Guhera ku munsi w’ejo kumbuga nkoranyambaga hakwirakwiye video igaragaza Perezida Museveni ahereza abana n’abagore batandukanye ibisuguti n’uducupa tw’imitobe.
Kuri uyu munsi,amakuru yizewe yaturutse muri Perezidansi ya Uganda, avuga ko ibyo bisuguti n’imitobe byari byararangije igihe. Perezida Museveni yabiherezaga abana abihawe numwe mu bafasha be wamuherezaga mu gikoresho cya “poubelle”.
Kimwe mu gitangazamakuru gikorera kuri Internet cyitwa ekyooto.com cyabajije muri Perezidansi ya Uganda impamvu batangiye ibisuguti muri poubelle, nuko babwirwako ahubwo byari byararangije igihe. Ubusanzwe abakozi bo muri Perezidansi babika ibisuguti n’imitobe bakoresha mu ngendo hirya no hino mu gihugu.
Ubwo Museveni yakoreraga ingendo mu burengerazuba bwa Uganda, umwe mu bakozi be yoherejwe kugura imitobe n’ibisuguti Perezida Museveni ari butange, ariko ntiyareba igihe bizarangirira igihe yabiguraga I Mbarara.
Igikorwa ubwacyo bwo gutanga ibisuguti ku bana ubona bafite imibereho mibi byarakaje cyane abagande baba kumbuga nkoranyambaga kuko bakoreshaga poubelle byafashwe nko gusuzugura abaturage ayobora.
Umwe mu bagande Andrew Karamagi yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter avuga ati “Mu myaka ya za 80, abobaturage Museveni aha ibisuguti bari bafite ubuzima bwiza, bakaba barahaye ibiryo n’imiti, Museveni n’ingabo ze igihe bashakaga guhirika ubutegetsi. Uyu munsi baba bari ku mihanda mu myambaro mibi bategereje umucunguzi wabo ngo abahe ibisuguti mu ngendo ze nk’iz’umwami ukikijwe n’ingabo ze”
Undi wagarutse ku buzima bubi abana b’abagande babayemo yagize ati “Nangwa naba bana babonye ibisuguti hari abandi batigeze bagira icyo bashyira mu nda uyu munsi”.