• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame yageze i Addis Ababa kuyobora inama nyunguranabitekerezo kuri RDC

Perezida Kagame yageze i Addis Ababa kuyobora inama nyunguranabitekerezo kuri RDC

Ubwanditsi 17 Jan 2019 POLITIKI

Perezida Paul Kagame akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, yageze i Addis Ababa muri Ethiopia mu nama nyunguranabitekerezo ku bibazo biri muri Repubulika Iharanira ya Demokarasi ya Congo, nyuma y’amatora ya Perezida aheruka.

Iyi nama iteganyijwe ku wa Kane tariki 17 Mutarama 2019 ku cyicaro cya AU, irahuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 16.

Nyuma y’amatora yabaye ku wa 30 Ukuboza 2018, mu majwi y’agateganyo yatangajwe ku wa 10 Mutarama 2019, umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi, Félix Tshisekedi ni we watsinze amatora n’amajwi 38.57%.

Gusa intsinzi ye ntiyishimiwe na Martin Fayulu nawe wari umukandida w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi wamuguye mu ntege n’amajwi 34.83%, wahise anitabaza Urukiko rurengera Itegeko Nshinga.

Mu iburanisha ryabaye ku wa Kabiri, Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kutakira ikirego cya Fayulu usaba ko amajwi yongera kubarurwa, kuko nta bimenyetso bifatika afite byerekana ko bitakozwe mu mucyo, bunasaba ko intsinzi ya Tshisekedi yemezwa burundu.

Mu gihe abaturage bategereje umwanzuro w’urukiko, hari ubwoba bwinshi ko havuka ubugizi bwa nabi butewe n’abatishimiye ibyavuye mu matora ndetse n’imikirize y’urubanza.

Kugeza ubu kandi hategerejwe itangazwa ry’ibyavuye mu matora mu buryo ntakuka.

2019-01-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: Kwambara ingofero itukura (Red beret) nka Bobi Wine utari umusirikare byahindutse icyaha gihanirwa

Uganda: Kwambara ingofero itukura (Red beret) nka Bobi Wine utari umusirikare byahindutse icyaha gihanirwa

Ubwanditsi 01 Oct 2019
FARDC yirinze kuvuga umubare w’abicanwe na Gen. Mudacumura

FARDC yirinze kuvuga umubare w’abicanwe na Gen. Mudacumura

Ubwanditsi 19 Sep 2019
Tariki ya 30 Mata 1994: Umunsi w’Amaraso muri Jenoside Aho Abasirikare ba Leta bakomeje gutsemba abatutsi

Tariki ya 30 Mata 1994: Umunsi w’Amaraso muri Jenoside Aho Abasirikare ba Leta bakomeje gutsemba abatutsi

Ubwanditsi 30 Apr 2025
Amateka yabereye i Kigali: Ibihugu 44 byemeje ishyirwaho ry’isoko rusange rya Afurika

Amateka yabereye i Kigali: Ibihugu 44 byemeje ishyirwaho ry’isoko rusange rya Afurika

Ubwanditsi 24 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri Mushikiwabo yerekeje muri Arménie ahazafatirwa umwanzuro ku hazaza ha OIF
ITOHOZA

Minisitiri Mushikiwabo yerekeje muri Arménie ahazafatirwa umwanzuro ku hazaza ha OIF

Ubwanditsi 22 Aug 2018
Uko Abanyarwanda barekuwe na Uganda batashye bavuga ku bucakara n’iyicarubozo bakorewe na CMI byahitanye bagenzi babo
INKURU NYAMUKURU

Uko Abanyarwanda barekuwe na Uganda batashye bavuga ku bucakara n’iyicarubozo bakorewe na CMI byahitanye bagenzi babo

Ubwanditsi 19 Jun 2019
Abategetsi muri Leta ya Congo Kinshasa bongeye gukomeretsa u Rwanda bavuga ko rugomba gushyikirana na FDLR
Mu Rwanda

Abategetsi muri Leta ya Congo Kinshasa bongeye gukomeretsa u Rwanda bavuga ko rugomba gushyikirana na FDLR

Ubwanditsi 16 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru