Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Louise Mushikiwabo yihanganishije Israel mu izina ry’u Rwanda nyuma y’aho umukambwe Shimon Peres wayoboye iki gihugu atabarutse.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Minisitiri Mushikiwabo yagize ati “Twifatanyije kandi twihanganishije Israel, umuryango n’inshuti za Shimon Peres, umuyobozi ukomeye yatabarutse.”
Umukambwe Shimon Peres w’imyaka 93 yatabarutse mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Nzeri 2016 mu bitaro byo mu mujyi wa Tel Aviv aho yari amaze icyumweru arwariye nyuma yo gufatwa n’indwara yo mu bwonko.
Perezida Kagame ubwo yabonanaga na Shimon Peres (Ifoto/Internet)
Shimon Peres yabaye Perezida wa 9 wa Israel kuva tariki ya 15 Nyakanga 2007 kugeza tariki 24 Nyakanga 2014 aho yasimbuye Moshe Katsav.
Yabaye kandi Minisitiri w’Intebe wa 8 wa Israel kuva tariki 4 Ugushyingo 1995 kugeza tariki 18 Kamena 1996.
Ubusanzwe Shimon Peres yavutse yitwa Szymon Perski, avuka tariki 2 Kanama 1923 mu mujyi wa Wiszniew wo muri Pologne icyo gihe ariko ubu usigaye witwa Vishnyeva uherereye muri Belarus.
Mu 1952 yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije muri Minisiteri y’Ingabo maze mu mwaka ukurikiyeho agirwa Umuyobozi Mukuru bityo ku myaka 29 gusa aba uwa mbere muri iki gihugu washyizwe kuri uyu mwanya akiri muto.