• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uganda: ACP Jonathan Baroza wahoze ari umufasha wihariye wa Gen Kale Kayihura yaburiwe irengero

Uganda: ACP Jonathan Baroza wahoze ari umufasha wihariye wa Gen Kale Kayihura yaburiwe irengero

Editorial 18 Jun 2018 ITOHOZA

Assistant Commissioner of Police, Jonathan Baroza, wahoze ari umufasha wihariye wa Gen Kale Kayihura yaburiwe irengero nk’uko byatangajwe mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru n’abayobozi muri Uganda.

Uyu ACP Jonathan Baroza yari yoherejwe mu 2016 gukorera mu Gipolisi Nyafurika(Afripol) muri Algeria nyuma y’aho perezida Museveni afatiye icyemezo cyo kumukura mu biro bikuru bya polisi.

Icyo gihe, Jonathan Baroza yashinjwaga n’inzego z’ubutasi, gutanga amakuru yo ku rwego rwo hejuru ayaha abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ariko we abihakana yivuye inyuma. Binavugwa ko Baroza yari umwe mu bapolisi bakuru bari mu mboni z’abicanyi I Kampala.

Ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru kandi kivuga ko Baroza yoherejwe muri Algeria nyuma y’iyicwa rya AIGP Andrew Kaweesi, aho yashinjijwe gukura itaka aho Kaweesi yiciwe nabwo akabihakana avuga ko nta shingiro bifite.

Kugeza iki gihe, ngo ACP Baroza yabagaho mu bwoba yikanga ko ashobora gutabwa muri yombi, ibintu bikaba byararushijeho gukomera nyuma y’itabwa muri yombi ry’abo bahoze bakorana barimo uwari umukuru w’igipolisi, Gen Kale Kayihura.

Abandi bapolisi bakuru bafunze kuri ubu barimo, uwahoze akuriye umutwe wa Flying Squad witwa Herbert Muhangi, n’uwahoze akuriye igipolisi mu majyefo ya Kampala, Siraje Bakaleke. Undi watawe muri yombi n’uwari ukuriye ishami ry’ubutasi ku byaha, Lt Col Atwooki Ndahura.

Iri tabwa muri yombi ry’abantu benshi ngo ryagaragarije Jonathan Baroza ko adatekanye, bikavugwa ko aherutse gufata indege akava  i Algiers muri Algeria akerekeza Instanbul mur Turkiya, aho yagombaga gufatira indege imujyana muri Uganda.

Iyi nkuru ikavuga ko abashinzwe umutekano bagiye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Entebbe kumufata, ariko bagasanga ntawahageze.

“Kuri ubu ntituzi aho ari,” uwo ni umwe mu bavuganye na Chimpreports wemeje ko no kuri telephone atari kuboneka.

2018-06-18
Editorial

IZINDI NKURU

Al Gore, Blair, Kofi Annan n’abaperezida batanu bategerejwe i Kigali mu nama yiga ku buhinzi

Al Gore, Blair, Kofi Annan n’abaperezida batanu bategerejwe i Kigali mu nama yiga ku buhinzi

Editorial 07 Aug 2018
Jean Luc Habyarimana aherutse guhunahuna muri Congo mu Guhuza Umubano wa FARDC na FDLR

Jean Luc Habyarimana aherutse guhunahuna muri Congo mu Guhuza Umubano wa FARDC na FDLR

Editorial 27 Aug 2024
Imishanana n’imigara by’abari guhamiriza Ingabire Victoire yabaye Perezida w’u Rwanda, itoye uruhumbu itambawe!

Imishanana n’imigara by’abari guhamiriza Ingabire Victoire yabaye Perezida w’u Rwanda, itoye uruhumbu itambawe!

Editorial 23 Jul 2024
Muri RNC:  Agatsiko ka Rudasingwa  na Gahima kariye karungu gashobora kwirenza Nyamwasa

Muri RNC: Agatsiko ka Rudasingwa na Gahima kariye karungu gashobora kwirenza Nyamwasa

Editorial 30 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

UBUHAMYA : Umwe mu barokotse igitero cyo ku Kitabi arabara iryo yahaboneye
ITOHOZA

UBUHAMYA : Umwe mu barokotse igitero cyo ku Kitabi arabara iryo yahaboneye

Editorial 19 Dec 2018
MONUSCO yabonye umugaba mukuru w’ingabo mushya
ITOHOZA

MONUSCO yabonye umugaba mukuru w’ingabo mushya

Editorial 15 Apr 2018
Gahunda ya Nk’uwikorera’ izunganira izindi mu kwita ku mitangire ya servisi
Mu Rwanda

Gahunda ya Nk’uwikorera’ izunganira izindi mu kwita ku mitangire ya servisi

Editorial 22 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru