Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yafunze Kaminuza ya Makerere nyuma y’imyigaragambyo y’abanyeshuri n’abarimu yatangiye gukorwa mu mpera z’icyumweru gishize aho bagaragazaga byinshi bitagenda neza muri iyi kaminuza harimo no kuba bagaburirwa nabi, abarimu nabo bakavuga ko badahembwa ibirarane byabo.
Nkuko tubikesha Newvison imyigaragambyo yatangijwe n’abarimu bigisha muri iyo Kaminuza nyuma y’igihe kinini bari bamaze badahembwa dore ko bavuga ko bafite ibirarane by’amezi 9 batahembwe by’agahimbazamusyi, ibyo bigatuma bamwe bareka kwigisha. Abanyeshuri nabo baje kwifatanya n’abarimu mu myigaragambyo, basaba ubuyobozi bwa Makerere University ko bwagira ibyo buhindura bidatunganye dore ko nabo bavugaga ko bagaburirwa nabi ukongeraho no kuba abarimu baranze kwigisha kubera badahembwa.
Kuri uyu wa mbere nibwo ihuriro ry’abarimu ba Makerere University (Makerere University Academic Staff Association (MUASA) ryakoze inama ryemeza ko rigomba gukomeza imyigaragambyo. Ku wa kabiri nibwo abanyeshuri nabo bifatanyije na bo bazenguruka icyo kigo bahamagarira buri wese kwifatanya na bo kugeza ubwo bazibonanira na Perezida Museveni nk’uko bitangazwa Charles Wana-Etyemukuriye inama y’ubutegetsi bwa Makerere University, nyuma y’aho kaminuza yari yemeye kwishyura abarimu ukwezi kumwe ariko abarimu bakanga kunyurwa n’uwo mwanzuro.
Makerere Universuty yahise itumiza inama y’abarimu n’abanyeshuri ngo baganire ku bibazo byose ariko abandi ntibabyshimira kuko bo bifuzaga guhura na Perezida Museveni bakamugezaho ibibazo byose bafite. Kuri ubu amakuru agezweho ni uko iyi kaminuza yamaze gufungwa na Perezida Museveni kubwo gushaka umutekano w’ibintu n’abantu dore ko abanyeshuri bari basigaye bagendana amabuye n’ibindi bikoresho byabafasha kugirira nabi abayobozi b’iyi kaminuza. Biteganyijwe ko iyi kaminuza izafungurwa mu gihe kizatangazwa na Perezida Museveni nk’uko itangazo yashyize hanze ribivuga.