Umunyarwandakazi witwa Kamikazi Princess n’uwari umuherekeje witwa Nteyireho Ruhegyera Joshua, bishwe barasiwe n’abantu bataramenyakana mu Karere ka Wakiso muri Uganda, ku muhanda uturuka Kampala werekeza Entebbe.
Aba bombi barashwe saa tanu z’ijoro ryo kuri uyu wa 5 Nzeri 2019.
Polisi ya Uganda yatangaje ko ibyangombwa yasanze aho barasiwe birimo indangamuntu n’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya Ruhegyera.
Yavuze ko nyuma yo kumva amakuru y’iraswa ryabo yoherejeyo itsinda ry’abapolisi n’imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano aho byabereye, bakahasanga imodoka y’umukara yo mu bwoko bwa Prado iparitse, ihinda ndetse igicanye amatara harimo n’imirambo y’abo barashwe.
Polisi yavuze ko umurambo wa Kamikazi wasanzwe muri iyo modoka, mu mwanya w’inyuma y’uwa shoferi warashwe isasu mu gahanga, naho umurambo wa Nteyireho urambitse mu kidendezi cy’amaraso hanze y’imodoka, bigaragara ko yarashwe isasu mu gahanga, mu kuboka bw’ibumoso afite imbunda yo mu bwoko bwa AK 47.
Muri iyo modoka polisi ya Uganda ivuga ko yasanzemo ingofero yambarwa n’abapolisi b’icyo gihugu bakora mu ishami rishinzwe gukumira ibyaha by’iterabwoba.
Polisi yavuze ko itaramenya abagize uruhare mu rupfu rw’abo bantu ariko ko imirambo yabo yajyanywe ku bitaro bya Mulago gukorerwa isuzuma naho imodoka yajyanywe ku kigo cy’imisoro n’amahoro kugira ngo kibafashe kumenya nyirayo.
Si ubwa mbere muri iki gihugu humvikana abantu bicwa barashwe n’abantu bataramenyekana mu buryo busa n’ubwo uyu munyarwanda n’uwari umuherekeje bishwemo.
Urugero ni urwo mu 2017, ubwo Umuvugizi wa Polisi muri Uganda, Assistant Inspector General of Police (AIGP) Andrew Felix Kaweesi n’abarinzi be bishwe barashwe n’abantu bataramenyekana ubwo yavaga iwe mu rugo i Kulambiro mu Mujyi wa Kampala.