Ishyirahamwe ry’ibinyamakuru bikorera kuri murandasi (Internet) muri Uganda (Uganda Online Media Publishers Association (OMPA) ryamaganye itabwa muri yombi ry’abayobozi batanu b’ikinyamakuru Redpepper, igipolisi giteganya gushinja icyaha cy’ubugambanyi, ndetse ritangaza ko rigiye guhagarika gukora inkuru z’igipolisi mu gihe aba batarafungurwa.
Aba banyamakuru bakaba barafashwe bazira inkuru iki kinyamakuru cyasohoye kivuga ko perezida Museveni ashaka guhirika ku butegetsi perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.
Perezida w’iri shyirahamwe witwa Giles Muhame yatangaje ko bahangayikishiwe cyane n’icyaha cy’ubugambanyi aba banyamakuru bagiye gushinjwa kuko ngo ari icyaha gihanishwa igihano cy’urupfu.
Iri shyirahamwe rivuga ko bagenzi baryo bafunzwe amasaha arenze ateganywa n’amategeko 48 bataragezwa imbere y’urukiko, kuri uyu wa Gatanu ryavugaga ko aba nibatagezwa imbere y’urukiko ibi binyamakuru bitazongera gukurikirana inkuru zijyanye na polisi mu gihe cy’amezi 2.
Mu itangazo bashyize ahagaragara bakaba basabye ibinyamakuru byose kubahiriza iki cyemezo mu gihe bakomeje urugamba rwo guharanira uburenganzira bwo gutangaza icyo utekereza ndetse n’umutekano w’abanyamakuru bo muri Uganda, bongeraho ko igitero kuri umwe ari igitero kuri bose.
Igipolisi cya Uganda muri iki cyumweru nibwo cyagabye igitero aho ikinyamakuru Red Pepper gikorera nyuma y’inkuru cyari kimaze gusohora yavugaga ko perezida Museveni afite umugambi wo guhirika mugenzi we w’u Rwanda.
Muhame yagaragaje impungenge z’ukuntu abari bakuriye ikinyamakuru bafunzwe, servers zabo zikangizwa ndetse akazi kagahagarikwa mu gihe ngo n’ubukungu butifashe neza mu gihugu, aho ubushomeri bugenda burushaho kwiyongera.
Iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga ko aba banahangayishijwe no kuba bagenzi babo b’abanyamakuru bafungiye muri gereza ya Nalufenya ngo iri mu birometero 70 uvuye aho imiryango yabo iri, ndetse ngo iyi gereza ikaba imaze kumenyerwaho gukorerwamo iyicarubozo ku bakekwaho ibyaha.