Gen. James Kabarebe yagarutse ku buryo u Rwanda rwigeze kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigatuma agirwa Umugaba mukuru w’ingabo z’ibyo bihugu byombi, ibintu bidakunze kubaho.
Mu 1996 inyeshyamba AFDL (Alliance des forces démocratiques pour la libération du Congo) ziyobowe na Laurent Desiré Kabila zatangije intambara yo guhirika Mobutu Sese Seko wari umaze imyaka isaga 30 ku butegetsi zibifashwamo n’Ingabo z’u Rwanda.
U Rwanda rwemeye gufasha Kabila kugira ngo rubone uko ruburizamo umugambi w’Interahamwe n’abahoze mu ngabo z’u Rwanda bisuganyirizaga muri Zaїre, bashakaga gukomeza umugambi wa Jenoside yari imaze imyaka ibiri ihagaritswe n’Ingabo zari iza FPR Inkotanyi.
Kabila amaze gufata ubutegetsi, ingabo ze zasaga nk’aho nta bunararibonye zifite, zitabaje u Rwanda rubatiza Gen James Kaberebe wari inararibonye mu ntambara ngo azibere Umugaba mukuru.
Kuwa Kane w’iki Cyumweru mu kiganiro Gen Kabarebe yahaye urubyiruko muri gahunda ya ‘Rubyiruko Menya Amateka yawe’ cyitabiriwe n’abagera kuri 606 bo mu Ntara y’Amajyepfo, yasabwe kugira icyo avuga ku kuba yarabaye umugaba mukuru w’ingabo mu bihugu bibiri, Congo n’u Rwanda.
Gen Kabarebe usanzwe ari Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, yagize ati “Nabaye Chef d’état Major (Umugaba Mukuru w’Ingabo) w’ibihugu bibiri. Nabaye Chef d’état Major w’Ingabo z’u Rwanda na Congo mu gihe kimwe, ariko ubwo ni u Rwanda rwari rwatsinze Congo rwakuyeho Mobutu rushyiraho Chef d’état Major ari we njye, ubwo ni ukuvuga ko ari u Rwanda rwayoboraga Congo.”
Kabarebe ahavuye ibintu byahinduye isura
Muri Kanama 1998 Laurent Desiré Kabila yahagaritse umubano n’u Rwanda, asezerera ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa Congo ndetse atangira gucudika na Ex-FAR n’Interahamwe zari mu buhungiro mu gihugu cye, zaranashinze umutwe wari ugamije gutera u Rwanda wiswe ALIR [Armée pour la Libération du Rwanda] waje guhindurirwa izina ukitwa FDLR.
Byatangiye ku itariki 14 Nyakanga 1998 ubwo Laurent Kabila yasezereraga Gen Kabarebe ku mwanya w’Umugaba w’ingabo, asimbuzwa Gen Celestin Kifwa ku buryo butunguranye.
Ni ikintu cyabaye nk’ikizana icyokotsi cy’intambara, ahanini kubera ko Kabila yabikoze atabiganiriyeho n’u Rwanda rwari rwaramugejeje ku butegetsi. Icyo gihe Kabarebe yagizwe umujyanama wa Kifwa.
Ntibyamaze Kabiri, Kabila yasezereye Gen Kabarebe mu gihugu anasaba ko Ingabo z’u Rwanda na Uganda kuva igitaraganya ku butaka bwa Congo, mu gihe hashingiwe ku mibereho y’ingabo, yagombaga kuzishimira ko zamufashije. Ibyo yabikoze Ingabo z’u Rwanda zitaragera ku mugambi wo kurwanya imitwe irimo ALIR.
Mu kwisuganya ngo zive ku butaka bwa Congo, itsinda rito ry’ingabo z’u Rwanda riyobowe na Gen Kabarebe wari wavuye i Kinshasa, ryigaruriye indege eshatu ku kibuga cy’indege i Goma, zipakiramo abasirikare bo mu Ngabo z’u Rwanda na RCD Goma (umutwe wari uyobowe na Laurent Nkunda warwanyaga Kabila), zigaba igitero cy’akataraboneka ku Kigo cya Kitona giherereye mu birometero 350 mu majyepfo ya Kinshasa ari naho hagizwe ibirindiro bishya by’ingabo zirwanya Kabila.
Impuguke, umwanditsi, umwarimu akaba n’umurwanyi mu Ngabo za Amerika, Comer Plummer mu 2008 yanditse ko igitero cy’Ingabo z’u Rwanda kuri Kitona kiri mu byabayeho bitazibagirana, ndetse ahamya ko kiri mu biherwaho hatangwa amasomo muri za kaminuza zikomeye zigisha ibya gisirikare.
Myuma y’iminsi itandatu, izo ngabo zari zafashe icyambu cya Matadi intego ari ukuvanaho Desiré Kabila, zikurikizaho urugomero rwa Inga rugaburira amashanyarazi umujyi wa Kinshasa, kuva ubwo Kinshasa ihinduka icuraburindi.
Iyo ntambara yiswe iya Congo ya kabiri, yaje kwinjirwamo n’ibihugu icyenda, bimwe biri ku ruhande rwa Kabila ibindi biri ku rw’u Rwanda. Intambara yarangiye mu 2003 nyuma y’imyaka ibiri Desiré Kabila apfuye, hasinywa amasezerano y’amahoro.
Gen Kabarebe yavutse mu 1959, ubu amaze imyaka isaga 35 mu bikorwa by’igisirikare cy’umwuga. Mu 1983 nibwo yinjiye mu gisirikare cya NRA muri Uganda cyayoborwaga na Museveni, barangaza imbere urugamba rwo guhirika Milton Obote rwanimitse Museveni.
Yabaye umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda mu 2002, umwanya yavuyeho mu 2010 agirwa Minisitiri w’ingabo.
Src : IGIHE