Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, muri komisiyo iharanira uburenganzira bwa muntu barasaba ko imfungwa zifite abagore zajya zihabwa igihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina.
Aba badepite bavuga ko imfungwa zihawe uburenganzira bwo gukora imibonano mpuzabitsina n’abagore bazo byagabanya ibibazo by’abarangiza igifungo bagasanga abagore babo bafite abana batabasigiye no kwandura indwara zitandukanye.
Ikinyamakuru Redpepper dukesha iyi nkuru kivuga ko kuri uyu wa Gatatu Komite y’abo badepite iyobowe na Jovah Kamateka yahuye n’abayobozi b’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa babagezaho iki gitekerezo.
Gilbert Oulanya, umudepite uhagarariye intara Kilak y’Amajyepfo avuga ko imfungwa zakatiwe igifungo kirekire abafasha bazo bakora imibonano mpuzabitsina n’abandi bigatuma imiryango isenyuka.
Ati “Imiryango imwe irasenyuka kuko umwe afunzwe uwasigaye mu rugo agasambana n’abandi, ibi bishyira imiryango mu kaga ko kwandura indwara.”
Uretse ibi, yanavuze ko hari ubwo umwe afungwa asize umwana umwe akazarangiza igifungo asanga abana benshi bikaba bitanya imiryamgo.
Gusa bamwe ntibabishyigikiye bavuga ko iki cyemezo kitaboneye.
Umuyobozi w’urwego rw’imfungwa, Johnson Byabashaija yabasubije ko ibyo basaba bifite amategeko abigenga ariko abizeza ko hagiye kuba impinduka.