Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 13 Ukwakira 2018 nk’uko bisanzwe buri mwaka Abarundi bibutse iyicwa ry’intwari y’igihugu, Igikomangoma Louis Rwagasore wishwe mu 1961 yiciwe muri Hotel Tanganyika I Bujumbura, aho ubutegetsi bw’u Burundi mu itangazo bwashyize ahagaragara bwashinjije u Bubiligi uruhare mu iyicwa ry’uyu mugabo waharaniye ubwigenge bw’u Burundi.
Abagize guverinoma batandukanye barimo abaminisitiri, abadepite, abakuru b’igipolisi n’igisirikare, abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo I Bujumbura, ni bamwe mu bitabiriye uyu muhango wo kwibuka Igikomangoma Rwagasore wabereye muri Cathedrale Regina Mundi I Bujumbura.
Ubwo yasomaga misa, Musenyeri mukuru wa Bujumbura, Gervais Banshimiyubusa, yahamagariye abayobozi b’igihugu gukurikira urugero rwa Rwagasore mu kurinda ubwigenge bw’igihugu, abasaba kureba kure no kutarangazwa n’ibihe by’umwijima igihugu cyanyuzemo, anabasaba gukorera Abarundi bose batavanguye mu rwego rwo gutegura ahazaza heza h’igihugu.
Ku rundi ruhande, itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa guverinoma y’u Burundi, itangazamakuru ryabashije kubona riravuga ko abagize uruhare mu kwica Igikomangoma Rwagasore nka Birori, Ntidendereza na Kageorigis bahanwe, ariko uwabatumye wa nyawe, iritangazo rivuga ko ari Ubwami bw’u Bubiligi butakozwaga guha u Burundi ubwigenge, butarisobanura.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko Guverinoma y’u Burundi imenyesheje igihugu n’amahanga ko Ubwami bw’u Bubiligi bufite uruhare runini mu iyicwa ry’Igikomangoma Rwagasore n’umuryango we, ndetse bukagira uruhare no mu bibazo bya politiki n’amoko igihugu cyanyuzemo kuko ari bwo ngo bwazanye virus y’amacakubiri ashingiye ku bwoko bashaka gutanya Abarundi ngo babone uko babategeka kandi ngo na n’ubu u Bubiligi ntiburashirwa.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko Guverinoma y’u Burundi igiye gushyiraho Komisiyo izakora iperereza kuri ubwo bwicanyi bwakorewe Igikomangoma Rwagasore n’umuryango we kugirango ababuri inyuma bamenyekane nk’uko iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Mukuru wa Guverinoma akaba n’umuvugizi wayo, Prosper Ntahorwamiye rivuga.