• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»U Rwanda rwegukanye umwanya wa kabiri mu irushanwa rya Davis Cup muri Tennis, APR FC yatsinzwe na Sunrise, Muhadjiri yerekeje muri Saudi Arabia

U Rwanda rwegukanye umwanya wa kabiri mu irushanwa rya Davis Cup muri Tennis, APR FC yatsinzwe na Sunrise, Muhadjiri yerekeje muri Saudi Arabia

Editorial 10 Jul 2022 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 Nyakanga 2022 nibwo mu Rwanda hasojwe irushanwa rya Tennis ryo ku rwego rwa kane rizwi nka Davis Cup Africa Group IV, ni irushanwa ryegukanwe na Togo nyuma yo gutsinda u Rwanda amaseti 3-0.


Iri rushanwa ryakinwaga ku munsi wa gatandatu ari nawo wa nyuma ribera muri IPRC Kicukiro, Tennis Court niryo ryagombaga gutanga ikipe imwe igomba kwerekeza muri Group 3, kuko mu makipe y’ibihugu icyenda yari mu Rwanda hagombaga kuzamuka ikipe imwe.


Nk’uko imikino ya nyuma yasojwe, ikipe y’igihugu ya Togo niyo yabaye iya mbere ikurikirwa n’u Rwanda rwakiriye aya marushanwa yari yahuje abakinnyi barenga 40.

Binyuze kuri Twitter ya Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, bakaba bashimye u Rwanda muri rusange kubasha gutegura irushanwa rikomeye nk’iri ndetse rikagenda neza, aha Minisiteri yanashimiye ikipe ya Togo yabonye itike nde n’uburyo abakinnyi bitwaye muri iri rushanwa.

Uko amakipe yakurikiranye ku rutonde rusange:

1. Togo
2. Rwanda
3. DRC
4. Sudan
5. Tanzania
6. Botswana
7. Angola
8. Uganda
9. Congo Brazzaville

Mu mupira w’amaguru, mu mukino wo gutaha sitade ya Nyagatare, ikipe ya Sunrise FC yaraye itsinze ikipe ya APR FC ibitego bibiri ku busa.

Ni ibitego byombi byatsinzwe na Ruhinda Farouk wananyuze muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu, igitego cya mbere yagitsinze ku munota wa 62 ndetse no ku munota wa nyuma w’umikino wa 90.

Uyu muhango wabereye mu karere ka Nyagatare, wari umuhango wo gutaha sitade nshya y’Akarere bahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Iyi sitade iri muri sitade eshatu Perezida Paul Kagame yahaye uturere harimo sitade ya Ngoma ndetse na sitade ya Bugesera.

Muri ibi birori byari byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Guverineri w’intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana.

Mu gicuku cyo kuri iki cyumweru, nibwo rutahizamu Rutahizamu, Hakizimana Muhadjiri washoje amasezerano mu ikipe ya Police FC, yerekeje mu ikipe ya AlKholood FC yo mu kiciro cya kabiri muri Saudi Arabia.

Muhadjiri yerekeje muri AlKholood FC, nyuma yo gusinya amasezerano y’umwaka umwe akinira iyi kipe, ni amasezerano y’umwaka w’imikino wa 2022-2023.

2022-07-10
Editorial

IZINDI NKURU

Tour du Rwanda 2019: Merhawi Kudus yegukanye agace Huye-Rubavu

Tour du Rwanda 2019: Merhawi Kudus yegukanye agace Huye-Rubavu

Editorial 26 Feb 2019
Urubyiruko rukomoka ku bicanyi rwibumbiye muri Jambo asbl rwateguye Mitingi yo kurwanya ubumwe n’iterambere mu Rwanda

Urubyiruko rukomoka ku bicanyi rwibumbiye muri Jambo asbl rwateguye Mitingi yo kurwanya ubumwe n’iterambere mu Rwanda

Editorial 28 May 2021
U Bufaransa bwakatishije itike ya ½ mu gikombe cy’Isi busezereye Uruguay

U Bufaransa bwakatishije itike ya ½ mu gikombe cy’Isi busezereye Uruguay

Editorial 07 Jul 2018
Mauritius yamaze guhamagara abakinnyi 23 izifashisha ikina n’Amavubi

Mauritius yamaze guhamagara abakinnyi 23 izifashisha ikina n’Amavubi

Editorial 22 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda : Ambasaderi Frank Mugambage yavuye imuzi imiterere y’ibibazo biri hagati ya Uganda n’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Uganda : Ambasaderi Frank Mugambage yavuye imuzi imiterere y’ibibazo biri hagati ya Uganda n’u Rwanda

Editorial 29 Jan 2018
David Himbara yashenguwe n’agahinda kubera uruganda rwa Volkswagen rwatangijwe mu Rwanda
ITOHOZA

David Himbara yashenguwe n’agahinda kubera uruganda rwa Volkswagen rwatangijwe mu Rwanda

Editorial 28 Jun 2018
Uhagarariye Ethiopia muri LONI yatangajwe n’ijambo rya Perezida kagame
POLITIKI

Uhagarariye Ethiopia muri LONI yatangajwe n’ijambo rya Perezida kagame

Editorial 25 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru