Amakuru afite gihamya nuko ishyamba atari ryeru na busa muri MRCD – Ubumwe ndetse n’ishami ryabo rya gisirikara FLN nubwo rigizwe na CNRD mu by’ukuri.
Nkuko Rushyashya ibikesha amakuru yizewe kandi avuye ahantu hizewe, nuko wa mutetsi Paul Rusesabagina adashobora kugira aho atarabukira ngo aajye mu mahanga ndetse ko raporo y’akanama ka loni iteganyijwe vuba izagaragaza ndetse igasaba leta y’u Bubuligi ku mushyikiriza ubutabera mpuza mahanga nyuma yuko babonye ibimenyetso simusiga byerekana uburyo afasha abakora ibikorwa by’iterabwoba mu Rwanda ndetse no gushinga imitwe y’abagizi ba nabi. Uru rutonde rukuzabaho abantu benshi bose kandi bari mu Bubiligi. Ku bavugwa muri urwo rutonde harimo Paul Rusesabagina, Eric Munyemana akaba ashijwe umutungo muri MRCD, Esperance Mukashema n’abandi.
Hagati aho abagize umutwe wa CNRD bo aho bukera bararwana hagati yabo cyane ko benshi mubayobozi ba gisirikire bumva ko Gen. Hamada ntacyo amaze ndetse ngo n’ingabo ayoboye. Amakuru Rushyashya ifite nuko Hamada ashobora gusezerwa vuba cyangwa se nawe akabatanga agasezera.
Abasirikare ba FLN / CNRD kandi ngo bahangayikishijwe cyane n’icyemezo gishobora gushyirwa mu bikorwa vuba cyo guhashya imitwe ya Gisirikare ikorera muri Congo ndetse n’impinduka mu gisirikare n’ubutasi mu gihugu cy’u Burundi gisanzwe kibafasha.
Dukomeje kubitega amaso!