• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Uganda: Minisitiri W’umutekano, Gen. Tumwiine Aravugwaho Kwigarurira Ku Ngufu Ubutaka Bw’abaturage

Uganda: Minisitiri W’umutekano, Gen. Tumwiine Aravugwaho Kwigarurira Ku Ngufu Ubutaka Bw’abaturage

Editorial 04 Jul 2018 POLITIKI

Minisitiri w’umutekano wa Uganda, Gen Elly Tumwiine n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu, Peter Lokeris, kuri uyu wa Kabiri, itariki 03 Nyakanga 2018, bashinjijwe kwigarurira ubutaka mu Karere ka Kiryandongo no kwirukana abaturage ku ngufu.

Ubwo batangaga ubuhamya imbere ya komisiyo ishinzwe ibibazo by’ubutaka ku cyicaro cyo muri aka karere, abaturage bane bareze bavuze ko Gen Tumwiine yigaruriye hegitari 778 z’ubutaka bwari ubwa se ubabyara wapfuye witwa John Karegyeya, yarangiza akabwiyandikishaho maze nyuma akabugurisha uruganda rukora isukari.

Ku ruhande rwe, umunyamabanga wa leta Lokeris yashinjijwe kwigarurira bwa Munubi Birorwa, undi yashaka kugira icyo avuga, akamukangisha kumufunga nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ivuga.

Muri iki gikorwa cyo kumva ibibazo by’abaturage cyari kiyobowe na komiseri Mary Oduka Ochan, hanashyizwe mu majwi abayobozi b’uturere twinshi, abapolisi bakuru n’abandi bo mu nzego z’umutekano mu kwigarurira ubutaka butari ubwabo.

Ibi bivuzwe nyuma y’umunsi umwe uwahoze ari umugaba mukuru w’ingabo zirwanira mu kirere, Lt Gen. Jim Owesigire ndetse n’uwahoze ari minisitiri w’itangazamakuru, Kabakumba Masiko, bashinjijwe kwirukana ibihumbi by’abaturage mu Karere ka Masindi, ngo batangire imishinga yabo mu butaka bwabo nta ngurane babahaye.

Nk’uko abaregeye komisiyo ishinzwe ibibazo by’ubutaka bavuze, ngo Lt. Gen Owesigire yakoresheje abasirikare mu kwirukana ku ngufu insengero, imisigiti n’abaturage mu bukata bwabo nta ngurane na ntoya babahaye.

Naho ku ruhande rwe, madamu Kabakumba yashinjijwe kwirukana abaturage basaga 4,000 mu biturage bitatu bya Ikoba, Kikyendo na Bihaga. Abaturage bakavuga ko ubwo yari akiri mu mirimo ye mu 2006, Kabakumba yabonye hegitari zisaga 279 mu buryo bwa magendu nyuma asohora itangazo abwira abo baturage ko agiye kubakurikiranaho kuba mu butaka bwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ese bibaho ko abantu bakomeye mu gihugu bifata bakajya bigarurira ubutaka bw’abaturage uko bishakiye bakabubyaza inyungu nta n’ingurane babahaye?

2018-07-04
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame mu bazitabira Inama ya 12 Ngarukamwaka Nyaburayi ku Iterambere

Perezida Kagame mu bazitabira Inama ya 12 Ngarukamwaka Nyaburayi ku Iterambere

Editorial 04 Jun 2018
U Rwanda ruracyagaragaza umuhate mu gushaka amahoro mu karere k’Ibiyaga bigari

U Rwanda ruracyagaragaza umuhate mu gushaka amahoro mu karere k’Ibiyaga bigari

Editorial 30 Jun 2025
Congo Brazzaville: Perezida Kagame asanga Afurika itatera imbere abaturage batagenderana

Congo Brazzaville: Perezida Kagame asanga Afurika itatera imbere abaturage batagenderana

Editorial 11 Sep 2019
Impamvu Umwami Kigeli adatahuka aracyarya amaturo ( reba Video )

Impamvu Umwami Kigeli adatahuka aracyarya amaturo ( reba Video )

Editorial 10 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gabiro : Perezida Kagame yaburiye abayobozi barangwa n’imikorere mibi kwitegura ibyemezo bikarishye
INKURU NYAMUKURU

Gabiro : Perezida Kagame yaburiye abayobozi barangwa n’imikorere mibi kwitegura ibyemezo bikarishye

Editorial 20 Feb 2020
APR FC yisubije umwanya wa mbere nyuma yaho Sunrise FC itsinze Kiyovu SC
Amakuru

APR FC yisubije umwanya wa mbere nyuma yaho Sunrise FC itsinze Kiyovu SC

Editorial 21 May 2023
Abahanzi nyarwanda batangiye gushaka amajwi muri Guma Guma
IMIKINO

Abahanzi nyarwanda batangiye gushaka amajwi muri Guma Guma

Editorial 21 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru