• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uganda: Umuhungu Wa Perezida Museveni Yasuye Gen Kale Kayihura Muri Kasho

Uganda: Umuhungu Wa Perezida Museveni Yasuye Gen Kale Kayihura Muri Kasho

Editorial 26 Jul 2018 ITOHOZA

Umujyanama Mukuru wa perezida Museveni mu bijyanye n’ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare, Maj. Gen. Muhoozi Kainerugaba, ngo yaba aherutse gusura mu ibanga Gen Kale Kayihura, wahoze ari umukuru w’igipolisi cya Uganda, aho afungiye mu kigo cya gisirikare cya makindye.

Iyi nkuru dukesha Chimpreports iravuga ko Gen. Muhoozi yageze ku Kigo cya gisirikare cya makindye kuwa Kane, itariki 12 Nyakanga afite uburinzi budakabije.

Kuri iki kigo cya gisirikare uyu mujyanama wa perezida Museveni akaba n’umuhungu we, yakiriwe na komanda w’iki kigo, Col William Bainomugisha.

Bamwe mu bayobozi b’ingabo batifuje ko amazina yabo ajya ahagaragara bavuganye n’uru rubuga dukesha iyi nkuru, bavuze ko Gen Muhoozi yabonanye na Gen. kayihura aho afungiye. Umwe muri aba akaba yatangaje ko Muhoozi yagiranye ikiganiro na kayihura mu gihe cy’isaha byibuze.

Iyi nkuru ntabwo ivuga ikintu Gen Muhoozi na Gen. Kayihura baganiriye. Gusa, bivugwa ko Kayihura yaba yaragaragaje impungenge z’ukuntu urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (ISO) rurimo gukora iperereza ryarwo, aho arushinja kumuhimbira ibimenyetso bimushinja uruhare mu iyicwa rya AIGP Andrew Kaweesi wahoze ari umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Richard Karemire, we avuga ko bitewe n’uko ibiro bye byimukiye Mbuya, adashobora kumenya abantu bose basura Kayihura. Iyi kandi ngo si inshuro ya mbere Gen Kayihura asurwa n’abasirikare bakuru.

Iyi nkuru kandi isoza ivuga ko ubwo yari akiri umuyobozi w’umutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu (SFC) Gen Muhoozi Kainerugaba ngo yakoranye na Gen Kayihura bya hafi mu bikorwa bitandukanye muri Uganda.

2018-07-26
Editorial

IZINDI NKURU

Birakomeye : Rudasingwa Theogene  na Mushiki we uba mu Rwanda  n’ikigo La Roche bagiye kugezwa imbere y’urukiko

Birakomeye : Rudasingwa Theogene na Mushiki we uba mu Rwanda n’ikigo La Roche bagiye kugezwa imbere y’urukiko

Editorial 16 Feb 2016
Urutonde rw’amashuri ariguhindura mu ibanga abanyeshuri abayoboke ba illuminati rwashyizwe ahagaragara

Urutonde rw’amashuri ariguhindura mu ibanga abanyeshuri abayoboke ba illuminati rwashyizwe ahagaragara

Editorial 17 Feb 2017
Uko Museveni agerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda akoresheje abo yita impunzi

Uko Museveni agerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda akoresheje abo yita impunzi

Editorial 05 Sep 2018
N.Korea iratangaza ko yiteguye kurwana intambara y’imperuka na Leta ya Amerika

N.Korea iratangaza ko yiteguye kurwana intambara y’imperuka na Leta ya Amerika

Editorial 28 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amerika  yasabye abaturage bayo kuva muri Congo
ITOHOZA

Amerika yasabye abaturage bayo kuva muri Congo

Editorial 30 Sep 2016
Perezida wa Repubulika ya Centrafrique Faustin-Archange Touadéra aragirira uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda
Amakuru

Perezida wa Repubulika ya Centrafrique Faustin-Archange Touadéra aragirira uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda

Editorial 05 Aug 2021
RDC: Imirwano ikomeye mu Kiyaga cya Kivu yaguyemo batatu
Mu Mahanga

RDC: Imirwano ikomeye mu Kiyaga cya Kivu yaguyemo batatu

Editorial 24 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru