• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uko CMI Yafashije Ntamuhanga Cassien Kujyera Afrika Y’epfo

Uko CMI Yafashije Ntamuhanga Cassien Kujyera Afrika Y’epfo

Editorial 05 Mar 2018 ITOHOZA

Ntamuhanga Cassien wari mu idosiye imwe na Kizito Mihigo yatangaje ko nyuma yo gutoroka gereza ya Nyanza mu mezi ane ashize, yahawe ubuhungiro ubu ari kwidegembya mu gihugu atavuze,  ariko itohoza rya Rushyashya ryemeza ko yageze muri Afrika y’Epfo, abifashijwemo na CMI [ Urwego rw’Ubutasi bwa gisilikare muri Uganda ]  kubufatanye  n’ishyirahamwe ryitwa Human Rights Network For Journalists rifite ikicaro I Kampala muri Uganda.  Iri shyirahamwe ryatangijwe muri  Uganda na Human Rights Watch (HRW) isanzwe ishinja u Rwanda ibinyoma, igashishikariza n’abanyamakuru guhunga u Rwanda no kurisiga icyasha, bamwe mu banyamakuru bari mu Rwanda n’ abandi bahunze igihugu nibo ikoresha kubona Raporo z’ibinyoma irega u Rwanda.

Human Rights Network For Journalists  isanzwe ifasha abanyamakuru bahunze u Rwanda bagahungira Kampala   kubona ubuhungiro  mu bindi bihugu nkuko byagenze kuri Gasasira J.Bosco , Kabonero , Gasana n’abandi banyamakuru bose baciye Kampala bagafashwa kubona ubuhungiro nyuma yo kubakodeshereza  amazu  kubashakira umutekano muri CMI n’ibindi…

Cassien Ntamuhanga amaze gutoroka gereza mu Rwanda yahise yerekeza muri Uganda aciye  Cyanika , abifashijwemo na CMI  bamujyana muri Ambadase ya afrika y’efo. Yabanje kujya muri Ambasade nyinshi afite n’inyandiko za CMI, zemeza ko ubuzima bwe buri mukaga , CMI  yamujyanye muri Ambasade ya Beligium  iyo ambasade nayo  iremeza ko afite ikibazo ashobora kwicwa.

Ariko bo bavuga ko batamujyana mu Bubiligi, ariko bandika urwandiko basaba ambasade iyo ariyo yose yashobora kumufasha baruha Human Rights Network For Journalists  kugirango ishakishe Ambasade yamukura muri Uganda , barugejeje muri Ambasade y’Afrika yepfo yemera kumujyana  nyuma y’ibiganiro  no kubaza  leta y’ afrika y’epfo, baremera niho bamujyanye.

Uyu mugabo yatorotse gereza mu ijoro rishyira ku wa 31 Ukwakira 2017, aho Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa, RCS, rwaje kwemeza ko hamwe n’abo bajyanye “bakoresheje imigozi bakurira urukuta rwa gereza.”

Kuri uyu wa Gatatu uyu mugabo yumvikanye kuri Radio Ijwi rya Amerika, avuga ko mbere yo guhunga yari afite impungenge z’igihano yakatiwe kandi akumva no mu bujurire nta kizahinduka.

Yagize ati “Ngira ngo ubu amezi agiye ari ane nsohotse muri gereza […] ndakomeye ndimo ndidegembya.”

Ntamuhanga wari umunyamakuru wa Radio Amazing Grace nayo iri mugihano cyo gufungwa amezi 3 yahawe na RURA yaregwaga hamwe na Jean Paul Dukuzumuremyi, Agnes Niyibizi na Kizito Mihigo.

Yaje guhanishwa igifungo cy’imyaka 25 ku cyaha cyo kugambira kugirira nabi Umukuru w’Igihugu, kuko ari cyo gihano kiruta ibindi urebeye ku byaha yahamijwe, birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gucura umugambi w’ibikorwa by’iterabwoba.

Ntamuhanga yakomeje agira ati “Igihugu ndimo natse ubuhungiro nk’abandi bose, barabumpaye bampereza ibyangombwa n’abandi bantu b’impunzi baba bafite abo aribo bose.”

Nyuma yo gutoroka Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa rwahise rutangaza ko ari gushakishwa.

Mu bo batorokanye harimo Sibomana Kirenge wari warakatiwe imyaka 20 nyuma yo guhamya icyaha cy’ubuhotozi na Batambirije Théogène wari warahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu gusa nyuma akaza gutoroka gereza akatirwa imyaka 16.

Amategeko ahana y’u Rwanda agena ko umuntu wese utoroka yarakatiwe ahanishwa igihano gikubye inshuro ebyiri igihano yari asigaje.

2018-03-05
Editorial

IZINDI NKURU

Umutego mutindi : Gen. Kayumba Nyamwasa ; Pierre Péan na Emile Gafirita bafatiwe mu cyuho

Umutego mutindi : Gen. Kayumba Nyamwasa ; Pierre Péan na Emile Gafirita bafatiwe mu cyuho

Editorial 10 Sep 2016
‘Robert Mugabe ngo yadodewe ibyaha’

‘Robert Mugabe ngo yadodewe ibyaha’

Editorial 03 Oct 2018
Umuriro watse nyuma yaho dushyiriye ahagaragara imishyikirano ya Kayumba Nyamwasa , Rusesabagina na muganga Eliel Ntakirutimana

Umuriro watse nyuma yaho dushyiriye ahagaragara imishyikirano ya Kayumba Nyamwasa , Rusesabagina na muganga Eliel Ntakirutimana

Editorial 15 Feb 2016
Placide Kayumba umwe mu nkingi ya mwamba za Jambo Asbl izwiho gupfobya Jenoside  ni muntu ki?

Placide Kayumba umwe mu nkingi ya mwamba za Jambo Asbl izwiho gupfobya Jenoside ni muntu ki?

Editorial 14 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Police Handball Club yatsinze APR HBC ikomeza kuba iya mbere
Mu Mahanga

Police Handball Club yatsinze APR HBC ikomeza kuba iya mbere

Editorial 08 May 2016
Nishimwe Naomie ni we wabaye Miss Rwanda 2020
HIRYA NO HINO

Nishimwe Naomie ni we wabaye Miss Rwanda 2020

Editorial 23 Feb 2020
RRA yakusanyije miliyari 582.7 Frw mu mezi atandatu ya nyuma ya 2017
UBUKUNGU

RRA yakusanyije miliyari 582.7 Frw mu mezi atandatu ya nyuma ya 2017

Editorial 31 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru