• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Uganda: Ibinyamakuru bikorera kuri internet bigiye gucana umubano n’igipolisi kubera ifungwa ry’abayobozi ba Redpepper

Uganda: Ibinyamakuru bikorera kuri internet bigiye gucana umubano n’igipolisi kubera ifungwa ry’abayobozi ba Redpepper

Editorial 25 Nov 2017 Mu Mahanga

Ishyirahamwe ry’ibinyamakuru bikorera kuri murandasi (Internet) muri Uganda (Uganda Online Media Publishers Association (OMPA) ryamaganye itabwa muri yombi ry’abayobozi batanu b’ikinyamakuru Redpepper, igipolisi giteganya gushinja icyaha cy’ubugambanyi, ndetse ritangaza ko rigiye guhagarika gukora inkuru z’igipolisi mu gihe aba batarafungurwa.

Aba banyamakuru bakaba barafashwe bazira inkuru iki kinyamakuru cyasohoye kivuga ko perezida Museveni ashaka guhirika ku butegetsi perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Perezida w’iri shyirahamwe witwa Giles Muhame yatangaje ko bahangayikishiwe cyane n’icyaha cy’ubugambanyi aba banyamakuru bagiye gushinjwa kuko ngo ari icyaha gihanishwa igihano cy’urupfu.

Iri shyirahamwe rivuga ko bagenzi baryo bafunzwe amasaha arenze ateganywa n’amategeko 48 bataragezwa imbere y’urukiko, kuri uyu wa Gatanu ryavugaga ko aba nibatagezwa imbere y’urukiko ibi binyamakuru bitazongera gukurikirana inkuru zijyanye na polisi mu gihe cy’amezi 2.

Mu itangazo bashyize ahagaragara bakaba basabye ibinyamakuru byose kubahiriza iki cyemezo mu gihe bakomeje urugamba rwo guharanira uburenganzira bwo gutangaza icyo utekereza ndetse n’umutekano w’abanyamakuru bo muri Uganda, bongeraho ko igitero kuri umwe ari igitero kuri bose.

Igipolisi cya Uganda muri iki cyumweru nibwo cyagabye igitero aho ikinyamakuru Red Pepper gikorera nyuma y’inkuru cyari kimaze gusohora yavugaga ko perezida Museveni afite umugambi wo guhirika mugenzi we w’u Rwanda.

Muhame yagaragaje impungenge z’ukuntu abari bakuriye ikinyamakuru bafunzwe, servers zabo zikangizwa ndetse akazi kagahagarikwa mu gihe ngo n’ubukungu butifashe neza mu gihugu, aho ubushomeri bugenda burushaho kwiyongera.

Iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga ko aba banahangayishijwe no kuba bagenzi babo b’abanyamakuru bafungiye muri gereza ya Nalufenya ngo iri mu birometero 70 uvuye aho imiryango yabo iri, ndetse ngo iyi gereza ikaba imaze kumenyerwaho gukorerwamo iyicarubozo ku bakekwaho ibyaha.

2017-11-25
Editorial

IZINDI NKURU

Tumenye umutekamutwe John SIMBABURANGA ubeshya ngo mu Rwanda nta mutekano uhari, kandi yaratorotse ubutabera kubera ubujura.

Tumenye umutekamutwe John SIMBABURANGA ubeshya ngo mu Rwanda nta mutekano uhari, kandi yaratorotse ubutabera kubera ubujura.

Editorial 27 Jul 2021
Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abavunja amafaranga ku buryo butemewe n’amategeko

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abavunja amafaranga ku buryo butemewe n’amategeko

Editorial 02 Jul 2016
Ukuri kutavuzwe ku rugendo rwa Tshisekedi muri Uganda

Ukuri kutavuzwe ku rugendo rwa Tshisekedi muri Uganda

Editorial 31 Oct 2024
Ibigo n’amashuri bya Polisi zo mu karere basuzumiye hamwe uko hatezwa imbere ireme ry’amasomo batanga

Ibigo n’amashuri bya Polisi zo mu karere basuzumiye hamwe uko hatezwa imbere ireme ry’amasomo batanga

Editorial 26 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abacuruzi bo muri Uganda batangaje igihombo bamaze guhura nacyo nyuma y’amezi 3 umupaka uhuza u Rwanda na Uganda ufunze Abagande bamaze guhomba akayabo k’Amamiliyari
Mu Mahanga

Abacuruzi bo muri Uganda batangaje igihombo bamaze guhura nacyo nyuma y’amezi 3 umupaka uhuza u Rwanda na Uganda ufunze Abagande bamaze guhomba akayabo k’Amamiliyari

Editorial 14 Jun 2019
KIGALI: Umusore yapfiriye mu birori bya Silent Disco byabereye ku gasongero k’inyubako ya Remera Corner
HIRYA NO HINO

KIGALI: Umusore yapfiriye mu birori bya Silent Disco byabereye ku gasongero k’inyubako ya Remera Corner

Editorial 31 Mar 2019
Meddy yinjiye mu bahatanira ibihembo bya MTV Africa Music Awards, aho ahanganye n’abakomeye
IMIKINO

Meddy yinjiye mu bahatanira ibihembo bya MTV Africa Music Awards, aho ahanganye n’abakomeye

Editorial 03 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru