Ikipe y’igihugu y’u Burusiya ibifashijwemo na Yuri Gazinskiy, Denis Cheryshev na Artem Dzyuba, yatangiye irushanwa ry’igikombe cy’Isi inyagira Arabia Saoudite ibitego bitanu ku busa imbere y’abafana 78,011.
Uyu mukino ufungura wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane kuri Stade ya Luzhniki, wakurikiwe n’abanyacyubahiro batandukanye nka Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin, uwa FIFA Gianni Infantino, uw’u Rwanda Paul Kagame, Igikomangoma cya Arabia Saoudite Mohammed bin Salman n’abandi.
Nyuma y’imyaka ine u Budage bwegukanye igikombe cy’Isi muri Brazil, abakunzi b’umupira w’amaguru bongeye kuryoherwa n’iri rushanwa rikundwa kurusha ayandi yose.
U Burusiya bwanyagira Arabia Saoudite ibitego bitanu ku busa harimo icya Yuri Gazinskiy ku munota wa 12 ku mupira mwiza yahawe na Aleksandr Golovin ahita awohereza mu rushundura n’umutwe.
Mu bijyanye no kwiharira umukino, Arabia Saouditeniyo yakunze kuba iri imbere ariko u Burusiya bwakiniraga mu rugo bwagiye bukoresha neza amahirwe bubonye mbere yo kujya kuruhuka; Denis Cheryshev wari winjiye asimbuye Alan Dzagoev wavunitse, atsinda igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Roman Zobnin.
Mu gice cya kabiri, Arabia Saouditeyashatse kugaruka mu mukino ibifashijwemo n’impinduka umutoza Juan Antonio Pizzi yari akoze akuramo Abdullah Otayf akinjiza Fahad Al-Muwallad ariko ku munota wa 70 umutoza Stanislav Cherchesov nawe yakoze impinduka akuramo Fedor Smolov yinjiza Artem Dzyuba wahise anatsinda igitego cya gatatu nyuma y’iminota ibiri gusa mu kibuga.
Arabia Saoudite yagiye ikora impinduka zitandukanye Yahya Al Shehri aha umwanya Hattan Sultan Babhir, Mohammed Al-Sahlawi aha umwanya Mohanad Asiri, gusa zose nta cyo zahinduye kuko yaje gutsindwa ibindi bitego bibiri harimo icya Denis Cheryshev ku munota wa 90 n’icya Aleksandr Golovin mu y’inyongera, umukino urangira ari 5-0.
Muri iri tsinda A, umukino wa kabiri uzahuza Misiri na Uruguay ku wa Gatanu tariki 15 Kamena saa 14h00; u Burusiya bukazasubira mu kibuga tariki 19 Kamena bukina na Misiri mu gihe tariki 20 Kamena, Arabia Saoudite izahura na Uruguay.
Uretse umukino wa Misiri na Uruguay uzaba kuri uyu wa Gatanu, hazaba n’uwa Maroc na Iran uzatangira saa 17h00 mu gihe umukino w’ishiraniro uzaba saa 20h00 hagati ya Espagne iri mu bihugu bihabwa amahirwe na Portugal ya Cristiano Ronaldo ifite igikombe cyo ku mugabane w’u Burayi cya 2016.