• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Uganda: Bobi Wine Yahawe Uburinzi Buyingayinga Ubwa Perezida

Uganda: Bobi Wine Yahawe Uburinzi Buyingayinga Ubwa Perezida

Ubwanditsi 21 Sep 2018 ITOHOZA

Umuhanzi akaba n’umunyapolitiki, Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine, ubwo yageraga mu gihugu (Uganda) avuye kwivuriza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasanze yiteguwe n’imbaga y’abaturage ariko n’inzego z’umutekano zimurinze mu buryo bujya kwegera ubwa Perezida w’igihugu.

Ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 20 Nzeri 2018, nibwo Depite Bobi Wine yari asesekaye Ku Kibuga Cy’Indege Mpuzamahanga Cya Entebbe, azanwe n’indege ya Kenyan Airways No KQ412 yari iturutse Nairobi. Uyu munyapolitiki ntabwo yagize amahirwe yo kwakirwa n’abamushyigikiye mu rugamba rwo kurwanya Perezida Museveni, aho ku kibuga cy’indege kuko polisi yahise imuta muri yombi.

Nk’uko ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda kibitangaza, ngo polisi yavanye Bobi Wine ku kibuga cy’indege imurinze hamwe n’indi mitwe ishinzwe umutekano bamujyana kuri sitasiyo ya polisi ya Kasangati, aho yakuwe ajyanwa iwe mu rugo i Magere, muri district ya Wakiso.

Depite Bobi Wine w’imyaka 36 y’amavuko washinjwe ubugambanyi n’urukiko rukuru rwo mu gace ka Gulu yari ategerejwe n’imbaga y’abaturage bambaye imipira iriho amagambo amuha ikaze nk’intwari yabo igamije guhirika Perezida Museveni ku butegetsi, ingoferi, furali,…

Abaturage bari benshi bashaka kwakira intwari yabo

Aho i Kasangati,  imbaga y’abaturage yari ihanganye n’abagize inzego z’umutekano zambaye nk’iziteguye urugamba, bababuza kugira ibyo bakora birebana no kwigaragambya, abaturage nabo baririmbaga indirimbo zirata ubutwari Bobi Wine. Iki kivunge cy’abaturage cyari kigizwe n’ abo mu muryango we ndetse n’itsinda rye rya ‘Peope power’ barangaje imbere abandi.

Nubwo kugaruka kwe mu gihugu bisa nk’ibigiye kongerera imbaraga abatavuga rumwe na Perezida Museveni ufite ubuyobozi mu biganza bye kuva mu mwaka wa 1986, n’ishyaka rye NRM , Guverinoma yamushimiye uburyo yakoranyemo neza n’inzego z’umutekano zamurinze kuva ku kibuga cy’indege. Wine we akaba avuga ko agarutse muri Uganda kurwana (come back to fight).

Imitwe y’abashinzwe umutekano yari igizwe n’abasirikare kabuhariwe bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu, umutwe wa polisi ushinzwe kurwanya iterabwoba, umutwe wa polisi ishinzwe kurwanya imyigaragambyo, ingabo zishinzwe kurinda umujyi wa Kampala,…

Basubizaga inyuma ikivunge cy’abaturage cyari cyaje kwakira Wine bifashishije inkoni, bambaye bikwije hose nk’abiteguye urgamba,…

Bobi Wine yari amaze ibyumweru bibiri muri Amerika yivuza nyuma yahoo akorewe iyicarubozo n’inzego z’umutekano za Uganda. Yatawe muri yombi ku wa 13 Kanama 2018, nyuma y’imyigaragambyo yabaye i Arua, yanakurikiwe n’urupfu rw’umushoferi we (Wine).

2018-09-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Igitekerezo cy’umusomyi ku  nkuru y’ Ambassadeur Eugene Gasana

Igitekerezo cy’umusomyi ku nkuru y’ Ambassadeur Eugene Gasana

Ubwanditsi 18 Aug 2016
Gatsinzi wakorewe iyica rubozo na CMI yasubije Umugande Barnabas wandikiye abakuru ba Uganda n’u Rwanda

Gatsinzi wakorewe iyica rubozo na CMI yasubije Umugande Barnabas wandikiye abakuru ba Uganda n’u Rwanda

Ubwanditsi 13 Jan 2019
Igisirikare cya Uganda cyavuze aho Gen Makenga wayoboraga M23 aherereye

Igisirikare cya Uganda cyavuze aho Gen Makenga wayoboraga M23 aherereye

Ubwanditsi 14 Nov 2016
Iryavuzwe riratashye : Nahimana yasohoye inyandiko ihakana Jenoside n’abayikoze

Iryavuzwe riratashye : Nahimana yasohoye inyandiko ihakana Jenoside n’abayikoze

Ubwanditsi 30 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Carlos Alos Ferrer utoza Amavubi, yahawe amasezerano y’imyaka ibiri asabwa kurenga amatsinda ya CAN2023
Amakuru

Carlos Alos Ferrer utoza Amavubi, yahawe amasezerano y’imyaka ibiri asabwa kurenga amatsinda ya CAN2023

Ubwanditsi 11 Mar 2023
Uko Angelo Izama yashimangiye ibisanzwe bizwi ku mugambi udacogora wa Museveni wo kwigarurira u Rwanda
ITOHOZA

Uko Angelo Izama yashimangiye ibisanzwe bizwi ku mugambi udacogora wa Museveni wo kwigarurira u Rwanda

Ubwanditsi 10 Jun 2019
Umutwe wa FPB uravuga ko witeguye gutangiza urugamba rwo kubohora u Burundi
INKURU NYAMUKURU

Umutwe wa FPB uravuga ko witeguye gutangiza urugamba rwo kubohora u Burundi

Ubwanditsi 12 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru