Umujyanama Mukuru wa perezida Museveni mu bijyanye n’ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare, Maj. Gen. Muhoozi Kainerugaba, ngo yaba aherutse gusura mu ibanga Gen Kale Kayihura, wahoze ari umukuru w’igipolisi cya Uganda, aho afungiye mu kigo cya gisirikare cya makindye.
Iyi nkuru dukesha Chimpreports iravuga ko Gen. Muhoozi yageze ku Kigo cya gisirikare cya makindye kuwa Kane, itariki 12 Nyakanga afite uburinzi budakabije.
Kuri iki kigo cya gisirikare uyu mujyanama wa perezida Museveni akaba n’umuhungu we, yakiriwe na komanda w’iki kigo, Col William Bainomugisha.
Bamwe mu bayobozi b’ingabo batifuje ko amazina yabo ajya ahagaragara bavuganye n’uru rubuga dukesha iyi nkuru, bavuze ko Gen Muhoozi yabonanye na Gen. kayihura aho afungiye. Umwe muri aba akaba yatangaje ko Muhoozi yagiranye ikiganiro na kayihura mu gihe cy’isaha byibuze.
Iyi nkuru ntabwo ivuga ikintu Gen Muhoozi na Gen. Kayihura baganiriye. Gusa, bivugwa ko Kayihura yaba yaragaragaje impungenge z’ukuntu urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (ISO) rurimo gukora iperereza ryarwo, aho arushinja kumuhimbira ibimenyetso bimushinja uruhare mu iyicwa rya AIGP Andrew Kaweesi wahoze ari umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda.
Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Richard Karemire, we avuga ko bitewe n’uko ibiro bye byimukiye Mbuya, adashobora kumenya abantu bose basura Kayihura. Iyi kandi ngo si inshuro ya mbere Gen Kayihura asurwa n’abasirikare bakuru.
Iyi nkuru kandi isoza ivuga ko ubwo yari akiri umuyobozi w’umutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu (SFC) Gen Muhoozi Kainerugaba ngo yakoranye na Gen Kayihura bya hafi mu bikorwa bitandukanye muri Uganda.