• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: Hari byinshi leta ya Museveni igomba gusobanurira abaturage bayo kurusha gukwirakwiza ibihuha ku buzima bw’abayobozi mu Rwanda

Uganda: Hari byinshi leta ya Museveni igomba gusobanurira abaturage bayo kurusha gukwirakwiza ibihuha ku buzima bw’abayobozi mu Rwanda

Editorial 13 Aug 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Nta munsi w’ubusa muri Uganda hatabaye ibyaha bikorwa na Perezida Museveni hamwe n’akazu ke k’abahima kagamije guca intege abo batavuga rumwe dore ko bakomeje kwibumbira hamwe.

Abaturage ba Uganda bahisemo kurwanya Perezida Museveni binyuze mu rubyiruko no mu buhanzi; ibi byagize ingaruka mbi ku kazu k’abahima kamaze imyaka 33 ku butegetsi, bakaba bashaje ariko badashaka kurekura ubutegetsi.

Ubwo umuhanzi Ziggy Wine akaba inshuti magara ya hafi ya Bobi Wine yashimutwaga, agakorerwa iyicwarubozo mu minsi mike ishize, nyuma akaza kwitaba Imana, ibinyamakuru n’abavuzi b’amacumu pa Perezida Museveni bihutiye kuvuga ko atishwe. Iki kinyoma abagande bacyamaganiye kure.

Mu rwego rwo kurangaza abantu, umuvugizi w’amacumu wa Museveni Ofwono Opondo yabaye umuvugizi wa RNC ku mugaragaro ubwo yakwirakwizaga inkuru yanditswe n’igitangazamakuru cya RNC Commandpost1.com gikorera kuri internet kikaba gishyigikiwe n’ibiro bishinzwe iperereza muri Uganda CMI.

Byatangiye icyo kinyamakuru gikwirakwiza ibinyoma ko Minisitiri Sezibera yarozwe, nuko Ofwono Opondo abiha umugisha abikwirakwiza ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter.

Ese Opondo yabikwirakwije ibihuha ku buzima bwa Minisitiri w’ikindi gihugu muruhe rwego? Ibibera muri Uganda ya Museveni nta handi kw’isi biba. Umwe mu Banyarwanda baba kuri Twitter yabajije Opondo niba yarabaye umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda atanga amakuru (nayo y’ibinyoma) ku buzima bw’abayobozi b’u Rwanda.

Nta gisubizo yatanze, gusa ikigaragara kandi gishishikaje Opondo ni ugukwirakwiza inkuru za RNC, umutwe w’iterabwoba urwanya Leta y’u Rwanda wagabye ibitero bya gerenade inshuro nyinshi ku butaka bw’u Rwanda bigahitana inzirakarengane hagati ya 2010-2014.

Bimaze igihe bizwi naburi wese ko Perezida Museveni yiyemeje gufatanya n’abarwanya u Rwanda. Raporo y’itsinda ry’abahanga ryashyizweho na LONI rigaragaza uko umutekano wifashe muri Kongo, ryagaragaje ko abarwanyi b’umutwe P5 ubarizwa mu burasirazuba bwa Kongo batoranywa muri Uganda

CMI na RNC bibwira ko gukwirakwiza ibihuha ku bayobozi b’u Rwanda hari icyo biri buhungabanyeho u Rwanda. Opondo, utavuga ku buzima bwite bw’umuyobozi wo mu kindi gihugu atabiherewe uburenganzira na Sebuja Museveni , nawe niko abitekereza.

Ikinyamakuru Chimp Reports cyishyurwa na CMI nacyo nticyatanzwe mu gukwirakwiza ibihuha by’ababishyura. Iki ni cyakinyamakuru mu minsi ishize cyavuzeko itsinda ry’abasirikari b’u Rwanda bagiye Gisoro gushaka icyo kurya nicyo kunywa. Umukuru wicyo kinyamakuru yemeje ko bafite amafoto ariko iminsi irenze 100 babeshya ko bayashyira ahagaragara umunsi ku munsi. Ibi byari ibinyoma byambaye ubusa nk’ibyo batangaza ku buzima bwa Minisitiri Richard Sezibera

2019-08-13
Editorial

IZINDI NKURU

Katumbi yibukije Tshisekedi ko nyuma y’ubutegetsi, ubuzima bukomeza 

Katumbi yibukije Tshisekedi ko nyuma y’ubutegetsi, ubuzima bukomeza 

Editorial 15 Oct 2024
Kwemerera Ingabire gukora politiki ye ni uguhembera Jenoside- Tom

Kwemerera Ingabire gukora politiki ye ni uguhembera Jenoside- Tom

Editorial 20 Sep 2018
Muri Uganda haratutumba imvururu kubera Perezida Yoweri K. Museveni ushaka guhindura itegekonshinga

Muri Uganda haratutumba imvururu kubera Perezida Yoweri K. Museveni ushaka guhindura itegekonshinga

Editorial 20 Jan 2022
CNRD/FLN mu marembera, urutonde rw’abasirikari bakuru batawe muri yombi na FARDC

CNRD/FLN mu marembera, urutonde rw’abasirikari bakuru batawe muri yombi na FARDC

Editorial 12 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“Abashimuta kandi bakica abantu bari iruhande rwa Museveni” Umushakashatsi Yusuf Serunkuma
INKURU NYAMUKURU

“Abashimuta kandi bakica abantu bari iruhande rwa Museveni” Umushakashatsi Yusuf Serunkuma

Editorial 12 Sep 2019
Impamvu Uganda yatangiye kurekura bamwe mu Banyarwanda yari ifunze, Kayumba nawe yemera ko akorana na Museveni
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Uganda yatangiye kurekura bamwe mu Banyarwanda yari ifunze, Kayumba nawe yemera ko akorana na Museveni

Editorial 21 Sep 2019
Trump akomeje gugabanya icyuho cy’amajwi Clinton yamurushaga
POLITIKI

Trump akomeje gugabanya icyuho cy’amajwi Clinton yamurushaga

Editorial 01 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru