Umuyobozi w’akarere ka Mbake gaherereye mu majyepfo ya Uganda yatangaje ko bagiye kujya baha agahimbazamushyi abana b’abakobwa bari mu kigero cy’umyaka 15-18 bazajya basanga bakiri amasugi.
Ibi uyu muyobozi yabitangaje mu rwego rwo gukangurira abana b’abakobwa cyane cyane abakiri ku ntebe y’ishuri kurushaho kwifata kuko bigaragara ko ikibazo cy’ubusambanyi gikomeje gufata indi ntera cyane cyane ku bakiri muri kiriya kigero cyavuzwe.
Uyu muyobozi Martin Shaka yagize ati”kuri ubu biragoyekubona umwana w’isugi. Niyo mpamvu uwo tuzasanga yaragerageje kwifata byibuze kugera ku myaka 15 na 18 tuzajya tumugenera ishimwe.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko guhera muri uku kwezi kwa kabiri bagiye gukorana n’abaganga bagapima abana b’abakobwa bo muri kariya gace, abo basanzwe bakiri amasugi bakabaha ibihembo aho abakiri ku ntebe y’ishuri bazajya bahabwa ibirimo ibikoresho by’ishuri n’ibindi.
Yakomeje anavuga ko ibi bizatuma habaho igabanuka ry’abana barware ibirwara byandura birimo n’agakoko gatera SIDA ndetse no gushaka bakiri bato kuko bazaba bifashe.
Source: Rwandapaparazzi.rw