Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, yabwiye Perezida Museveni ko atagomba kumuhutaza kubera badahuje ibitekerezo, anenga n’inzego zishinwe umutekano zikorera iyicarubozo abasivili badafite intwaro.
Bobi Wine yabitangaje mu rugo rwe ruri i Magere, mu karere ka Wakiso mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere. Ni nyuma y’iminsi ine avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwivuza ibikomere avuga ko yatewe n’iyicarubozo yakorewe n’abasirikare n’abapolisi.
Yabajije Museveni icyo yatekerezaga ku bantu bakorewe iyicarubozo, abandi bakicwa mu byumweru bishize ubwo hari umwuka mubi wa politiki cyane mu bice bya Arua, Gulu Mityana.
Ati “Wumva bitemeze bite iyo ukorera abantu bawe ibintu nk’ibi Perezida? Biba bimeze gute iyo ukandagije inkweto zawe ku majosi y’abaturage bawe?”
Avuga ku buryo Museveni ajya yita abaturage abuzukuru be, yahise anamubwira ko atari ko basekuru b’abantu bitwara.
Ati “Ba Sogokuru/Nyogokuru ni abantu twirukira dushaka uburinzi, urukundo no kutwitaho. Nk’ejo ubwo nyogokuru yansuraga, yanshyize ku bibero; arashaje ariko twahuje urugwiro arampobera turasenga. Yagerageje kunterura ariko nta mbaraga afite ntiyabibasha.”
Yabwiye Museveni ko ba sogokuru badakwiriye kuka inabi abuzukuru, no kubagirira nabi mu gihe badahuje ibitekerezo, ‘turashaka kukwigiraho Perezida’.
Uyu mudepite ngo yatunguwe no kubona Perezida Museveni ataryoza abasirikare bakoze iyicarubozo ibyo bakoze, akaza abakoma ku mugongo ababwira ko bakoze neza.
Mu kiganiro Museveni aherutse gutanga kuri televiziyo yavuze ko hari abasirikare bamwe bakora ibikorwa by’iyicarubozo ariko ngo mu mwaka ushize yagiriye inama abayobozi b’inzego z’umutekano kubireka kuko bitakijyanye n’igihe.
Gusa yavuze ko atazemera abaturage n’abadepite bahangana n’inzego z’umutekano ngo ahubwo azahangana nabo nk’umugaba mukuru w’ingabo.
Chimpreports yanditse ko igisirikare cya Uganda giherutse gutangaza ko abasirikare bacyo bakubise abasivili badafite imbunda bari gukorwaho iperereza ndetse mu minsi mike bazagezwa imbere y’inkiko.
Bobi Wine aherutse kubwira Museveni ko guverinoma igomba gushyira ubutegetsi mu maboko ya rubanda nk’uko biteganywa mu ngingo ya mbere y’Itegeko Nshinga.
Museveni ariko yahise avuga ko kuva ishyaka rye ryajya ku butegetsi ryahaye abaturage ububasha, ndetse ngo miliyoni z’abaturage zitabiriye amatora aheruka, ni ikimenyetso simusiga cyerekana uruhare rwabo.