• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: Rene Rutagungira yitabaje Maj. Gen David Muhoozi mu rubanza rwe

Uganda: Rene Rutagungira yitabaje Maj. Gen David Muhoozi mu rubanza rwe

Editorial 10 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Umunyarwanda, Rene Rutagungira, umwe mu bantu 9 barimo abapolisi bakuru ba Uganda bakurikiranweho icyaha cyo gushimuta Abanyarwanda babiri imbere y’Urukiko rwa Gisirikare rwa Makindye muri Kampala, yasabye ko umugaba mukuru w’ingabo za UPDF, Gen. Muhoozi, yagira icyo akora ku burenganzira bwe avuga ko bwakomeje guhonyorwa kuva yatabwa muri yombi.

Mu ibaruwa yo kuwa 07 Ukuboza 2017, Rutagungira yanyujije ku mwunganizi we, Eron Kiiza, avugamo ko amaze mezi asaga atatu muri kasho ya gisirikare ariko agenda akorerwa iyicarubozo mu buryo butandukanye.

Anavugamo ko iki kibazo yagerageje kukivugira mu rukiko rwa gisirikare ariko agacecekeshwa.

Iyi baruwa ya Rutagungira kopi yayo yahawe inzego zitandukanye zirimo ibiro bya perezida, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bwa Muntu, Ambasade y’u Rwanda I Kampala, minisitiri w’ingabo, Intumwa Nkuru ya leta ndetse na perezida w’ihuriro ry’abanyamategeko muri Uganda.

Rutagungira akaba avuga ko urukiko rwari rukwiye guha agaciro impungenge ze kuko inkiko zibereyeho kurinda uburenganzira bw’abaturage.

Rene Rutagungira

Umwunganizi we mu mategeko, Eron Kiiza akaba agira ati: “Niba ushinjwa adashobora kubwira urukiko rukuru rwa gisirikare ko yakorewe iyicarubozo kandi urwo rukiko ari narwo rumuburanisha, ni inde yabwira?”

Kuwa 04 Ukuboza nibwo uru rukiko rwasubitse kumva ubusabe bw’abaregwa bwo gukurikiranwa bari hanze batanze ingurane rubyimurira ku munsi wagombaga gukurikira.

Ariko nk’uko byemezwa na Kiiza, ngo ubwo bagarukaga mu rukiko akagerageza gutanga ikibazo kuri iri yicarubozo umukiriya we akorerwa, ngo yatunguwe no kumva asabwa ko mu byo avuga atagomba kuzanamo ibirego by’iyicarubozo cyangwa gufungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Kiiza akomeza avuga ko yabwiwe ko ibyo birego by’iyicarubozo bikwiye kugezwa kuri minisitiri w’umutekano, Gen. Henry Tumukunde, Umukuru w’urwego rw’ubutasi mu gisirikare (CMI), Brig. Abel Kandiho, Capt. David Agaba, n’abandi bayobozi ba gisirikare kandi ko ibyo bishobora kuzana umwuka mubi mu mibanire n’abayobozi bakuru b’igihugu cy’igituranyi nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ivuga.

Maj. Gen David Muhoozi, umugaba mukuru wa UPDF

Aha akaba ari ho Rene Rutagungira yashingiye abinyujije ku mwunganizi we, akitabaza umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, Gen. David Muhoozi ngo agire icyo akora ahabwe ubutabera.

Mu cyumweru gishize, nibwo babiri bareganwa na Rutagungira b’abapolisi, SSP Nixon Agasirwe na CP Joel Aguma, basabye urukiko gufungurwa bagakurikiranwa bari hanze, ariko urukiko rwimurira kumva ubusabe bwabo kuwa 12 Ukuboza hagati aho bakaba bagomba kuguma muri kasho.

2017-12-10
Editorial

IZINDI NKURU

Uko Sam Kutesa yavuye mu Rwanda ibintu bikarushaho kuba bibi hagati y’u Rwanda na Uganda

Uko Sam Kutesa yavuye mu Rwanda ibintu bikarushaho kuba bibi hagati y’u Rwanda na Uganda

Editorial 01 Nov 2018
Kabuga yagakwiye gusogongera ku cyanga cy’Ubutabera bw’ u Rwanda nk’abandi nkawe

Kabuga yagakwiye gusogongera ku cyanga cy’Ubutabera bw’ u Rwanda nk’abandi nkawe

Administrator 16 Nov 2025
Tuyiringire wafungiwe muri Gereza ya Kisoro umwaka urenga yavuze akaga yahuye nako

Tuyiringire wafungiwe muri Gereza ya Kisoro umwaka urenga yavuze akaga yahuye nako

Editorial 23 Oct 2019
Jean Lambert Gatare watabarutse asigiye umurage ubyibushye itangazamakuru ry’u Rwanda

Jean Lambert Gatare watabarutse asigiye umurage ubyibushye itangazamakuru ry’u Rwanda

Editorial 25 Mar 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hari ibimenyetso dufite, byerekana ko bimwe mu bihugu duturanye  bifatanya ku mugaragaro na FDLR na RNC – Kagame
INKURU NYAMUKURU

Hari ibimenyetso dufite, byerekana ko bimwe mu bihugu duturanye bifatanya ku mugaragaro na FDLR na RNC – Kagame

Editorial 01 Jan 2019
Gusesengura no guhanahana amakuru ku gihe ni ishingiro ryo gukumira ibyaha – CP Butera
Mu Mahanga

Gusesengura no guhanahana amakuru ku gihe ni ishingiro ryo gukumira ibyaha – CP Butera

Editorial 17 Feb 2017
Rwamagana: Umusore yishe mugenzi we amutemye amuziza kumwita umujura
Mu Rwanda

Rwamagana: Umusore yishe mugenzi we amutemye amuziza kumwita umujura

Editorial 20 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru