• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»[ Uber ] izwi nko mu gihugu cya Kenya, itanga serivisi z’ingendo yifashishije ikoranabuhanga ishaka gukorera mu Rwanda

[ Uber ] izwi nko mu gihugu cya Kenya, itanga serivisi z’ingendo yifashishije ikoranabuhanga ishaka gukorera mu Rwanda

Editorial 26 Aug 2018 IKORANABUHANGA

Sosiyete y’abanyamerika, Uber, itanga serivisi z’ingendo yifashishije porogaramu z’ikoranabuhanga zihuza abagenzi n’imodoka, yagaragaje ubushake bwo gutangira gutanga izi serivisi mu Rwanda.

Umuyobozi gutwara abantu mu Rwego Ngenzuramikorere, RURA, Eng Emmanuel Asaba yabwiye The New Times ko muri uyu mwaka abahagarariye Uber begereye iki kigo bakabaza ibisabwa kugira ngo serivisi zacyo zitangire mu Rwanda.

Iyi sosiyete mu karere yatangiye gukorera mu bihugu nka Kenya, Uganda na Tanzania.

Uber ikoresha abashoferi bafite imodoka zabo. Umugenzi ukeneye gutwarwa agomba kuba afite porogaramu ya Uber muri telefone ye, akayikoresha ahamagaza imodoka bijyanye n’igihe ayikenereye. Umushoferi na we agomba kuba akoresha iyo porogaramu.

Umugenzi yishyuzwa bitewe n’aho agiye, igihe agendeye n’ibindi, akishyura mu ntoki, akoresheje ikarita ya banki, Mobile Money n’ibindi.

Asaba yavuze ko Uber yamaze guhabwa urutonde rw’ibyo ibyo igomba kuzuza niba ishaka gukorera mu Rwanda.

Ati “Baraje tubaha urutonde rw’ibisabwa kugira ngo bemerewe gukora ariko ntibaragaruka. Nibagaruka tugasanga bujuje ibisabwa, tuzabaha uburenganzira batangire gukora.”

Yavuze ko kwiyongera kwa sosiyete zifasha mu buryo bw’ingendo hifashishijwe ikoranabuhanga, bizongera imitangire ya serivisi.

Sosiyete zindi zifasha mu buryo bw’ingendo zifashishije ikoranabuhanga ziri mu Rwanda zirimo Taxi Rwa na Yego Cab iherutse kwemererwa. Jquicker na Panda nazo ziri kuzuza ibisabwa.

Eng. Katabarwa yavuze ko bimwe mu by’ingenzi basaba izo sosiyete harimo porogaramu y’ikoranabuhanga ibanza gusuzumwa.

Ati “Ni ngombwa ko ibanza gusuzumwa kugira ngo itazazana ibibazo nitangira gukoreshwa. Hari n’ibindi RURA irebaho mbere yo gutanga uburenganzira.”

“Hari porogaramu ushobora gusanga itaregeye neza, baguha serivisi ingana na kilometero enye, bakaguca amafaranga ya kilometero icumi. Ntabwo nkeka ko abantu babyishimira. Dushaka kurengera iyo serivisi kugira ngo umuntu yishyure ibihwanye na serivisi ahawe.”

Umwe mu bigeze gukora ingendo bakoresheje Uber, Karen Uwera, yavuze ko byaba ari amahirwe iyo sisoyete ije gukorera mu Rwanda.

Yagize ati “Maze igihe nifuza Uber. Dufite sosiyete zitwara abantu muri ubu buryo zihenze nubwo nazo ari nke ugereranyije n’abazikeneye.”

Nyuma ya buri rugendo rwa Uber, umugenzi n’umushoferi bahana amanota hifashishijwe ya porogaramu.

Umushoferi bigaragaye ko akunze guhabwa amanota make n’abagenzi ashobora guhagarikwa cyangwa agahanwa, naho umugenzi abashoferi bakunze guha amanota make ashobora kujya yimwa serivisi za Uber.

Kuri ubu Uber ikorera mu mijyi isaga 600 hirya no hino ku Isi.

2018-08-26
Editorial

IZINDI NKURU

Ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga mu Buyapani bigiye kumurikira i Kigali ibyo bikora

Ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga mu Buyapani bigiye kumurikira i Kigali ibyo bikora

Editorial 05 May 2018
U Rwanda rufite icyizere ku ikoranabuhanga rishya ryo kubaga umubiri udafunguwe

U Rwanda rufite icyizere ku ikoranabuhanga rishya ryo kubaga umubiri udafunguwe

Editorial 02 Mar 2018
Facebook igiye guhindura izina rya Instagram na WhatsApp

Facebook igiye guhindura izina rya Instagram na WhatsApp

Editorial 03 Aug 2019
Airtel yasezeye ku bakozi 49 batakaje imirimo nyuma yo kugura Tigo

Airtel yasezeye ku bakozi 49 batakaje imirimo nyuma yo kugura Tigo

Editorial 24 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports yatsindiwe mu rugo na USM Alger muri CAF Confederation Cup
IMIKINO

Rayon Sports yatsindiwe mu rugo na USM Alger muri CAF Confederation Cup

Editorial 19 Jul 2018
Maria Sharapova n’umukunzi we bahishuye ibihe bidasanzwe bagize ubwo basuraga u Rwanda
UBUKERARUGENDO

Maria Sharapova n’umukunzi we bahishuye ibihe bidasanzwe bagize ubwo basuraga u Rwanda

Editorial 10 Feb 2020
Hehe no gutegereza iminsi ngo ubikuze sheki y’indi banki
UBUKUNGU

Hehe no gutegereza iminsi ngo ubikuze sheki y’indi banki

Editorial 18 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru