U Rwanda rwaje ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu bihugu bifite ubukungu buzamuka cyane kandi bukajyana n’imibereho y’abatuye igihugu. Ibi bikaba byatangajwe muri Raporo yiswe Global Competitiveness Report 2016-2017.
Iyi raporo yerekanye ko u Rwanda rwazamutse imyanya itandatu ugereranyije no mu mwaka ushize, uyu mwaka rwaje ku wa 52 mu gihe ubushize rwari urwa 58 ku Isi.
Muri Afurika ruza inyuma ya Afurika y’Epfo na Mauritius, rukurikiwe na Botswana, Kenya na Cote d’Ivoire.
Naho mu karere u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere rugakurikirwa na Kenya, Uganda, Tanzania naho u Burundi buza ku mwanya wa gatatu uturutse inyuma.
Ku Isi ibihugu bifite ubukungu buhamye ni u Busuwisi, Singapore, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buholandi n’u Budage.
Icyo cyegeranyo cyakozwe hashingiwe ku miterere y’ubukungu muri rusange n’uburyo ibihugu byorohereza abashoramari, gutanga serivisi zihuse cyane cyane izo gutangiza ibigo by’ubucuruzi, kubona ibyangombwa byo kubaka, kwandikisha ubutaka no kubona ibyangombwa by’inzira.
Leta y’u Rwanda ikomeje gukora iyo bwabaga ngo igire ubukungu buhamye bushingiye ku bikorerwa imbere mu gihugu.
Serivisi zitandukanye ziboneka byihuse, kandi kuri ubu nyinshi zitangirwa kuri internet. Kuva mu mwaka utaha no gutanga amasoko ya leta yose bizakorerwa ku rubuga umucyo.gov.rw.