Minisitiri w’umutekano wa Uganda, Gen Elly Tumwiine n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu, Peter Lokeris, kuri uyu wa Kabiri, itariki 03 Nyakanga 2018, bashinjijwe kwigarurira ubutaka mu Karere ka Kiryandongo no kwirukana abaturage ku ngufu.
Ubwo batangaga ubuhamya imbere ya komisiyo ishinzwe ibibazo by’ubutaka ku cyicaro cyo muri aka karere, abaturage bane bareze bavuze ko Gen Tumwiine yigaruriye hegitari 778 z’ubutaka bwari ubwa se ubabyara wapfuye witwa John Karegyeya, yarangiza akabwiyandikishaho maze nyuma akabugurisha uruganda rukora isukari.
Ku ruhande rwe, umunyamabanga wa leta Lokeris yashinjijwe kwigarurira bwa Munubi Birorwa, undi yashaka kugira icyo avuga, akamukangisha kumufunga nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ivuga.
Muri iki gikorwa cyo kumva ibibazo by’abaturage cyari kiyobowe na komiseri Mary Oduka Ochan, hanashyizwe mu majwi abayobozi b’uturere twinshi, abapolisi bakuru n’abandi bo mu nzego z’umutekano mu kwigarurira ubutaka butari ubwabo.
Nk’uko abaregeye komisiyo ishinzwe ibibazo by’ubutaka bavuze, ngo Lt. Gen Owesigire yakoresheje abasirikare mu kwirukana ku ngufu insengero, imisigiti n’abaturage mu bukata bwabo nta ngurane na ntoya babahaye.
Naho ku ruhande rwe, madamu Kabakumba yashinjijwe kwirukana abaturage basaga 4,000 mu biturage bitatu bya Ikoba, Kikyendo na Bihaga. Abaturage bakavuga ko ubwo yari akiri mu mirimo ye mu 2006, Kabakumba yabonye hegitari zisaga 279 mu buryo bwa magendu nyuma asohora itangazo abwira abo baturage ko agiye kubakurikiranaho kuba mu butaka bwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ese bibaho ko abantu bakomeye mu gihugu bifata bakajya bigarurira ubutaka bw’abaturage uko bishakiye bakabubyaza inyungu nta n’ingurane babahaye?