• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»U Burusiya bwafunguye Igikombe cy’Isi bwandagaza Arabia Saoudite

U Burusiya bwafunguye Igikombe cy’Isi bwandagaza Arabia Saoudite

Ubwanditsi 15 Jun 2018 IMIKINO

Ikipe y’igihugu y’u Burusiya ibifashijwemo na Yuri Gazinskiy, Denis Cheryshev na Artem Dzyuba, yatangiye irushanwa ry’igikombe cy’Isi inyagira Arabia Saoudite ibitego bitanu ku busa imbere y’abafana 78,011.

Uyu mukino ufungura wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane kuri Stade ya Luzhniki, wakurikiwe n’abanyacyubahiro batandukanye nka Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin, uwa FIFA Gianni Infantino, uw’u Rwanda Paul Kagame, Igikomangoma cya Arabia Saoudite Mohammed bin Salman n’abandi.

Nyuma y’imyaka ine u Budage bwegukanye igikombe cy’Isi muri Brazil, abakunzi b’umupira w’amaguru bongeye kuryoherwa n’iri rushanwa rikundwa kurusha ayandi yose.

U Burusiya bwanyagira Arabia Saoudite ibitego bitanu ku busa harimo icya Yuri Gazinskiy ku munota wa 12 ku mupira mwiza yahawe na Aleksandr Golovin ahita awohereza mu rushundura n’umutwe.

Mu bijyanye no kwiharira umukino, Arabia Saouditeniyo yakunze kuba iri imbere ariko u Burusiya bwakiniraga mu rugo bwagiye bukoresha neza amahirwe bubonye mbere yo kujya kuruhuka; Denis Cheryshev wari winjiye asimbuye Alan Dzagoev wavunitse, atsinda igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Roman Zobnin.

Mu gice cya kabiri, Arabia Saouditeyashatse kugaruka mu mukino ibifashijwemo n’impinduka umutoza Juan Antonio Pizzi yari akoze akuramo Abdullah Otayf akinjiza Fahad Al-Muwallad ariko ku munota wa 70 umutoza Stanislav Cherchesov nawe yakoze impinduka akuramo Fedor Smolov yinjiza Artem Dzyuba wahise anatsinda igitego cya gatatu nyuma y’iminota ibiri gusa mu kibuga.

Arabia Saoudite yagiye ikora impinduka zitandukanye Yahya Al Shehri aha umwanya Hattan Sultan Babhir, Mohammed Al-Sahlawi aha umwanya Mohanad Asiri, gusa zose nta cyo zahinduye kuko yaje gutsindwa ibindi bitego bibiri harimo icya Denis Cheryshev ku munota wa 90 n’icya Aleksandr Golovin mu y’inyongera, umukino urangira ari 5-0.

Muri iri tsinda A, umukino wa kabiri uzahuza Misiri na Uruguay ku wa Gatanu tariki 15 Kamena saa 14h00; u Burusiya bukazasubira mu kibuga tariki 19 Kamena bukina na Misiri mu gihe tariki 20 Kamena, Arabia Saoudite izahura na Uruguay.

Uretse umukino wa Misiri na Uruguay uzaba kuri uyu wa Gatanu, hazaba n’uwa Maroc na Iran uzatangira saa 17h00 mu gihe umukino w’ishiraniro uzaba saa 20h00 hagati ya Espagne iri mu bihugu bihabwa amahirwe na Portugal ya Cristiano Ronaldo ifite igikombe cyo ku mugabane w’u Burayi cya 2016.

 

Alan Dzagoev w’u Burusiya ahanganiye umupira na Omar Hawsawi wa Arabia Saoudite

 

Denis Cheryshev yinjiye asimbuye atsinda ibitego bibiri

 

Abakinnyi b’u Burusiya bishimanye n’abafana batsinze igitego

 

Yuri Gazinsky wanditse amateka yo gutsinda igitego cya mbere mu gikombe cy’Isi cya 2018

 

Yuri yatsinze igitego n’umutwe ku mupira yari ahawe neza na Aleksandr Golovin

 

2018-06-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Bufaransa bwakomeje muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi, Argentine yo iri mu marembera

U Bufaransa bwakomeje muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi, Argentine yo iri mu marembera

Ubwanditsi 22 Jun 2018
Amafoto – Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ikipe ya Al Ahly yegukanye igikombe cya CAF Champions League, ni mu mukino wakurikiwe na Perezida wa CAF n’uwa FERWAFA 

Amafoto – Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ikipe ya Al Ahly yegukanye igikombe cya CAF Champions League, ni mu mukino wakurikiwe na Perezida wa CAF n’uwa FERWAFA 

Ubwanditsi 18 Jul 2021
Rayon Sports yahawe igikombe cya shampiyona 2018-2019, kiba icya 9 mu mateka yayo

Rayon Sports yahawe igikombe cya shampiyona 2018-2019, kiba icya 9 mu mateka yayo

Ubwanditsi 02 Jun 2019
Ku munsi wa Kabiri wa Shampiyona 2021-2022, ikipe ya AS Kigali yatsinze Kiyovu SC 4-0, yuzuza ibitego bitandatu itsinze itaratsindwa na kimwe

Ku munsi wa Kabiri wa Shampiyona 2021-2022, ikipe ya AS Kigali yatsinze Kiyovu SC 4-0, yuzuza ibitego bitandatu itsinze itaratsindwa na kimwe

Ubwanditsi 03 Nov 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RNC : Batatu barimo  Kayumba Nyamwasa,   Frank Ntwali; na Kennedy Gihana Ubushinjacyaha bushobora gutanga impapuro zo kubata mu yombi
INKURU NYAMUKURU

RNC : Batatu barimo Kayumba Nyamwasa, Frank Ntwali; na Kennedy Gihana Ubushinjacyaha bushobora gutanga impapuro zo kubata mu yombi

Ubwanditsi 05 Nov 2018
Prudence Nsengumukiza akomeje kuba umuyoboro w’interahamwe mu gushaka amaronko
Amakuru

Prudence Nsengumukiza akomeje kuba umuyoboro w’interahamwe mu gushaka amaronko

RUSHYASHYA 20 Apr 2026
Uwari Gitifu w’Akarere ka Gisagara yasezeye ku kazi
ITOHOZA

Uwari Gitifu w’Akarere ka Gisagara yasezeye ku kazi

Ubwanditsi 29 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru