Mu cyumweru gishize Bamako muri Mali hateraniye inama ya 27 ihuza Ubufaransa na Afurika umuntu uherutse gutsinda amatora muri Gambia yayitumiwemo ariko Perezida uriho ntiyatumirwa.
Nta wagaya icyemezo cya Perezida w’u Bufaransa, Francois Hollande, na mugenzi we wa Mali, Ibrahim Boubacar Keita, cyo gutumira uwatsinze amatora muri Gambia aho gutumira uwatsinzwe ngo byumvikane neza atabanje kugaragaza neza uko ikibazo giteye !
Amatora muri icyo gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afurika yabaye mu kwezi gushize, Adama Barrow wo muri opozisiyo atsinda Yahya Jammeh wari umaze imyaka 22 ku butegetsi.
Yahya Jammel
Nta muntu wari witeze yuko uyu mugabo, wabaye Perezida afite imyaka 29 akaba yaravugaga kuzategeka icyo gihugu imyaka miliyari, yakwemera gutsindwa amatora, kandi inzira zo kwiba amajwi zihari !
Perezida Jammeh nta majwi yibye. Komisiyo y’amatora muri icyo gihugu cya Gambia, yatangaje yuko Barrow yabonye amajwi 263,515 (45.5%) naho Jammeh akabona 212,099 ( 36.7%).
Perezida Jammeh gutsindwa amatora no kwemera yuko yayatsinzwe byatunguye benshi kuko byari bizwi yuko agomba kuziba amajwi nk’uko bivugwa yuko yabigize mu matora y’ubushize.
Ibi kandi byari bifite ishingiro. Mbere gato yuko amatora aba ubutegetsi bwa Jammeh bwanze yuko umuryango w’ibihugu by’ubulayi (EU) byakohereza indorerezi n’ibitangazamakuru byinshi mpuzamahanga byangirwa kuzahakandagiza akaguru.
Abantu bari biteze yuko Perezida Jammeh yagombaga kuziba amajwi baje gutungurwa n’itangazo yuko yatsinzwe ariko baza gutungurwa kurushaho no kumva uwo mugabo, wahoraga avuga yuko azategeka Gambia imyaka miliyari, akeza Barrow wamutsinze anamwizeza yuko nakenera ubufasha bwe azabikora ngo igihugu kimere neza !
Adama Barrow
Ibi byatumye benshi bashyira umutima mu gitereko yuko Gambia igiye guhumeka umwuka w’amahoro kuko ubutegetsi bugiye kuzajya buhererekanwa ku neza.
Hatarashira n’icyumweru ariko impungengenge mu baturage b’icyo gihugu zongeye kugaruka aho Perezida Yahya Jammeh avugiye yuko amatora agomba gusubirwamo ngo kuko yabaye mu buriganya, ibyayavuyemo bikaba ngo nta gaciro bifite !
Ibi bya Jammeh kwisubiraho akanga ibyavuye mu matora biteye impungenge cyane kuko bishobora gutuma igihugu kijya mu makuba ku mpamvu z’uko Barrow n’abamushyigikiye batakwemera yuko amatora bitsindiye yasubirwamo !
Abantu benshi bananirwa kwiyumvisha impamvu zaba zaratumye Yahya Jammeh mu minsi itarenze irindwi afata ibyemezo bibiri vivuguruzanya, icyo kwemera yuko yatsinzwe n’icyo kuvuga yuko amatora agomba gusubirwamo !
Perezida Francois Hollande
Uko mbibona n’uko mbere hari ukuntu Jammeh yari yizeye yuko ubutegetsi bushya butamukurikirana kubera ubunyamaswa yakomeje gukorera abatavugaga rumwe n’ubutegetsi bwe. Ariko ubu Jammeh agomba kuba amaze kwemezwa n’abamuri hafi yuko arekuye ubutegetsi nta kuntu atakurikirwanwa kubera ibyo ashinjwa birimo kuba yaragaburiraga abantu ingona.
Amahanga,cyane ibihugu bituranyi na Gambia byahagurukiye Jammeh ngo arekure ubutegetsi, kugeza n’aho igihugu cya Nigeria kimwemereye ubuhungiro. Ibyo aribyo byose Jammeh aracyari Perezida wa repubulika ya Gambia kuko manda ye izarangira tariki 18 z’uku kwezi. Ni Yahya Jammel rero wagombaga gutumirwa muri iyo nama y’Ubufaransa na Afurika. Ntabwo hari gutumirwa Barrow kuko azatangira manda ye tariki 19 z’uku !
Kayumba Casmiry