Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr. Jean Damascene Bizimana, yatanze ibihamya by’uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yashyizwe mu bikorwa na Guverinoma yari iyobowe na Jean Kambanda ufungiwe muri Mali.
Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, mu kiganiro yatanze mu bitangazamakuru binyuranye ku munsi wo gutangiza icyunamo tariki 07 Mata 2020, yagize ati “Ibyaha 11 Kambanda yemeye (imbere y’urukiko) ko yabifatanyije n’abaministiri bakoranaga, ni byo ngira ngo nubakireho”.
Dr. Bizimana avuga ko Kambanda yemeye ko habayeho ibitero byagabwe ku basivili b’Abatutsi biturutse ku mugambi wo kubarimbura, kandi ko ngo yayoboye inama z’abaminisitiri zari zifite ububasha bwo guha amabwiriza abagize Guverinoma, abayobora inzego z’ibanze , ingabo z’Igihugu n’abajandarume.
Jean Kambanda kandi ngo yemeye ko yayoboye inama za Guverinoma zarimo ba Perefe (abayobozi ba perefegitura) zari zishinzwe gukurikirana uko Jenoside yakorwaga, ariko ati “nta cyemezo na kimwe nafashe cyo kuyihagarika”.
Dr. Bizimana akomeza asubiramo amagambo Kambanda ngo yabwiye Urukiko ati “nagize uruhare mu ifatwa ry’icyemezo cya Guverinoma cyo kohereza muri za perefegitura bamwe muri ba minisitiri mu butumwa bwo gukangurira abaturage guhiga umwanzi n’ibyitso bye, ni ko byagenze tuvanaho Perefe wa Butare wari waranze ko Jenoside ishyirwa mu bikorwa”.
Icyaha cya kane ngo kiri mu nyandiko yiswe “Directives sur la Defense Civile (Amabwiriza yo kwirwanaho kw’abaturage umuntu agenekereje mu Kinyarwanda), yo ku itariki 25 Gicurasi 1994, “yashishikarizaga interahamwe gukora ubwicanyi ku baturage b’abasivili b’Abatutsi”.
Dr. Bizimana akomeza asoma ibi birego bisubiramo kwirega kwa Jean Kambanda, ati “Guverinoma ni yo yagize uruhare mu bikorwa by’ubwicanyi bwakozwe n’Interahamwe”.
Icyaha cya gatanu Kambanda yireze ngo kigaragaza uburyo Leta ya Habyarimana yateguye Jenoside yakorewe Abatutsi kuva mu mwaka wa 1990, kuko “yatangiye gutegura urubyiruko rw’interahamwe zo mu ishyaka MRND na CDR hagamijwe kurukoresha mu bwicanyi bwakurikiyeho”.
Mu cyaha cya gatandatu Kambanda ngo yavuze ko mbere y’iyicwa rya Perezida Habyarimana, Guverinoma ngo yatanze intwaro zirimo n’amasasu ku Nterahamwe, ishyiraho za bariyeri zikumira Abatutsi zacungwaga n’abasirikare bafatanyije n’Interahamwe.
Kambanda kandi ngo yemeye ko Itangazamakuru ryakoreshejwe mu bukangurambaga mu baturage bahamagarirwa gutsemba Abatutsi, ndetse ko mu gisirikare ngo hari harinjijwemo Interahamwe zo kwica Abatutsi vuba na vuba.
Dr. Bizimana akomeza asoma icyaha cya karindwi Kambanda yemeye, agira ati “Jyewe Kambanda nashyigikiye ishingwa rya radio RTLM kandi nyishishikariza guhamagarira iyicwa ry’Abatutsi b’abasivile”.
Mu magambo ye bwite, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG agakomeza agira ati “aba yahamagarizaga kugira ngo bicwe bari abaturage batarwana, kubera iyo mpamvu Leta iba igomba kubarinda ikoresheje ingabo”.
Dr. Bizimana akomeza asoma inyandiko igira ati “Minisitiri w’Intebe n’abari bagize Guverinoma nari nyoboye, twazengurutse Perefegitura ya Butare, Gitarama, Gikongoro, Gisenyi na Kibuye, dushishikariza ba perefe, ba burugumesitiri n’abaturage muri rusange, kwica Abatutsi n’Abahutu batari bashyigikiye uwo mugambi.
Jyewe Jean Kambanda ndemera ko niboneye iyicwa ry’Abatutsi kandi nkaba naragiye mbimenyeshwa muri za raporo zatangwaga na ba Perefe no mu nama zitandukanye zahuzaga abaminisitiri.
Jean Kambanda, ndemera ko nari mfite ubushobozi bwo kumenya ko abo nayoboraga bakoraga ubwicanyi ku Batutsi, kandi nkaba ntacyo nakoze ku bushake ngo mbuze cyangwa mpane ababukoraga;
Uyu Minisitiri w’Intebe akavuga ati ‘Jyewe nk’uwayoboraga Guverinoma nari mbizi, nari nzi uwo mugambi wose ko ugamije kwica kandi ntacyo nakoze ngo mbihagarike, nyamara nari mbifitiye ububasha”.
Umunyamananga Nshingwabikorwa wa CNLG, asoza gusoma iyi nyandiko ikubiyemo kwemera ibyaha kwa Jean Kambanda, avuga ko bidakwiriye guca hirya no hino abantu bashaka ibindi bimenyetso by’amateka ya Jenoside.
Ati “Uwashaka yajya asoma ibi byaha Kambanda yemeye, uburyo yagaragaje umugambi wa Jenoside, uko wateguwe n’uburyo washyizwe mu bikorwa, yabonamo Jenoside yose uko yagenze”.