• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Ubufaransa bwakoze nabi gutumira Barrow

Ubufaransa bwakoze nabi gutumira Barrow

Editorial 17 Jan 2017 POLITIKI

Mu cyumweru gishize Bamako muri Mali hateraniye inama ya 27 ihuza Ubufaransa na Afurika umuntu uherutse gutsinda amatora muri Gambia yayitumiwemo ariko Perezida uriho ntiyatumirwa.

Nta wagaya icyemezo cya Perezida w’u Bufaransa, Francois Hollande, na mugenzi we wa Mali, Ibrahim Boubacar Keita, cyo gutumira uwatsinze amatora muri Gambia aho gutumira uwatsinzwe ngo byumvikane neza atabanje kugaragaza neza uko ikibazo giteye !

Amatora muri icyo gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afurika yabaye mu kwezi gushize, Adama Barrow wo muri opozisiyo atsinda Yahya Jammeh wari umaze imyaka 22 ku butegetsi.

-5414.jpg

Yahya Jammel

Nta muntu wari witeze yuko uyu mugabo, wabaye Perezida afite imyaka 29 akaba yaravugaga kuzategeka icyo gihugu imyaka miliyari, yakwemera gutsindwa amatora, kandi inzira zo kwiba amajwi zihari !

Perezida Jammeh nta majwi yibye. Komisiyo y’amatora muri icyo gihugu cya Gambia, yatangaje yuko Barrow yabonye amajwi 263,515 (45.5%) naho Jammeh akabona 212,099 ( 36.7%).

Perezida Jammeh gutsindwa amatora no kwemera yuko yayatsinzwe byatunguye benshi kuko byari bizwi yuko agomba kuziba amajwi nk’uko bivugwa yuko yabigize mu matora y’ubushize.

Ibi kandi byari bifite ishingiro. Mbere gato yuko amatora aba ubutegetsi bwa Jammeh bwanze yuko umuryango w’ibihugu by’ubulayi (EU) byakohereza indorerezi n’ibitangazamakuru byinshi mpuzamahanga byangirwa kuzahakandagiza akaguru.

Abantu bari biteze yuko Perezida Jammeh yagombaga kuziba amajwi baje gutungurwa n’itangazo yuko yatsinzwe ariko baza gutungurwa kurushaho no kumva uwo mugabo, wahoraga avuga yuko azategeka Gambia imyaka miliyari, akeza Barrow wamutsinze anamwizeza yuko nakenera ubufasha bwe azabikora ngo igihugu kimere neza !

-5415.jpg

Adama Barrow

Ibi byatumye benshi bashyira umutima mu gitereko yuko Gambia igiye guhumeka umwuka w’amahoro kuko ubutegetsi bugiye kuzajya buhererekanwa ku neza.

Hatarashira n’icyumweru ariko impungengenge mu baturage b’icyo gihugu zongeye kugaruka aho Perezida Yahya Jammeh avugiye yuko amatora agomba gusubirwamo ngo kuko yabaye mu buriganya, ibyayavuyemo bikaba ngo nta gaciro bifite !

Ibi bya Jammeh kwisubiraho akanga ibyavuye mu matora biteye impungenge cyane kuko bishobora gutuma igihugu kijya mu makuba ku mpamvu z’uko Barrow n’abamushyigikiye batakwemera yuko amatora bitsindiye yasubirwamo !

Abantu benshi bananirwa kwiyumvisha impamvu zaba zaratumye Yahya Jammeh mu minsi itarenze irindwi afata ibyemezo bibiri vivuguruzanya, icyo kwemera yuko yatsinzwe n’icyo kuvuga yuko amatora agomba gusubirwamo !

-5417.jpg

Perezida Francois Hollande

Uko mbibona n’uko mbere hari ukuntu Jammeh yari yizeye yuko ubutegetsi bushya butamukurikirana kubera ubunyamaswa yakomeje gukorera abatavugaga rumwe n’ubutegetsi bwe. Ariko ubu Jammeh agomba kuba amaze kwemezwa n’abamuri hafi yuko arekuye ubutegetsi nta kuntu atakurikirwanwa kubera ibyo ashinjwa birimo kuba yaragaburiraga abantu ingona.

Amahanga,cyane ibihugu bituranyi na Gambia byahagurukiye Jammeh ngo arekure ubutegetsi, kugeza n’aho igihugu cya Nigeria kimwemereye ubuhungiro. Ibyo aribyo byose Jammeh aracyari Perezida wa repubulika ya Gambia kuko manda ye izarangira tariki 18 z’uku kwezi. Ni Yahya Jammel rero wagombaga gutumirwa muri iyo nama y’Ubufaransa na Afurika. Ntabwo hari gutumirwa Barrow kuko azatangira manda ye tariki 19 z’uku !

Kayumba Casmiry

2017-01-17
Editorial

IZINDI NKURU

Tshisekedi arashakira FDLR ibiganiro na Leta y’u Rwanda

Tshisekedi arashakira FDLR ibiganiro na Leta y’u Rwanda

Editorial 28 Oct 2024
Sudani y’Epfo: Perezida Kiir na Riek Machar bashyizeho Guverinoma ihuriweho

Sudani y’Epfo: Perezida Kiir na Riek Machar bashyizeho Guverinoma ihuriweho

Editorial 24 Feb 2020

Zimbabwe: Perezida Emmerson Mnangagwa w’imyaka 80 ahagarariye Ishyaka rya ZANU-PF mu Matora

Editorial 23 Aug 2023
Judith Suminwa Tuluka, umugore wa mbere ugizwe Minisitiri w’intebe mu mateka ya Kongo-Kinshasa.

Judith Suminwa Tuluka, umugore wa mbere ugizwe Minisitiri w’intebe mu mateka ya Kongo-Kinshasa.

Editorial 01 Apr 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

AS Kigali itsinze Rwamagana 4-0, yisunga Police FC na Marines FC zabonye amanota 3 y’umunsi wa 10
Amakuru

AS Kigali itsinze Rwamagana 4-0, yisunga Police FC na Marines FC zabonye amanota 3 y’umunsi wa 10

Editorial 21 Nov 2022
Kuba tugeze  muri ¼ tubikesha Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame
IMIKINO

Kuba tugeze muri ¼ tubikesha Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame

Editorial 21 Jan 2016
Kenya : Umunyamerika n’Umunyacanada bagiye guhambirizwa kubera amatora
Mu Rwanda

Kenya : Umunyamerika n’Umunyacanada bagiye guhambirizwa kubera amatora

Editorial 06 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru