Abagande babiri bashubijwe iwabo nyuma yo kuva muri FDLR, abo uko ari babiri, SHABARUHANGA Luben na MANIGE Ronald bombi bakaba bakomoka mu Turere twa Kabale na Kibale.
Mbere yuko binjira muri FDLR, bakaba barakoreraga FDLR nk’abapagasi, ibyo bakoraga, bakaba barabikoreraga ahitwa TORO no muri KIKUMIRO.
Nkuko babyivugira, ngo Abagande bamwe n’Abanyarwanda baba muri Uganda bashishikajwe cyane no kwinjiza abantu muri icyo gikorwa gisa nk’ubucakara, urugero hari uwitwa Pasteur Herman na Byamungu Peter.
Aba bakaba barakoze imyitozo y’ukwezi kumwe, bayikorera ahitwa Falinga ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, mu kwezi kwa Kanama 2018, kandi muri icyo cyiciro, cyikaba cyari cyigizwe n’Abanyarwanda 102 ndetse n’Abagande 28 baturuka mu Turere dutandukanye twa Uganda ndetse no mu nkambi z’impunzi zo muri Uganda.
Bikaba byaranemejwe ko hari gahunda ihamye yo kwinjiza gutoza abarwanyi muri icyo gihugu cya Uganda, nkuko abo bitandukanije n’uwo mutwe babivuze mu buhamya batanze. Bashyizeho urusobe rufasha mu kwinjiza abarwanyi rukaba rukorera muri Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho urwo rusobe rukaba rugizwe ahanini na kada, bashinzwe kubayobora amayira baba batazi, n’abashinzwe gukusanya inkunga y’amafaranga.
Uru rusobe, rukaba rworoherezwa na Uganda, ikindi kandi boroherezwa n’inzego zinyuranye zo muri cyiriya gihugu, cyane cyane igipolisi cya Uganda cyamunzwe na ruswa.
Abo bahoze ari abarwanyi bakaba barashoboye gucika ubwo abo barwanyi barimo kwimuka bajya muri Kivu y’Amajyepfo muri Mutarama 2019, bakaba barabimenyesheje EJVM, ko bari bagemuriwe amasasu n’ibindi bikoresho bya gisirikare, byari byazanywe n’ingabo za DRC, FDLR nayo ikabaguranira ibaha urumojyi n’amabuye y’agaciro.
Ubu ni uburyo bumwe bukorwa na Gén Pacifique Masunzu asanzwe ari umuyobozi mukuru mungabo za FARDC, akaba afite urugo ruherereye muri Kiziba, mu Minembwe, muri Kivu y’Amajyepfo. Mu 2014 ubwo Perezida Kabila wayoboraga RDC yahinduraga abayobozi b’ingabo mu bice bitandukanye, Gén Pacifique Masunzu na we wari umaze hafi imyaka 10 mu misozi ya Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo yavanywe ku mwanya wo kuyobora FARDC muri ako gace, yoherezwa i Kamina muri Katanga, aho yagiye kuyobora ikigo gikorerwamo imyitozo ya gisirikari, [ ubu yahinduriwe imirimo ari Kinshasa].
Ubwo yari akiyobora Kivu y’Amajyepfo, Gen Masunzu yavuzweho gukorana n’inyeshyamba za FDLR, nkuko bigaragazwa n’ ibaruwa umuyobozi w’ingabo za Monusco, Lt Col Rajeev Sharm muri Kivu y’Amajyepfo yandikiye abayobozi batandukanye ba Monusco, agaragazaga ko Gen Masunzu aha intwaro abarwanyi ba FDLR ari bwo nyuma y’umwaka umwe gusa, Perezida Kabila yahise ahamwimura.
Amakuru Rushyashya ikura ahizewe avuga ko Gen. Masunzu yongeye guha intwaro FDLR ndetse n’inyeshyamba za Kayumba ziri mu misozi miremire ya Minembwe.
Kandi ko afite amafaranga cyane ko akorana n’umuherwe Rujugiro Tribert, nkuko byumvikana kumajwi dufitiye copie yafatiwe kuri telephone, Kayumba asaba Gen. Masunzu ko bahuza imbaraga kugirango bazatere u Rwanda.
N’ubwo hari ibimenyetso bimwe bigaragaza ko abaturage ndetse na bamwe mu bakuru b’ingabo za Congo Kinshasa barimo kurwanya FDLR.
Mu muhango wo gushyikiriza EJVM aba bahoze ari abarwanyi ba FDLR, EJVM ikaba yarasabye ko abagize urusobe rwo kwinjiza abarwanyi muri FDLR bajya batabwa muri yombi, kandi bakajya bayimenyesha ibyagezweho n’ibindi bikorwa.
Mu gihe bimeze bityo umutwe w’Abasirikari ba FARDC ya Rejiyo ya 34 yasohoye icyifuzo cy’amavamutima itewe no kumenyesha umutwe wishyize hamwe mu kugenzura mu buryo bwagutse w’inama mpuzamahanga ku bijyanye n’Ibihugu by’ibiyaga bigari, banejejwe no gushyira mu maboko abasirikari babiri bahoze mu mutwe w’iterabwoba FDLR bafite ubwenegihugu bwa Uganda kugira ngo atahurwe yo.
RUGENDO
ARIKO URWANDA RWAZAGIYE GUKURA MUSEVENI KUBUTETSI!!
KO NUBUNDI KABAREBE YAVUZE KO BATSINZE ABAGANDE MU NTAMBARA YA GISANGANI!!!