Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Igipolisi cya Uganda cyataye muri yombi abantu babiri bigaragambirizaga ku ngoro y’inteko ishinga amategeko bitwaje isanduku bashyinguramo, basaba kurinda abagore mu gihugu bakomeje guhura n’ingorane zitandukanye.
Abigaragambya, umugabo n’umugore, bari bitwaje isanduku ishyingurwamo umuntu wapfuye n’igitambaro kiriho amafoto y’abagore bamaze igihe bicwa babanje gushimutwa mu bice bitandukanye bya Uganda.
“Ubuzima ni uburenganzira;ni inshingano yanyu kuturinda; muhagarike kumena amaraso”, ubwo ni ubutumwa aba bantu bigaragambyaga bari bitwaje nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ivuga.
Akababaro k’aba bantu bagatuye abagize inteko ishinga amategeko ya Uganda, bashinja kwirengagiza igitsinagore n’abana bamaze iminsi bibasirwa n’ishimutwa mu gihugu.
Nyuma yo kubona aba bantu bigaragambyaga ariko, igipolisi ngo cyahise kibata muri yombi kibajyana kuri station ya polisi ya Kampala .