Umuyobozi w’Imbonerakure, umutwe w’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, mu gace ka Buyumpu mu Ntara ya Kayanza, we n’umugore we bishwe.
Uwo muyobozi w’Imbonerakure witwa Daniel Ngendakuma n’umugore we bishwe ku mugoroba wo ku wa 18 Nzeri 2018 nk’uko byatangarijwe Ibiro Ntaramakuru by’Abafaaransa (AFP).
Umwe mu bayobozi yagize ati “Ejo hashize mu ma saa tatu z’ijoro, agatsiko kitwaje intwaro kinjiye kwa Daniel Ngendakuma, Perezida w’Imbonerakure ku musozi wacu […] Abo bagizi ba nabi bamwishe banamuca umutwe barawujyana.”
Yakomeje agira ati “Umugore we yishwe n’isasu yarashwe n’ako gatsiko mbere yo kugenda.”
Uyu muyobozi yemeje ko nta muntu n’umwe uzi inkomoko y’ako gatsiko kitwaje intwaro n’aho kahise kerekeza kamaze gukora ubwicanyi.
U Burundi bumaze igihe bufite umutekano muke, kuva mu 2015 ubwo Perezida wabwo Pierre Nkurunziza yatangazaga ko agiye kwiyamamariza manda ya gatatu.
Kongera kwiyamamaza kwe kwakuruye imvururu n’imyigaragambyo, yahitanye Abarundi benshi, abandi bafata inzira y’ubuhunzi mu bihugu by’ibituranyi birimo u Rwanda.