Mogoeng uyobora urukiko rw’ikirenga muri Afurika y’Epfo yavuze ko u Rwanda ari Igihugu cy’icyitegererezo ku ishema n’agaciro by’umugabane w’Afurika yabigarutseho ubwo we n’abandi banyamategeko baturutse mu bihugu 15 basuraga urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi.
Mogoeng Mogoeng wahagarariye iri tsinda ry’abanyamategeko yasobanuye ko kuba mu Rwanda harabaye Jenoside ariko ubu hakaba hari iterambere rikataje ari ikimenyetso ko umugabane w’Afurika udakwiye kwihebeshwa n’intambara zawushegeshe kuko hakiri icyizere.
Yagize ati “Urebye ibyabereye aha mu Rwanda, ukanareba ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’imiyoborere myiza ihari, ukareba iterambere ry’indashyikirwa rimaza kugerwaho hano mu Rwanda bihita bikwereka ko hari icyizere kuri Afurika yose.”
Akomeza agira ati “Turi mu mugabane washegeshwe n’ibibazo by’ubukoroni, ubusumbane n’intambara aho nanubu bimwe mu bihugu bigihanganye n’izo ntambara ariko uyu munsi u Rwanda ni icyitegererezo kuko rutwereka neza ko hakiri icyizere cy’uko abantu b’Afurika batapfiriye gushira. Ntiturakererwa kongera kugarura icyizere cy’ahazaza h’Afurika.”
Mogoeng Mogoeng, yanaboneyeho gusaba ibihugu by’Afurika gufatira urugero ku ntambwe yatewe n’u Rwanda nk’igihugu cyabayemo amahano ya jenoside ariko kuri ubu kikaba kirangwamo iterambere rigaragarira buri wese.
Ati “Nasaba ibihugu byose kwigira ku Rwanda nk’igihugu kidasanzwe cyashegeshwe na jenoside ariko kigahitamo gukura isomo kuri ako kababaro kikaba ubu kimakaje uburinganire, kikimakaza imishinga myiza myinshi y’iterambere ridaheza umuntu n’umwe bitewe n’uko yaremwe”.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994 yahitanye Abatutsi barenga miliyoni, urwibutso rwa jenoside ruri ku Gisozi rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi 2500 bishwe muri Jenoside.
Mogoeng Mogoeng
Norbert Nyuzahayo