U Rwanda rubinyujije mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) n’ibindi bitanga serivisi z’ubukerarugendo ruhagarariwe mu Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubukerarugendo rizwi nka International Mediterranean Tourism Market (IMTM 2020) riri kubera mu Mujyi wa Tel Aviv muri Israel.
IMTM ni imurikagurisha ryagutse, rimeze nk’igikorwa gihuza abashoramari bakomeye mu by’ubukerarugendo mu bihugu byo mu Burasirazuba bw’Inyanja ya Méditerranée. Ryatangiye kuri uyu wa 11 Gashyantare mu gihe rizasozwa ku wa 12 Gashyantare 2020.
U Rwanda ruhagarariwe na RDB n’ibigo bitanu birimo Sosiyete y’Ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, Palast Tours &Travel, Albertine Tours, Beautiful Rwanda na Rwanda Eco Company.
Iri murikagurisha ryitabiriwe n’abantu batandukanye barimo na Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel, Joseph Rutabana.
Biteganyijwe ko ku wa Kane tariki ya 13, abahagarariye ibigo byo mu Rwanda bazaganira n’abikorera n’abandika inkuru z’ubukerarugendo baba muri Israël.
Abanya-Israel bakora ingendo nibura 4,000,000 buri mwaka. Ishoramari n’inyungu ishingiye ku bukerarugendo hagati ya Israel n’u Rwanda yavuye kuri 3.6% mu 2015 igera kuri 25.9% mu 2019.
Ni imibare yitezweho kuzamuka cyane ko kuva ku wa 25 Kamena 2019 indege ya Sosiyete Nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere, RwandAir, yageze i Tel Aviv muri Israel.
RwandAir yavuze ko izi ngendo nshya zerekeza muri Israel zizongera imbaraga mu mubano mwiza n’ubuhahirane bisanzwe biri hagati y’u Rwanda na Israel cyane mu rwego rw’ubucuruzi.
U Rwanda rwishimiwe cyane binyuze ku hanyu hamurikiwe ibicuruzwa na serivisi zarwo by’umwihariko ikawa iva mu rw’imisozi 1000 yishimiwe cyane. Nirwo rwo gihugu cyonyine cyaserukanye ababyinnyi (Itorero Urukerereza) muri iri murikagurisha byanatumye abantu bagana aho ryamurikiye ibikorwa byarwo, barizihirwa.
IMTM iri mu bikorwa bihuza abantu benshi muri Israel kuko mu mwaka wa 2019 yasuwe n’abasaga 26800. Iri murikagurisha rimaze imyaka 26 riba buri mwaka, ryitabirwa n’ibihugu birenze 57; riberamo ibiganiro mbwirwaruhame bitandukanye bigera kuri 40, abaminisitiri b’ubukerarugendo 14 bamaze kuryitabira.
Umwaka ushize abamuritse ibikorwa by’ubukerarugendo bari bafite stands 265, amahoteli 57, abatanga serivisi z’ubukerarugendo 126, abayobora n’abafasha mu ngendo 29, ibigo by’abatwara abantu n’ibintu mu nzira y’ikirere 19, abatwara abantu n’ibintu mu nzira y’ubutaka 18.
Ibikorwa by’imurikagurisha rimenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda byiyongera ku bindi bikomeye birimo amasezerano rwasinye na Arsenal FC yo mu Bwongereza, Paris St Germain yo mu Bufaransa na Film mbarankuru ya Rwanda: The Royal Tour.
RDB igaragaza ko mu 2017 u Rwanda rwinjije miliyoni $438 zivuye mu bukerarugendo, intego ya Guverinoma ni uko mu 2024 inyungu ruvana mu bukerarugendo izagera kuri miliyoni $800.