• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»U Burundi Bufite Nyunguki Muguteza Akaduruvayo Muri Sud-Kivu No Mu Karere Kose

U Burundi Bufite Nyunguki Muguteza Akaduruvayo Muri Sud-Kivu No Mu Karere Kose

Editorial 28 Aug 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Muri Repubulika iharanira demokarasi ya congo [ Sud Kivu ] hamaze iminsi havugwa intamba ikururwa n’imitwe  yitwara gisirikare irwanya ubutegetsi iyo ni  Mai Mai , Twirwaneho , Gumino ,RED-Tabara (Résistance pour un État de Droit au Burundi) na RNC ya Kayumba Nyamwasa. Imwe muri iyi mitwe ikaba ihabwa intwaro n’abarundi.

Igiteye ikibazo  ku mutekano w’u Rwanda  ni  abantu bake batageze no kuri 50 biyita ingabo za Kayumba Nyamwasa [ RNC ] bakambitse ahitwa I Bijabo bayobowe n’uwitwa  Col. Karemera Andrew, watorotse igisikare cy’u Rwanda kera uyu akaba  afashwa n’Abanyamulenge bahoze mungabo z’inkotanyi  aribo Nyamusaraba na Semahurungure, bivugwa ko ari nabo beretse RNC aho icumbika muri Bijabo aho muri Sud -Kivu,  aba biyita ingabo za Kayumba nabo ngo bavuye muri Uganda,  bagamije guhungabanya umutekano mu Rwanda nibo bivanga muntambara z’ abanyamulenge na Mai Mai  nk’imirwano yabereye  aho bita Gatanga, Rubibi, Gihuha no mu Masango RNC yayivanzemo.  Ndetse   baboneraho  gusahura  amatungo  y’abaturage nyuma basubira mu  Bijabo, ariko  icyatangaje abantu ni ukubona  mu binyamakuru Abanyamulenge ibi bitero babyitirira u Rwanda.

Umugaba Mukuru W’ingabo Z’u Burundi Gen. Prime Niyongabo Afatanije Na Kayumba Nyamwasa Mu Bikorwa Bya RNC. Leta y’u Burundi nayo iravugwaho gufatanya

Mwibuke ko muri aka gace ka Congo Sud -Kivu karimo imitwe y’Ingabo za Mai Mai Aoci (Abafuliru), Mai Mai Yakutumba (Ababembe), Red Tabara (Abarundi) , Forebu (Abarundi) ya Gen. Niyombare , FNL ya Nzabampema. Amakuru avuga ko Abarundi aribo baha intwari imwe muri iyi mitwe ya gisilikare ninabo baheruka kugaba  igitero ku mihana y’abanyamulenge bagamije gusahura. Muri icyo gitero abafuliru n’ababembe bahise nabo bisahurira ihene n’intama basubira iyuma. Ingabo z’u Burundi na RED –Tabara zari zifite ibitwaro binini zinaniwe  gufata Muramvya yose niko guhita  bakambika mu Gatanga.

Aho ni hagati rwose ku buryo bakikijwe n’insore-sore z’abanyamulenge zibumbiye mu mutwe wa Gumino na Twirwaneho. Aha ikigamijwe ku barundi ni ukwigarurira aka gace kose maze bakakagira ibirindiro byo gutegura urugamba rwo gutera u Rwanda , bafatanyije ngo n’Abafaransa ndetse  niz’ingabo ziyita iza Kayumba Nyamwasa na FDLR. Amakuru kandi avuga ko RNC, FLN/Sankara iyo bajya guhunganya umutekano mu Rwanda bava Iburundi -Cibitoki bakambuka Bugarama bakinjira mu Nyungwe bakajya mu baturage bo mu Rwanda gushura.

U Burundi bukorana n’abanzi b’u Rwanda kumugaragaro , FDLR, RNC, FLN, Interahamwe n’ibindi bisambo byose biterwa inkunga na Rujugiro Ayabatwa Tribert na Perezida Nkurunziza ufatanyije n’umujenosideri Kabuga Feleciani wihishe mu Burundi aho afatanyije na Nkurunziza mu bucuruzi butandukanye.

Kuki ibihugu byo muri aka karere ntacyo bikora

Nko ku birebana na Tanzania, bamwe mu barwanya ubutegetsi bavuga ko Tanzania ifite inyungu mu butegetsi bwa Nkurunziza kuko hari Abatanzaniya benshi bari mu myanya ikomeye y’ubukungu bw’igihugu mu Burundi,ndetse no mu bijyanye no kugura intwaro kandi ngo ntibiteguye guhara inyungu bahavana, hakaba hari n’Abarundi bagiye kera muri Tanzania bari munzego z’ubuyobozi bwo hejuru nko mu bijyanye n’ubwikorezi, itumanaho mu Inteko ishingamategeko  n’ahandi…..

Naho Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ngo  ntishobora kwirasa ku kirenge kuko nayo ifite ibibazo nk’iby’u Burundi. Perezida Kabila wavuze ko ataziyamamaza, amaze igihe ashinjwa gushaka kuguma ku butegetsi muri manda ya gatatu bikaba bimaze iminsi biteza amakimbirane mu gihe igihugu cyitegura kujya mu matora y’umukuru w’igihugu mu mpera z’uyu mwaka.

