• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Mu gihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri, Polisi y’u Rwanda iributsa abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda

Mu gihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri, Polisi y’u Rwanda iributsa abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda

Ubwanditsi 27 Oct 2016 Mu Mahanga

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda riributsa abatwara abagenzi kwitonda bakubahiriza amategeko y’umuhanda cyane cyane mu gihe abanyeshuri bitegura kuva ku mashuri yabo no gutangira ibiruhuko guhera mu cyumweru gitaha.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda Commissioner of Police (CP) George Rumanzi, yavuze ko impanuka zishobora kwiyongera bitewe n’umuvuduko ukabije wa bamwe mu batwara ibinyabiziga baba bifuza gukora ingendo nyinshi; mu gihe abanyeshuri bava ku mashuri yabo bajya mu biruhuko ndetse n’urujya n’uruza rw’abagenzi mu mpera z’umwaka.

CP Rumanzi yagize ati:” ingamba zarafashwe zo kugenzura ko ingendo zikorwa neza n’imodoka zitwara abanyeshuri bajya mu biruhuko ndetse mu mihanda yo mu Ntara niho twibanda cyane tureba ko umutekano wo mu muhanda ugenda neza bityo tugafatira ibihano abanyamakosa”.

Nk’uko byemejwe na Minisiteri y’uburezi, ibiruhuko by’abanyeshuri biteganyijwe gutangira hagati y’itariki ya 1 na 3 Ugushyingo.

Amashuri yo mu Mujyi wa Kigali n’ayo mu turere twa Huye,Nyanza,Muhanga na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo ndetse n’ayo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’iBurengerazuba azafunga tariki ya 1 Ugushyingo.

Andi mashuri yo mu turere tundi two mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’u Burengerazuba nayo azafunga tariki ya 2 Ugushyingo. Mu gihe amashuri yo mu Ntara y’I Burasirazuba n’Amajyarugura yo azafunga tariki ya 3 Ugushyingo.

CP Rumanzi yakomeje agira ati:” iyi ni gahunda ya Leta kandi igomba kubahirizwa na buri wese ku buryo abahuriye muri iki gikorwa barimo abatwara ibinyabiziga, ibigo by’amashuri,ababyeyi ndetse natwe Polisi; dusabwa twese ubufatanye mu kureba ko umutekano w’ibinyabiziga n’ababigendamo mu gihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri wubahirizwa. Ntitwifuza kongera ibihano kubera abanyamakosa,ariko nibiba ngombwa tuzabikora tugamije kurinda impanuka no kubungabunga umutekano w’abaturage”.

Yavuze kandi ko byagaragaye ko abatwara abagenzi bagendera ku muvuduko ukabije bagamije gutanguranwa abagenzi ndetse bakifuza gukora n’ingendo nyinshi kugira ngo bakorere n’amafaranga menshi, ibi rero bikaba ari bimwe mu bitera impanuka.

Yongeye kandi kwihanangiriza abatwara abagenzi barengeje imyanya yagenwe kubireka no kubahiriza ubwishingizi bw’abagenzi baba bemerewe gutwara.

Yagaye kandi bamwe mu bashoferi baba barwanira abagenzi bashaka kubashyira mu modoka no kubakuramo vuba vuba kuburyo hari igihe bakomereka bityo abasaba kubireka.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda CP Rumanzi, yasabye kandi by’umwihariko amashyirahamwe atwara abagenzi kujya bagenzura abashoferi b’ibinyabiziga byabo ndetse bagafasha mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zose zo kubungabunga umutekano wo mu muhanda.

Ishyirwaho ry’utugabanyamuvuduko mu modoka

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda yavuze kandi ko batangiye no gushyira mu bikorwa iyubahirizwa ry’Iteka rya Perezida N° 25/01 ryo ku wa 25/02/2015 rigena ishyirwaho n’ikoreshwa ry’Akagabanyamuvuduko modoka zitwara abagenzi n’izikora ibikorwa by’ubucuruzi mu rwego rwo gukumira impanuka z’imodoka za hato na hato zihitana ndetse zikanakomeretsa abantu.

Yagize ati:” nka Polisi y’u Rwanda, twagize umwanya uhagije wo kuganira na RURA,Minisiteri y’ibikorwa remezo, ndetse n’abatwara abagenzi; kubirebana n’uko utugabanyamuvuduko twashyirwa mu modoka, ariko birababaje kuba hari bamwe mu batwara abagenzi babyanze;tugeze igihe cyo gushyira mu bikorwa ibyo amategeko ateganya.”

“Imodoka zose zizatwara abanyeshuri bajya mu biruhuko zigomba kubahiriza ibyavuzwe hejuru no kuba zifite utugabanyamuvuduko, kandi tuzabigenzura ko byubahirijwe”.

Utwo twuma twerekana ko imodoka itagomba kurenza km60/h ndetse igipimo kikaba gishobora no kumanuka kugera kuri km25/h; kuburyo igipimo ntarengwa iyo kitubahirijwe bigaragara.

-4492.jpg

Abanyeshuri

Harimo kandi ububiko muri mudasobwa bwereka umugenzuzi cyangwa ushinzwe umutekano wo mu muhanda uko umuvuduko w’ikinyabiziga wari umeze ndetse n’amakosa y’ikinyabiziga.

RNP

2016-10-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rutsiro : Abagabo 3 bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 4,5

Rutsiro : Abagabo 3 bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 4,5

Ubwanditsi 13 Oct 2016
Polisi y’u Rwanda yafashe agatsiko k’abantu bakwirakwiza amafaranga  y’amiganano.

Polisi y’u Rwanda yafashe agatsiko k’abantu bakwirakwiza amafaranga y’amiganano.

Ubwanditsi 17 Mar 2016
Nyuma ya Perezida Mugabe,  Perezida Sirleaf wa Liberia yageze mu Rwanda

Nyuma ya Perezida Mugabe, Perezida Sirleaf wa Liberia yageze mu Rwanda

Ubwanditsi 15 Jul 2016
Joyce Banda wahoze ayobora Malawi yagarutse mu gihugu ahakana ko yari yarahunze

Joyce Banda wahoze ayobora Malawi yagarutse mu gihugu ahakana ko yari yarahunze

Ubwanditsi 28 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri idasanzwe yo kuwa 12 Nzeri 2017
POLITIKI

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri idasanzwe yo kuwa 12 Nzeri 2017

Ubwanditsi 13 Sep 2017
Huye: Umwalimu wa Kaminuza yitabye Imana aguye mu cyobo cy’umusarane
Mu Rwanda

Huye: Umwalimu wa Kaminuza yitabye Imana aguye mu cyobo cy’umusarane

Ubwanditsi 02 Jan 2018
N’ubwo nta bafana bemewe, Rayon Sports yinjije asaga miliyoni esheshatu kuri sitade.
Amakuru

N’ubwo nta bafana bemewe, Rayon Sports yinjije asaga miliyoni esheshatu kuri sitade.

Ubwanditsi 21 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru