• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uko Gen. Kabarebe yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’ibihugu bibiri

Uko Gen. Kabarebe yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’ibihugu bibiri

Ubwanditsi 24 Feb 2019 ITOHOZA

Gen. James Kabarebe yagarutse ku buryo u Rwanda rwigeze kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigatuma agirwa Umugaba mukuru w’ingabo z’ibyo bihugu byombi, ibintu bidakunze kubaho.

Mu 1996 inyeshyamba AFDL (Alliance des forces démocratiques pour la libération du Congo) ziyobowe na Laurent Desiré Kabila zatangije intambara yo guhirika Mobutu Sese Seko wari umaze imyaka isaga 30 ku butegetsi zibifashwamo n’Ingabo z’u Rwanda.

U Rwanda rwemeye gufasha Kabila kugira ngo rubone uko ruburizamo umugambi w’Interahamwe n’abahoze mu ngabo z’u Rwanda bisuganyirizaga muri Zaїre, bashakaga gukomeza umugambi wa Jenoside yari imaze imyaka ibiri ihagaritswe n’Ingabo zari iza FPR Inkotanyi.

Kabila amaze gufata ubutegetsi, ingabo ze zasaga nk’aho nta bunararibonye zifite, zitabaje u Rwanda rubatiza Gen James Kaberebe wari inararibonye mu ntambara ngo azibere Umugaba mukuru.

Kuwa Kane w’iki Cyumweru mu kiganiro Gen Kabarebe yahaye urubyiruko muri gahunda ya ‘Rubyiruko Menya Amateka yawe’ cyitabiriwe n’abagera kuri 606 bo mu Ntara y’Amajyepfo, yasabwe kugira icyo avuga ku kuba yarabaye umugaba mukuru w’ingabo mu bihugu bibiri, Congo n’u Rwanda.

Gen Kabarebe usanzwe ari Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, yagize ati “Nabaye Chef d’état Major (Umugaba Mukuru w’Ingabo) w’ibihugu bibiri. Nabaye Chef d’état Major w’Ingabo z’u Rwanda na Congo mu gihe kimwe, ariko ubwo ni u Rwanda rwari rwatsinze Congo rwakuyeho Mobutu rushyiraho Chef d’état Major ari we njye, ubwo ni ukuvuga ko ari u Rwanda rwayoboraga Congo.”

Kabarebe ahavuye ibintu byahinduye isura

Muri Kanama 1998 Laurent Desiré Kabila yahagaritse umubano n’u Rwanda, asezerera ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa Congo ndetse atangira gucudika na Ex-FAR n’Interahamwe zari mu buhungiro mu gihugu cye, zaranashinze umutwe wari ugamije gutera u Rwanda wiswe ALIR [Armée pour la Libération du Rwanda] waje guhindurirwa izina ukitwa FDLR.

Byatangiye ku itariki 14 Nyakanga 1998 ubwo Laurent Kabila yasezereraga Gen Kabarebe ku mwanya w’Umugaba w’ingabo, asimbuzwa Gen Celestin Kifwa ku buryo butunguranye.

Ni ikintu cyabaye nk’ikizana icyokotsi cy’intambara, ahanini kubera ko Kabila yabikoze atabiganiriyeho n’u Rwanda rwari rwaramugejeje ku butegetsi. Icyo gihe Kabarebe yagizwe umujyanama wa Kifwa.

Ntibyamaze Kabiri, Kabila yasezereye Gen Kabarebe mu gihugu anasaba ko Ingabo z’u Rwanda na Uganda kuva igitaraganya ku butaka bwa Congo, mu gihe hashingiwe ku mibereho y’ingabo, yagombaga kuzishimira ko zamufashije. Ibyo yabikoze Ingabo z’u Rwanda zitaragera ku mugambi wo kurwanya imitwe irimo ALIR.

Mu kwisuganya ngo zive ku butaka bwa Congo, itsinda rito ry’ingabo z’u Rwanda riyobowe na Gen Kabarebe wari wavuye i Kinshasa, ryigaruriye indege eshatu ku kibuga cy’indege i Goma, zipakiramo abasirikare bo mu Ngabo z’u Rwanda na RCD Goma (umutwe wari uyobowe na Laurent Nkunda warwanyaga Kabila), zigaba igitero cy’akataraboneka ku Kigo cya Kitona giherereye mu birometero 350 mu majyepfo ya Kinshasa ari naho hagizwe ibirindiro bishya by’ingabo zirwanya Kabila.

Impuguke, umwanditsi, umwarimu akaba n’umurwanyi mu Ngabo za Amerika, Comer Plummer mu 2008 yanditse ko igitero cy’Ingabo z’u Rwanda kuri Kitona kiri mu byabayeho bitazibagirana, ndetse ahamya ko kiri mu biherwaho hatangwa amasomo muri za kaminuza zikomeye zigisha ibya gisirikare.

Myuma y’iminsi itandatu, izo ngabo zari zafashe icyambu cya Matadi intego ari ukuvanaho Desiré Kabila, zikurikizaho urugomero rwa Inga rugaburira amashanyarazi umujyi wa Kinshasa, kuva ubwo Kinshasa ihinduka icuraburindi.

Iyo ntambara yiswe iya Congo ya kabiri, yaje kwinjirwamo n’ibihugu icyenda, bimwe biri ku ruhande rwa Kabila ibindi biri ku rw’u Rwanda. Intambara yarangiye mu 2003 nyuma y’imyaka ibiri Desiré Kabila apfuye, hasinywa amasezerano y’amahoro.

Gen Kabarebe yavutse mu 1959, ubu amaze imyaka isaga 35 mu bikorwa by’igisirikare cy’umwuga. Mu 1983 nibwo yinjiye mu gisirikare cya NRA muri Uganda cyayoborwaga na Museveni, barangaza imbere urugamba rwo guhirika Milton Obote rwanimitse Museveni.

Yabaye umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda mu 2002, umwanya yavuyeho mu 2010 agirwa Minisitiri w’ingabo.

Src : IGIHE

2019-02-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

ICC izatangira kuburanisha urubanza rwa Al Mahdi mu kwezi gutaha

ICC izatangira kuburanisha urubanza rwa Al Mahdi mu kwezi gutaha

Ubwanditsi 12 Aug 2016
U Rwanda n’u Butaliyani mu bufatanye bw’ingabo zirwanira mu kirere

U Rwanda n’u Butaliyani mu bufatanye bw’ingabo zirwanira mu kirere

Ubwanditsi 24 Jun 2018
Ese umutwe w’iterabwoba wa RNC muri Uganda nturebwa n’amabwiriza yo kurwanya Virusi ya Corona yashyizweho na Museveni ubwe? 

Ese umutwe w’iterabwoba wa RNC muri Uganda nturebwa n’amabwiriza yo kurwanya Virusi ya Corona yashyizweho na Museveni ubwe? 

Ubwanditsi 19 Apr 2020
Menya neza uwiyita Intumwa “Isidore Mbayahaga” wimuriye ubwonko mu gifu!

Menya neza uwiyita Intumwa “Isidore Mbayahaga” wimuriye ubwonko mu gifu!

Ubwanditsi 03 Jul 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Loni yashavujwe n’ihutazwa ry’abaturage n’abihayimana bigaragambyaga bamagana Kabila
POLITIKI

Loni yashavujwe n’ihutazwa ry’abaturage n’abihayimana bigaragambyaga bamagana Kabila

Ubwanditsi 23 Jan 2018
Shampiyona y’u Rwanda yahagaritswe hamaze gukinwa imikino y’umunsi wa 11, Kiyovu Sports iyoboye urutonde rw’agateganyo
Amakuru

Shampiyona y’u Rwanda yahagaritswe hamaze gukinwa imikino y’umunsi wa 11, Kiyovu Sports iyoboye urutonde rw’agateganyo

Ubwanditsi 31 Dec 2021
Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza
ITOHOZA

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Ubwanditsi 17 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru