• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Uburyo abafite abacengezamatwara b’ingengabitekerezo ya Jenoside bagoreka ikiganiro cya Perezida Kagame

Uburyo abafite abacengezamatwara b’ingengabitekerezo ya Jenoside bagoreka ikiganiro cya Perezida Kagame

Editorial 11 Mar 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Mu cyumweru gishize, Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro na Lord Lebedev, umunyamigabane ukomeye wa The Independent wari i Kigali ahanini asaba ko Perezida yakwinjira mu itsinda ryabo Giants Club. Ni umuryango wigenga uhuza abakuru b’ibihugu, abacuruzi n’abaterankunga mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije aho Perezida Kagame abaye umukuru w’igihugu wa gatandatu winjiye muri iyo kipe.

Muri icyo kiganiro, Perezida Kagame yavuze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ndetse n’ibitekerezo bitari byiza byakozwe kandi binakorwa n’ibihugu bimwe na bimwe byo mu burengerazuba bw’isi. Bamwe mu bagendana ingengabitekerezo ya Jenoside bafashe ikiganiro barakigoreka kugira ngo bakomeze kubiba amacakubiri y’uburozi mu bantu. Abantu nka Victoire Ingabire na Bernard Ntaganda bazwiho gukwirakwiza inyigisho za Jenoside ebyiri banditse itangazo rivuga ko kubera ko Perezida “yavuze ko Abahutu bapfuye” mu gihe cy’intambara, bityo hagomba kubaho umunsi wo kubibuka kugira ngo ubwiyunge nyabwo mbese buganze.

Perezida Kagame yerekanye ko imvugo ikwiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ari iyo yemejwe na UN nta mpamvu yo kuyigoreka no kuyishakira indi nyito, Yagaragaje ko icyangombwa ari ukumenya ko Jenoside yabaye no kumenya intego nyamukuru y’uwayikoze n’icyo yari agamije.

Perezida yagize ati; Ati: “Ok, hari Abahutu benshi bapfuye. Ariko byumvikane neza, ntabwo bapfuye biturutse ku kwibasirwa bazira abo ari bo. ” Abahisemo kwibanira n’igengabitekerezo ya Jenoside bahisemo kugoreka aya magambo kandi badakurikije ubusobanuro bwa nyabwo aho bo basobanura ko byari ukwemera ko habaye itsembabwoko ryakorewe Abahutu kandi ko ari ukuri.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda nk’uko yemejwe na Loni mu buryo bukurikije amategeko ni yo yateguwe mu myaka, abayiteguye bayishyira mu bikorwa. Aba bahisemo kweza no gukwiza ibinyoma bagomba kwibutswa ko hari ibimenyetso bigaragara biganisha ku mwanzuro w’uko Jenoside yabaye. Nta Jenoside ebyiri zigeze zibaho cyangwa zishobora kubera icya rimwe ahantu hose ku isi! Abacuruza poropaganda ya Jenoside ebyiri barashaka gusa gukomeza gucamo ibice umuryango w’u Rwanda badasize no kuwusubiza mu bihe byashize bamaze gusiga inyuma.

Kugerageza kubyaza umusaruro ibyo Perezida yavuze mu kiganiro cye ko abahutu bamwe na bamwe bapfuye ntabwo bivuze ko habaye Jenoside ebyiri. Kugoreka no gupfobya amateka ni igikorwa kibi kiba cyubakiye ku ipfunwe ry’abakoze amahano. Muri make, abamamaza poropaganda mbi ya “Jenoside ebyiri”, bagomba kurebwa kubo aribo barazwi ni abagizi ba nabi bagomba gukurikiranwa bagahanirwa gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma ashobora kuganisha abaturage ahantu habi, ndetse no gushaka gusoza umugambi mubisha wa Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda batasoje.

Kugerageza guhakana, kugabanya urugero n’uburemere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo ari ikibazo gishya ku Rwanda; umuntu agomba kumva ko kimwe no gushaka gusenya ibimenyetso by’ubwicanyi bwibasiye imbaga byabereye mu Rwanda, guhakana Jenoside ni kimwe mu bigize gahunda y’imitegurire ya Jenoside. Abantu bishora mu kugoreka amateka babiterwa no kwizera ko uko basunika izo nkuru y’uburozi wenda bazarushaho kwemerwa no kwizerwa mu ruhando rw’ababakurikira

Muri rusange, ibikorwa byo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bikomeje kugira uruhare rukomeye mu bikorwa bigamije kuyipfobya ariko byanze bikunze bazamaganwa kugeza ku ndunduro y’ibikorwa byabo binaniwe, bagerageza gukoresha ibi kugirango bavugurure ibyifuzo byabo bya politiki bipfuye. Abandi bahakana Jenoside barimo abahunze igihugu bamwe bihishe inyuma yo guhaaranira uburenganzira bwa muntu.

Abanyarwanda bahisemo gukomeza ubumwe nubwo intama nke zishwiragirira mu gihugu ndetse no hanze yacyo zishyigikiwe n’abanyamahanga bamwe bavuga nabi u Rwanda bahora bifuza ko u Rwanda rwaba igihugu kinaniwe kubaho (failed state) twababwira ko bitazagerwaho kuko buri wese yambariye urugamba rwo guteza imbere igihugu.

2021-03-11
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku mutekano mu Budage

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku mutekano mu Budage

Editorial 16 Feb 2018
Nyuma y’u Rwanda, Sudani y’Amajyepfo nayo irashinja Uganda gucumbikira no gutoza abarwanya icyo gihugu

Nyuma y’u Rwanda, Sudani y’Amajyepfo nayo irashinja Uganda gucumbikira no gutoza abarwanya icyo gihugu

Editorial 22 Jul 2019
APR FC yari yahize kugera mu matsinda ya CAF Champions League yasezerewe na Pyramid yo mu Misiri

APR FC yari yahize kugera mu matsinda ya CAF Champions League yasezerewe na Pyramid yo mu Misiri

Editorial 22 Sep 2024
Imyanzuro 12 y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 17

Imyanzuro 12 y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 17

Editorial 25 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nta biganiro biri hagati ya Angola n’u Rwanda kuri Congo cyangwa ubugambanyi – Amb. Georges Chikoti
HIRYA NO HINO

Nta biganiro biri hagati ya Angola n’u Rwanda kuri Congo cyangwa ubugambanyi – Amb. Georges Chikoti

Editorial 04 Jun 2018
Amafoto : Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa yitabiriye irushanwa rya Mako Sharks Sprint Gla 2022, ryegukanywe na Maniraguha Eloi na Omoro Samiyah
Amakuru

Amafoto : Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa yitabiriye irushanwa rya Mako Sharks Sprint Gla 2022, ryegukanywe na Maniraguha Eloi na Omoro Samiyah

Editorial 12 Sep 2022
Kagame yakomoje ku mpamvu yatumye Bizimungu yivumbura, agata akazi
INKURU NYAMUKURU

Kagame yakomoje ku mpamvu yatumye Bizimungu yivumbura, agata akazi

Editorial 12 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru