aribo Nyamusaraba na Semahurungure, bivugwa ko ari nabo beretse RNC aho icumbika muri Bijabo aho muri Sud -Kivu, aba biyita ingabo za Kayumba nabo ngo bavuye muri Uganda, bagamije guhungabanya umutekano mu Rwanda nibo bivanga muntambara z’ abanyamulenge na Mai Mai nk’imirwano yabereye aho bita Gatanga, Rubibi, Gihuha no mu Masango RNC yayivanzemo. Ndetse baboneraho gusahura amatungo y’abaturage nyuma basubira mu Bijabo, ariko icyatangaje abantu ni ukubona mu binyamakuru Abanyamulenge ibi bitero babyitirira u Rwanda.
Mwibuke ko muri aka gace ka Congo Sud -Kivu karimo imitwe y’Ingabo za Mai Mai Aoci (Abafuliru), Mai Mai Yakutumba (Ababembe), Red Tabara (Abarundi) , Forebu (Abarundi) ya Gen. Niyombare , FNL ya Nzabampema. Amakuru avuga ko Abarundi aribo baha intwari imwe muri iyi mitwe ya gisilikare ninabo baheruka kugaba igitero ku mihana y’abanyamulenge bagamije gusahura. Muri icyo gitero abafuliru n’ababembe bahise nabo bisahurira ihene n’intama basubira iyuma. Ingabo z’u Burundi na RED –Tabara zari zifite ibitwaro binini zinaniwe gufata Muramvya yose niko guhita bakambika mu Gatanga.
Aho ni hagati rwose ku buryo bakikijwe n’insore-sore z’abanyamulenge zibumbiye mu mutwe wa Gumino na Twirwaneho. Aha ikigamijwe ku barundi ni ukwigarurira aka gace kose maze bakakagira ibirindiro byo gutegura urugamba rwo gutera u Rwanda , bafatanyije ngo n’Abafaransa ndetse niz’ingabo ziyita iza Kayumba Nyamwasa na FDLR. Amakuru kandi avuga ko RNC, FLN/Sankara iyo bajya guhunganya umutekano mu Rwanda bava Iburundi -Cibitoki bakambuka Bugarama bakinjira mu Nyungwe bakajya mu baturage bo mu Rwanda gushura.
U Burundi bukorana n’abanzi b’u Rwanda kumugaragaro , FDLR, RNC, FLN, Interahamwe n’ibindi bisambo byose biterwa inkunga na Rujugiro Ayabatwa Tribert na Perezida Nkurunziza ufatanyije n’umujenosideri Kabuga Feleciani wihishe mu Burundi aho afatanyije na Nkurunziza mu bucuruzi butandukanye.
Kuki ibihugu byo muri aka karere ntacyo bikora
Nko ku birebana na Tanzania, bamwe mu barwanya ubutegetsi bavuga ko Tanzania ifite inyungu mu butegetsi bwa Nkurunziza kuko hari Abatanzaniya benshi bari mu myanya ikomeye y’ubukungu bw’igihugu mu Burundi,ndetse no mu bijyanye no kugura intwaro kandi ngo ntibiteguye guhara inyungu bahavana, hakaba hari n’Abarundi bagiye kera muri Tanzania bari munzego z’ubuyobozi bwo hejuru nko mu bijyanye n’ubwikorezi, itumanaho mu Inteko ishingamategeko n’ahandi…..
Naho Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ngo ntishobora kwirasa ku kirenge kuko nayo ifite ibibazo nk’iby’u Burundi. Perezida Kabila wavuze ko ataziyamamaza, amaze igihe ashinjwa gushaka kuguma ku butegetsi muri manda ya gatatu bikaba bimaze iminsi biteza amakimbirane mu gihe igihugu cyitegura kujya mu matora y’umukuru w’igihugu mu mpera z’uyu mwaka.
Ku birebana n’u Rwanda, ngo mu gihe Perezida Nkurunziza avugwaho kuba afitanye umubano n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, u Rwanda rwo ngo kuva mu 1994 rufite ibindi bibazo biruhangayikishije rugomba kwitaho, ku buryo nubwo iki kibazo cyo kuba Nkurunziza yaba akorana n’abarurwanya kiruhangayikishije, kidashobora gutuma Guverinoma y’u Rwanda ifata iya mbere. Ibi nibyatangajwe na Minisitiri Mushikiwabo.
Uruhare rw’imitwe yitwaje ibirwanisho mu biganiro bihuza Abarundi
Kuba iyi mitwe itaragira ibikorwa bya gisirikare bifatika mu Burundi ni yo ntandaro yo kuba ibiganiro bigamije guhuza Abarundi ntacyo bigeraho.
Ikigaragara neza nuko mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bazaba badafite ibirwanisho kandi batarwana bizakomeza kunanirana kugira uruhare rungana mu biganiro.
Umuhuza Mkapa ari ku ruhande rwa Guverinoma kuko ikangisha gutanga umutekano kandi Mkapa nawe arashaka gufasha Nkurunziza gutambutsa igitekerezo cya Guverinoma y’ubumwe bw’igihugu.
Ibi rero ntacyo bizamara kuko bacye mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bashobora guhabwa imyanya ndetse u Burundi bukongera kugirana amasezerano n’Umuryango Mpuzamahanga ubufatanye bugasubukurwa ubuzima bugakomeza kugeza ku matora ya 2020 ndetse Nkurunziza akaba aciye umuvuno wo kongera kwiyamamariza manda ya kane akazategura amatora akiba amajwi akayatsinda.
Kugeza ubu Abarundi basaga 700,000 bahunze igihugu kuva amakimbirane yatangira muri Mata 2015. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi yemeza ko buri cyumweru byibuze mu gihugu abantu bicwa. Imibare ntituyifite neza ariko yaje gusubirwamo n’abahagarariye sosiyete sivile n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bemeza ko ku munsi hicwa abantu 5 byibuze, abandi bakaburirwa irengero. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR) ryo rikaba rivuga ko muri uyu mwaka wa 2018 impunzi z’Abarundi zidatashye bishobora gutera ikindi kibazo mu karere kose.
RUGENDO
RUSHYASHYA IBYO BIGAMBO BIPFUYE MWANDIKA MUBIKURAHE!!
KUKI MUTAFUNGA IMIPAKA IZONYESHYAMBA ZIBISAMBO NGO MUZIFATE
MUZIME AMAYIRA??ABANYAMURENGE NTABWENGE BAGIRA??
MURABITA KO BADASHISHOZA, BATABONA,HARYA KIZIBA NTABENE WABO BABA
BARAHAGUYE????ariko se intambara ko itabuka mwanjyiye mwandika ibyuka amahoro!!
KATSIBWENENE
Rugendo se? ubu ufite imyaka ingahe? umunyarwanda yise umwana we NZABANDORA. Ariko kandi ntakurenganyije ibi bigambo bya RUSHYASHYA ntacyo byubaka byo. Ariko burya ngo kirya abandi bajya kukirya kikishaririza.