Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya, yatangaje ko igerageza ry’igisasu cya misile kitabasha guhagarikwa mu buryo ubwo ari bwo bwose Perezida Vladimir Putin, yari aherutse kwigamba mu ntangiriro za Werurwe, ryagenze neza.
Iyi minisiteri yabinyujije mu itangazo yashyize ahagaragara ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ivuga ko icyo gisasu (hypersonic Kinzhal missile) cyageragerejwemu Burasirazuba bw’Amajepfo y’u Burusiya, bikagaragara ko gikora neza.
Ni igisasu cyarashwe hifashishijwe indege ya gisirikare yo mu bwoko bwa MiG-31, kikaba ngo cyarakorewe guhangana n’ibitero byo ku butaka no mu mazi; mu igerageza ryacyo nticyigeze gihusha aho cyatewe nk’uko Minisiteri y’ingabo yakomeje ibisobanura.
Gifite umuvuduko ukubye inshuro ziri hagati ya 5 na 10 uw’ijwi, ugera kuri kilometero 2000 ku isaha. Abahanga mu bya gisirikare bemeza ko bene iyi misile nta Radar ipfa kuyibona.
Ibi ni na byo Perezida w’u Burusiya, Vladmir Putin, yatangaje mu ntangiriro za Werurwe 2018, ko igihugu cye kimaze kugira ibisasu bishya byo mu bwoko bwa misile zirasa kure kandi zifite umuvuduko udashobora guhagarikwa n’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.
Yagize ati “ U Burusiya buracyafite imbaraga zikomeye mu gukora ibisasu bya kirimbuzi ku rwego rw’isi. Duhora tubibabwira ariko nta wushaka kutwumva. Iki ni gihe cyo kubyumva noneho.”
Amerika yabwiye u Burusiya ko nta gishya mu by’intwaro burimo kwirata, ko ahubwo ari amaco yo gushaka amajwi mu matora Putin yimirije imbere nk’uko inkuru ya CNN ibivuga.
Umunyamabanga ushinzwe ingabo muri Amerika, James Mattis yagize ati “Ibyo bitwaro yirata [Putin] nta gishya kuko barabisanganywe kuva na kera kose kandi igitangaje niuko nta na kimwe byari byahindura ku gisirikare.”
James Mattis yongeyeho ko amagambo y’u Burusiya nta mwanya Amerika yayaha cyangwa ngo agire icyo ahindura kuri gahunda zayo z’ubwirinzi isanganywe.
Ngo icyo ibi bizazanira u Burusiya ni uguteza ubukene kuko igihugu kihatakariza akayabo mu icurwa ry’ibitwaro bitagize icyo bizabamarira.