Ku birebana n’u Rwanda, ngo mu gihe Perezida Nkurunziza avugwaho kuba afitanye umubano n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, u Rwanda rwo ngo kuva mu 1994 rufite ibindi bibazo biruhangayikishije rugomba kwitaho, ku buryo nubwo iki kibazo cyo kuba Nkurunziza yaba akorana n’abarurwanya kiruhangayikishije, kidashobora gutuma Guverinoma y’u Rwanda ifata iya mbere. Ibi nibyatangajwe na Minisitiri Mushikiwabo.

Uruhare rw’imitwe yitwaje ibirwanisho mu biganiro bihuza Abarundi

Kuba iyi mitwe itaragira ibikorwa bya gisirikare bifatika mu Burundi ni yo ntandaro yo kuba ibiganiro bigamije guhuza Abarundi ntacyo bigeraho.

Ikigaragara neza nuko mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bazaba badafite ibirwanisho kandi batarwana bizakomeza kunanirana kugira uruhare rungana mu biganiro.

Umuhuza Mkapa ari ku ruhande rwa Guverinoma kuko ikangisha gutanga umutekano kandi  Mkapa nawe arashaka gufasha Nkurunziza gutambutsa igitekerezo cya Guverinoma y’ubumwe bw’igihugu.

Ibi rero ntacyo bizamara kuko bacye mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bashobora guhabwa imyanya ndetse u Burundi bukongera kugirana amasezerano n’Umuryango Mpuzamahanga ubufatanye bugasubukurwa ubuzima bugakomeza kugeza ku matora ya 2020 ndetse  Nkurunziza akaba aciye umuvuno wo kongera kwiyamamariza manda ya kane akazategura amatora akiba amajwi akayatsinda.

Kugeza ubu Abarundi basaga 700,000 bahunze igihugu kuva amakimbirane yatangira muri Mata 2015. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi yemeza ko buri cyumweru byibuze mu gihugu abantu bicwa. Imibare ntituyifite neza ariko yaje gusubirwamo  n’abahagarariye sosiyete sivile n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bemeza ko ku munsi hicwa abantu 5 byibuze, abandi bakaburirwa irengero. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR) ryo rikaba rivuga ko muri uyu mwaka wa 2018 impunzi z’Abarundi zidatashye bishobora gutera ikindi kibazo mu karere kose.

2018-08-28
Editorial

IZINDI NKURU

Bobi Wine yibukije Muhoozi Kainerugaba ko Uganda atari akarima k’umuryango we

Bobi Wine yibukije Muhoozi Kainerugaba ko Uganda atari akarima k’umuryango we

Editorial 04 Nov 2020
RNC: Urwishe ya nka ruracyayirimo, Jean Paul Turayishimye na Shebuja Kayumba Nyamwasa bakomeje kwitana ndi igabo no kwivamo nk’inopfu umwe ashinja undi ibura rya Ben Rutabana

RNC: Urwishe ya nka ruracyayirimo, Jean Paul Turayishimye na Shebuja Kayumba Nyamwasa bakomeje kwitana ndi igabo no kwivamo nk’inopfu umwe ashinja undi ibura rya Ben Rutabana

Editorial 30 Dec 2019
Hahishuwe Inyandiko Z’ubutasi Bw’u Bufaransa Zitunga Agatoki Abasilikare Bakuru [ Ex.FAR ] Batanze Amabwiriza  Y’ihanurwa Ry’indege Ya Habyarimana

Hahishuwe Inyandiko Z’ubutasi Bw’u Bufaransa Zitunga Agatoki Abasilikare Bakuru [ Ex.FAR ] Batanze Amabwiriza Y’ihanurwa Ry’indege Ya Habyarimana

Editorial 06 Feb 2019
Ese icyiswe umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi, si ikinamico nka bya bitero byo mu Burundi?

Ese icyiswe umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi, si ikinamico nka bya bitero byo mu Burundi?

Editorial 19 May 2024

2 Ibitekerezo

  1. RUGENDO
    August 28, 20185:06 pm -

    RUSHYASHYA IBYO BIGAMBO BIPFUYE MWANDIKA MUBIKURAHE!!
    KUKI MUTAFUNGA IMIPAKA IZONYESHYAMBA ZIBISAMBO NGO MUZIFATE
    MUZIME AMAYIRA??ABANYAMURENGE NTABWENGE BAGIRA??
    MURABITA KO BADASHISHOZA, BATABONA,HARYA KIZIBA NTABENE WABO BABA
    BARAHAGUYE????ariko se intambara ko itabuka mwanjyiye mwandika ibyuka amahoro!!

    Subiza
  2. KATSIBWENENE
    August 29, 20187:15 am -

    Rugendo se? ubu ufite imyaka ingahe? umunyarwanda yise umwana we NZABANDORA. Ariko kandi ntakurenganyije ibi bigambo bya RUSHYASHYA ntacyo byubaka byo. Ariko burya ngo kirya abandi bajya kukirya kikishaririza.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu  rizwi nka Rwandan Epic
Amakuru

Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic

Editorial 30 Nov 2025
Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega u Rwanda
Mu Mahanga

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega u Rwanda

Editorial 04 Oct 2017
Umwe mu bapolisi b’abarinzi bakomeye mu gihugu cya Uganda yakatiwe urwo gupfa
Mu Rwanda

Umwe mu bapolisi b’abarinzi bakomeye mu gihugu cya Uganda yakatiwe urwo gupfa

Editorial 24 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru