Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwahisemo imiyoborere ishingiye ku gusaranganya ubutegetsi n’abantu bavuga ko batavuga rumwe n’ubutegetsi bafite ibitekerezo bigamije kubaka igihugu.
Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro n’abitabiriye Inama Nyafurika y’Ibitangazamakuru bikoresha amajwi n’amashusho, ihuje abakora muri izi nzego baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.
Mu kiganiro na Perezida Kagame uwari ukiyoboye Emanuel Wongibe usanzwe ari Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Cameroon Radio Television, yagarutse kuri gahunda u Rwanda rufite yo kwinjiza muri guverinoma abavuga ko bari muri ‘opozisiyo’, ibintu bishimwa na bamwe abandi bakabinenga, amubaza niba hari isomo ibindi bihugu byahakura.
Perezida Kagame yagize ati “Nibaza niba hari umuntu wabonye uburyo bunoze kandi bushobora gukora ku bantu bose. Ntabyo ndabona. N’abo bantu basa n’abari aho bashaka kuduha amasomo ku byo dukwiye gukora, muzi neza ko ubu bafite ibibazo.”
Perezida Kagame yavuze ko kubera amasomo u Rwanda rwigiye ku mateka, Abanyarwanda bumva neza ibyo bashaka kwikorera ubwabo ndetse n’uko ibibera ahandi ku Isi bibagiraho ingaruka.
Yakomeje agira ati “Uburyo dukoresha buroroshye kuko tuzi icyo dushaka nk’Abanyarwanda. Turashaka amahoro, uburumbuke n’umutekano kuri buri munyarwanda wese. Buri munyarwanda wese akeneye gutekana mu buryo bwose, dukeneye iterambere, dukeneye kubana mu bworoherane kandi ukubura kwabyo mu gihe cyashize byadusigiye amasomo.”
Yavuze ko nyuma yo kumva ibyo, haba hakenewe gusobanukirwa icyaba mu gihe nk’uwatsinze amatora ahisemo kwiharira imyanya yose.
Yakomeje agira ati “Twaravuze ngo niba watsinze, abandi nutuma bumva ko batsinzwe n’igihe uzaba ufite umwe [ufite iyo myumvire], uzakoresha igihe kinini uhangana n’umuntu wumva ko yatsinzwe. Ni icyo uzakora gusa ntuzagera aho ukemura ibibazo by’igihugu cyawe.”
“Ariko se ibyo bitanga umutekano, bitanga uburumbuke buri wese akeneye? Twasanze nta kibazo mu gutanga uburenganzira muri demokarasi, aho tubikora kandi nyuma tugakenera kumva ko nta muntu watsinzwe cyangwa se ko nyuma y’icyo gihe hazabaho ikindi cyo kugerageza ibyo ushaka.”
Yavuze ko muri icyo gihe abanyarwanda basanze bakeneye gufatanya baba abatsinze n’abandi, badakwiye kumva ko batsinzwe, mu gukorera hamwe ibitanga amahirwe agera kuri buri munyarwanda.
Yakomeje agira ati “Ni aho twavanye politiki yo gushyira hamwe, tugahitamo no kureba ‘opozisiyo’ nk’umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bafite ubundi buryo babonamo ibintu. Opozisiyo ni iki? Byaba bivuze gusenya ibyo udakunda? Bivuze guhangana n’abo udakunda? Mu buryo twahisemo gukora ni uko opozisiyo ari abantu bafite ibitekerezo bitandukanye n’ibyawe, mu kugera ku byo abaturage bakeneye.”
“Navuze umutekano, iterambere, mvuga uburenganzira muri demokarasi, amahirwe ahari muri demokarasi […] abo muri opozisiyo uko mbibona, bafite ubundi buryo batekereza uko byagerwaho. Ni ubundi buryo bwo kurebamo ibintu ntabwo ari uko hari abantu bashaka kubuza abantu kugera ku burumbuke cyangwa kubona umutekano. Bibaye ibyo ubwo yaba ari indi opozisiyo irebwaho mu bundi buryo.”
Perezida Kagame yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hari imiyoborere u Rwanda rwahisemo kandi iri gutanga umusaruro ndetse igihugu cyishimiye umusaruro kiri kubona kandi imbere hasa neza.