• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»FERWABA yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na NBA Africa agamije guteza imbere umukino w’intoki wa Basketball

FERWABA yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na NBA Africa agamije guteza imbere umukino w’intoki wa Basketball

Ubwanditsi 26 May 2022 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa Kane tariki 26 Gicurasi 2022, mu nyubako ya BK Arena, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Basketball ‘FERWABA’, ryasinyanye amasezerano y’imikoranire na NBA Africa, mu gihe cy’imyaka ibiri ishobora kongerwa.

Ni amasezerano yashyizweho umukono na Perezida wa FERWABA, Bwana, Mugwiza Desiré na Victor Williams; Umuyobozi wa NBA Africa,Ni umuhango kandi witabiriwe kandi n’Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Bwana, Shema Maboko Didier.

Nkuko byatangarijwe mu kiganiro cyari kitabiriwe n’itangazamakuru ryaba irikorera hano imbere mu gihugu ndetse na mpuzamahanga, ni amasezerano yitezweho kuzafasha mu guhyiraho irushanwa rya ‘NBA Junior League’, mu gihugu, kwigisha no guhugura abatoza b’umukino w’intoki wa Basketball mu bana ndetse n’abasifuzi.

Mu guteza imbere amarushanwa y’abakiri bato bakina uyu mukino wa Basketball, biteganyijwe ko aya marushanwa azitabirwa n’ibigo 30 by’abahungu n’ibigo 30 by’abakobwa, aya marushanwa kandi biteganyijweko azatangira uyu mwaka.

Ku ikubitiro, mu bufatanye bwa FERWABA na NBA Africa biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu guhera ku isaha ya Saa Tatu n’igice z’ijoro hakinwa umukino uri buhuze abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda bari munsi y’imyaka 23 ndetse n’abakinnyi banyuze mu irerero rya NBA Africa.

Uyu mukino urakinwa nyuma y’uwo guhatanira umwanya wa Gatatu mu irushanwa rya Bsketball Africa League (BAL), uyu mukino biteganyijwe ko uri buhuze ikipe ya Zamalek yo mu Misiri ndetse na FAP yo muri Cameroon, ni umukino ukinwa guhera ku isaha ya Saa Kumi n’ebyiri zo kuri uyu wa gatanu.

2022-05-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abajenosideri ruharwa Sikubwabo Charles na Ryandikayo bashakishwaga kubera uruhare rwabo muri Jenoside baguye ishyanga

Abajenosideri ruharwa Sikubwabo Charles na Ryandikayo bashakishwaga kubera uruhare rwabo muri Jenoside baguye ishyanga

Ubwanditsi 15 May 2024
Ruharwa Capt Sagahutu arahamagarira urubyiruko gusanga FDLR no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi atunzwe na UN

Ruharwa Capt Sagahutu arahamagarira urubyiruko gusanga FDLR no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi atunzwe na UN

Ubwanditsi 07 Aug 2024
Turebere hamwe imyanzuro yafatiwe mu Nama y’Umushyikirano yateranye ku nshuro ya 20

Turebere hamwe imyanzuro yafatiwe mu Nama y’Umushyikirano yateranye ku nshuro ya 20

RUSHYASHYA 18 Feb 2026
Selemani Masiya uherutse gupfira muri Mozambike ni Umukongomani, si  Umunyarwanda nk’uko umunyabihuha Judi Rever abibeshya

Selemani Masiya uherutse gupfira muri Mozambike ni Umukongomani, si Umunyarwanda nk’uko umunyabihuha Judi Rever abibeshya

Ubwanditsi 12 Jul 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Musore nawe Mukobwa dore inama zifatika zagufasha guhitamo neza uwo muzarushinga
IMIKINO

Musore nawe Mukobwa dore inama zifatika zagufasha guhitamo neza uwo muzarushinga

Ubwanditsi 23 Feb 2016
Mu kugendera ku mategeko, U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere muri Afurika
Amakuru

Mu kugendera ku mategeko, U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere muri Afurika

Ubwanditsi 09 Jul 2024
Abanyarwanda 3 barimo umuvugabutumwa bapfiriye muri Mozambique[AMAFOTO]
HIRYA NO HINO

Abanyarwanda 3 barimo umuvugabutumwa bapfiriye muri Mozambique[AMAFOTO]

Ubwanditsi 21 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru