Umuhanzi Michael Kalinda uzwi ku kazina k’ubuhanzi ka Ziggy Wine ubarizwa mu itsinda Fire Base ryashinzwe na Bobi Wine yabonetse yakorewe iyicwarubozo nyuma yo gushimutwa tariki ya 21 Nyakanga uyu mwaka. Ibi byemejwe na John Ssentamu umuyobozi w’itsinda Fire Base akaba akaba akorana bya hafi na Ziggy Wine.
Nyuma y’igihe kirekire umuryango wa Ziggy Wine umushakisha, abamushimuse bamujugunye iruhande rw’ibitaro bya Mulago yataye ubwenge umubiri we ufite ibikomere byinshi.
Umuhanzi akaba n’intumwa ya rubanda Bobi Wine yashimangiye ayo makuru, aho yagize ati: “Inshuti magara yanjye Ziggy yashimuswe mu byumweru bishize none yagaragaye afite ibikomere byinshi ndetse n’ijisho rye ry’ibumoso barinogoyemo. Uru ni urugero rumwe mi bibera mu gihugu cyacu, mukomeze muzirikane umuvandimwe Ziggy mu masengesho yacu”
Umusesenguzi wa politiki muri Uganda James Mubiru akaba n’inshuti ya Ziggy Wine yagize ati “Twahamagwe n’umuntu atubwirako umuntu utazwi yamuzanye ku bitaro bya Mulago ari muri koma, ijisho barikuyemo ndetse bamukase n’intoki ebyiri”
Umuryango wa Ziggy wahisemo guhisha ahantu ari kuvurirwa nyuma yo kwakira telephone zitazwi zibatera ubwoba.
Si ubwambere abayoboke ba #PeoplePower Movement iyobowe na Bobi Wine bahohoterwa kubera gutinya ku menyekana cyane nyuma yaho Bobi Wine ashyigikwe nk’umukandida uzahangana na Perezida Museveni mu matora azaba muri 2021.
Mu rwego rwo kunaniza abo bazaba bahanganye, NRM ya Museveni yatangiye guhindura amwe mu mategeko agenga abiyamamaza cyane cyane Bobi Wine uteje ubwoba cyane Museveni. Kuko Museveni azakoresha ingengo y’imari ya Leta ayita iya NRM, Bobi Wine we ntabwo yemerewe guhabwa inkunga n’abandi bantu, ndetse telephones na cameras ntibyemewe mu biro by’amatora ndetse kuko inzego z’umutekano abenshi ari urubyiruko rushyigikiye Bobi Wine bategetswe gutora iminsi itanu mbere y’abandi.