• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»U Rwanda rwihanganishije Israel yabuze Shimon Peres wayiyoboye

U Rwanda rwihanganishije Israel yabuze Shimon Peres wayiyoboye

Editorial 28 Sep 2016 Mu Mahanga

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Louise Mushikiwabo yihanganishije Israel mu izina ry’u Rwanda nyuma y’aho umukambwe Shimon Peres wayoboye iki gihugu atabarutse.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Minisitiri Mushikiwabo yagize ati “Twifatanyije kandi twihanganishije Israel, umuryango n’inshuti za Shimon Peres, umuyobozi ukomeye yatabarutse.”

-4175.jpg

Umukambwe Shimon Peres w’imyaka 93 yatabarutse mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Nzeri 2016 mu bitaro byo mu mujyi wa Tel Aviv aho yari amaze icyumweru arwariye nyuma yo gufatwa n’indwara yo mu bwonko.

-4176.jpg

Perezida Kagame ubwo yabonanaga na Shimon Peres (Ifoto/Internet)

Shimon Peres yabaye Perezida wa 9 wa Israel kuva tariki ya 15 Nyakanga 2007 kugeza tariki 24 Nyakanga 2014 aho yasimbuye Moshe Katsav.

Yabaye kandi Minisitiri w’Intebe wa 8 wa Israel kuva tariki 4 Ugushyingo 1995 kugeza tariki 18 Kamena 1996.

Ubusanzwe Shimon Peres yavutse yitwa Szymon Perski, avuka tariki 2 Kanama 1923 mu mujyi wa Wiszniew wo muri Pologne icyo gihe ariko ubu usigaye witwa Vishnyeva uherereye muri Belarus.

Mu 1952 yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije muri Minisiteri y’Ingabo maze mu mwaka ukurikiyeho agirwa Umuyobozi Mukuru bityo ku myaka 29 gusa aba uwa mbere muri iki gihugu washyizwe kuri uyu mwanya akiri muto.

2016-09-28
Editorial

IZINDI NKURU

“Nta nyungu zo kwivanga mu bibazo by’Abanyekongo” Uganda

“Nta nyungu zo kwivanga mu bibazo by’Abanyekongo” Uganda

Editorial 15 Feb 2024
Abapolisi bakuru biga iby’ubuyobozi basoje urugendoshuri bakoreraga muri Etiyopiya

Abapolisi bakuru biga iby’ubuyobozi basoje urugendoshuri bakoreraga muri Etiyopiya

Editorial 19 Jun 2016
Polisi y’u Rwanda yatangiye gusimbuza abapolisi bari muri Sudani y’Epfo

Polisi y’u Rwanda yatangiye gusimbuza abapolisi bari muri Sudani y’Epfo

Editorial 05 Nov 2016
Kagame aremeza ko i Burundi hashobora kwaduka  Genocide ku bufatanye na FDLR

Kagame aremeza ko i Burundi hashobora kwaduka Genocide ku bufatanye na FDLR

Editorial 25 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impunzi ziri mu nkambi ya Mahama zakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byaha
Mu Mahanga

Impunzi ziri mu nkambi ya Mahama zakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byaha

Editorial 16 Sep 2016
Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Omar Guelleh wa Djibout
Mu Mahanga

Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Omar Guelleh wa Djibout

Editorial 08 May 2016
Urupfu rw’agashinyaguro rwa Chérubin Okende, umudepite akaba yarabaye na Minisitiri wo gutwara ibintu n’abantu rwagaragaje isura y’ukuri ya Tshisekedi
Amakuru

Urupfu rw’agashinyaguro rwa Chérubin Okende, umudepite akaba yarabaye na Minisitiri wo gutwara ibintu n’abantu rwagaragaje isura y’ukuri ya Tshisekedi

Editorial 14 Jul 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru