• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»U Burundi burashinja u Bubiligi kuba inyuma y’iyicwa ry’Intwari yabwo

U Burundi burashinja u Bubiligi kuba inyuma y’iyicwa ry’Intwari yabwo

Editorial 14 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 13 Ukwakira 2018 nk’uko bisanzwe buri mwaka Abarundi bibutse iyicwa ry’intwari y’igihugu, Igikomangoma Louis Rwagasore wishwe mu 1961 yiciwe muri Hotel Tanganyika I Bujumbura, aho ubutegetsi bw’u Burundi mu itangazo bwashyize ahagaragara bwashinjije u Bubiligi uruhare mu iyicwa ry’uyu mugabo waharaniye ubwigenge bw’u Burundi.

Abagize guverinoma batandukanye barimo abaminisitiri, abadepite, abakuru b’igipolisi n’igisirikare, abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo I Bujumbura, ni bamwe mu bitabiriye uyu muhango wo kwibuka Igikomangoma Rwagasore wabereye muri Cathedrale Regina Mundi I Bujumbura.

Igikomangoma Louis Rwagasore u Burundi bufata nk’intwari yabwo

Ubwo yasomaga misa, Musenyeri mukuru wa Bujumbura, Gervais Banshimiyubusa,  yahamagariye abayobozi b’igihugu gukurikira urugero rwa Rwagasore mu kurinda ubwigenge bw’igihugu, abasaba kureba kure no kutarangazwa n’ibihe by’umwijima igihugu cyanyuzemo, anabasaba gukorera Abarundi bose batavanguye mu rwego rwo gutegura ahazaza heza h’igihugu.

Ku rundi ruhande, itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa guverinoma y’u Burundi,  itangazamakuru ryabashije kubona riravuga ko abagize uruhare mu kwica Igikomangoma Rwagasore nka Birori, Ntidendereza na Kageorigis bahanwe, ariko uwabatumye wa nyawe, iritangazo rivuga ko ari Ubwami bw’u Bubiligi butakozwaga guha u Burundi ubwigenge, butarisobanura.

 

Iri tangazo rikomeza rivuga ko Guverinoma y’u Burundi imenyesheje igihugu n’amahanga ko Ubwami bw’u Bubiligi bufite uruhare runini mu iyicwa ry’Igikomangoma Rwagasore n’umuryango we, ndetse bukagira uruhare no mu bibazo bya politiki n’amoko igihugu cyanyuzemo kuko ari bwo ngo bwazanye virus y’amacakubiri ashingiye ku bwoko bashaka gutanya Abarundi ngo babone uko babategeka kandi ngo na n’ubu u Bubiligi ntiburashirwa.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko Guverinoma y’u Burundi igiye gushyiraho Komisiyo izakora iperereza kuri ubwo bwicanyi bwakorewe Igikomangoma Rwagasore n’umuryango we kugirango ababuri inyuma bamenyekane nk’uko iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Mukuru wa Guverinoma akaba n’umuvugizi wayo, Prosper Ntahorwamiye rivuga.

 

2018-10-14
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma yo guhohotera Abanyarwanda muri Uganda, Col (Rtd) Frank Kaka Bagyende nawe yisanze mu gihome akurikiye Gen Tumukunde

Nyuma yo guhohotera Abanyarwanda muri Uganda, Col (Rtd) Frank Kaka Bagyende nawe yisanze mu gihome akurikiye Gen Tumukunde

Editorial 10 Jul 2020
Abakandida bemewe ku mwanya wa Perezida wa Repubulika bamenyekanye

Abakandida bemewe ku mwanya wa Perezida wa Repubulika bamenyekanye

Editorial 06 Jun 2024
Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi, yakwepye inama yigaga ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu cye

Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi, yakwepye inama yigaga ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu cye

Editorial 15 Dec 2022
Shyaka Gilbert akomeje kwambika ubusa abamushukaga ngo arwanye Leta

Shyaka Gilbert akomeje kwambika ubusa abamushukaga ngo arwanye Leta

Editorial 15 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Habaye imirwano ikaze hagati y’igisirikare cya Leta n’inyeshyamba
Mu Rwanda

Burundi: Habaye imirwano ikaze hagati y’igisirikare cya Leta n’inyeshyamba

Editorial 09 Apr 2017
Nyagatare: Batatu bafatanywe inka enye bikekwa ko bari  bazibye
Mu Mahanga

Nyagatare: Batatu bafatanywe inka enye bikekwa ko bari bazibye

Editorial 20 Apr 2016
APR FC yashoje amatsinda ari iya mbere ihita ibona itike ya 1/2 cy’imikino ya CECAFA Kagame Cup 2025
Amakuru

APR FC yashoje amatsinda ari iya mbere ihita ibona itike ya 1/2 cy’imikino ya CECAFA Kagame Cup 2025

Editorial 08 Sep 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru