Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bwa muntu, Michelle Bachelet, yatangaje ko Leta y’u Burundi ikwiye gusaba imbabazi nyuma yo kwibasira abakozi ba Komisiyo yigenga ishinzwe iperereza ku bibazo biri muri iki gihugu.
Ku wa Gatatu nibwo Ambasaderi w’u Burundi muri Loni, Albert Shingiro yatesheje agaciro abakozi b’iriya komisiyo, anavuga ko azabageza imbere y’ubutabera.
Shingiro yagereranyije Doudou Diene uyobora iyi komisiyo, n’umwe mu bagize uruhare mu bucuruzi bw’abacakara, ibintu Bachelet yemeza ko ari igisebo no kumutesha agaciro.
Umuvugizi we, Ravina Shamdasani, yabwiye Ijwi rya Amerika ko u Burundi buri mu banyamuryango 47 bagize Akanama k’Ishami rya Loni ryita ku Burenganzira bwa Muntu, kandi uyu mwanya ugendana n’inshingano zitoroshye.
Yakomeje avuga ko kwibasira abagize komisiyo yashyizweho n’Ishami u Burundi bubereye umunyamuryango, bakabwirwa ko bazagezwa imbere y’ubutabera kandi hakoreshejwe imvugo zikomeretsa bidashobora kwihanganirwa.
Iyi komisiyo yibasiwe na Ambasaderi Shingiro yashyizweho muri Nzeri 2016, imaze gushyira hanze raporo nyinshi zivuga ku bikorwa bigaragaza uburyo uburenganzira bwa muntu butubahirizwa.
Guverinoma y’u Burundi ariko ntiyigeze yemera gukorana n’iyi komisiyo cyangwa ngo iyemerere kwinjira mu gihugu.
U Burundi bwakunze kugaragaza ko raporo zikorwa n’iyi komisiyo zishingira ku makuru y’ibinyoma, yihishwe inyuma n’impamvu za politiki.