Hari ku itariki 12 Ukwakira 2018, ubwo Minisitiri Louise Mushikiwabo yatorerwaga kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).
Ni ibintu nari ntegereje cyane, kuko yari amateka akomeye kuri njye, wenda no ku bandi. Ibyo kumenya ko u Rwanda rwari muri OIF, ni uko hari hanabaye ubushake bw’ibihugu bimwe birimo u Bufaransa kurwirukana mu muryango ngo kubera ko rutagikoresha ururimi rw’igifaransa.
Hari benshi bahangayikishijwe n’abarwanyaga itorwa rya Mushikiwabo ku mwanya yatorewe. Sinigeze mbiha agaciro nyuma y’aho abereye umukandida w’Ibihugu bya Afurika yunze Ubumwe, ashyigikiwe n’u Bufaransa n’ibindi bihugu hanze y’umugabane. Uretse kuba Mushikiwabo yabaye Mushiki w’Abanyafurika na Mushiki wa Francophonie.
U Rwanda rwari rwirukanywe
Kuba umunyarwandakazi Mushikiwabo atorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa OIF, agatorwa akiri Minisitiri w’u Rwanda ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ni igitego.
Kuva ku itariki ya 2-4 Ukuboza 1995, i Cotonou muri Benin habereye inama ya gatandatu ya OIF. Gutangizwa kw’inama y’abakuru b’ibihugu byabaye ku ya 3 Ukuboza. Muri uko gutangira hasomwe imyanzuro yari yaraye ifashwe mu nama y’Abaminisitiri harimo uwo guhagarika no kuzirukana u Rwanda muri OIF.
Jacques Chirac wari Perezida w’u Bufaransa ni we wafashe ijambo risobanura impamvu u Rwanda rugomba kwirukanwa.
Icya mbere ngo ni uko u Rwanda rwari rutagikoresha igifaransa nk’ururimi rwemewe mu gihugu, icya kabiri kikaba ko ngo Perezida Pasteur Bizimungu w’u Rwanda yari yabeshyeye u Bufaransa ko bushaka kugarura abakoze Jenoside mu butegetsi.
Aza kuvuga ko Perezida Bizimungu yahubutse akaba atanashyira mu gaciro. Ikibabaje ni uko yikomye Perezida Bizimungu nkaho hari icyo yabeshye mu byo yavuze.
Perezida Chirac akimara kuvuga, uwari uyoboye intumwa z’u Rwanda, Minisitiri w’Intebe Pierre Celestin Rwigema, yasabye ijambo yerekana ko ibyo Perezida w’u Bufaransa yavuze harimo kubeshya kuvanze no gutukana. Yavuze ko u Rwanda rutigeze ruca igifaransa anabaza aho ibyo yabikuye ntibyasubizwa.
Rwigema yageze n’aho abaza Chirac niba yumva akeneye umusemuzi ku byo avuga kuko yakoreshaga ururimi rw’igifaransa. Ku byo Chirac yari yashinje Perezida Bizimungu, Rwigema yasabye abakuru b’ibihugu bari muri iyo nama kwamagana imvugo ya Chirac yo gutuka umukuru w’ikindi gihugu, anababwira ko ntawe ukwiye kubyemera.
U Rwanda rwanamaganye umwanzuro wari wafashwe wo kuzatumiza inama mpuzamahanga mu biyaga bigari wo kwiga icyo bari bise ikibazo cy’u Rwanda.
Inama yabaye nk’ihanganishije abantu babiri. Abaperezida Omar Bongo wa Gabon na Gnassingbé Eyadéma wa Togo bashyigikiye Perezida w’u Bufaransa.
Perezida Alpha Oumar Konaré wa Mali; Minisitiri w’Intebe Jean Chrétien wa Canada; Minisitiri w’Intebe Jean-Luc Dehaene w’u Bubiligi na Madamu Laurette Onkelinx, wari muri iyo nama ukuriye igice cy’u Bubiligi Francophone bashyigikira Ministiri w’Intebe w’u Rwanda.
Nyuma y’izo mpaka hashyizweho akanama kihariye ko kwiga ibyo bibazo by’u Rwanda rwagaragajemo impungenge. Ako kanama kayobowe na Perezida Nicéphore Soglo wa Benin, karimo Canada, Mali n’uhagarariye igice kivuga igifaransa mu Bubiligi.
Bukeye ku itariki ya 4 Ukuboza 1995, bya byemezo bikomanyiriza u Rwanda byavanyweho, u Rwanda rukomeza kuba umunyamuryango wa OIF. Kugeza ubwo amatiku akomoka kuri François Mitterrand na Jacques Chirac afungiranwa mu kabati, kugeza ubwo Louise ‘Mushiki w’Abanyafurika’ atorerwa kuyobora OIF.
Hari uwabaza amatiku aho yari ari. Iby’uko u Bufaransa bwafashije abajenosideri, ku isi ntawe ubijyaho impaka uretse abananiranye.
N’uko muri icyo gihe u Bufaransa bwafashaga izo nshuti zabo kugaruka mu butegetsi, nabyo si ibanga. Na Chirac nabyo ntiyabihishe.
Nk’uko Rwigema abivuga, nyuma y’uwo mugoroba w’impaka, habayeho gusangira ifunguro rya nimugoroba kw’abaje muri iyo nama. Mu gihe abakuru b’ibihugu na za guverinoma bategereje baganira, Perezida Chirac yarembuje Ministiri w’Intebe Rwigema, amusanga aho yari ahagararanye na Perezida Mobutu Sseseko wa Zaire.
Chirac yafashe ukuboko Rwigema maze abwira Mobutu ngo “uyu ureba niwe Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, kandi igitangaje ni uko ari Umuhutu.” Rwigema yaramushubije ati “nyamara aho niho mukorera amakosa, kumva ko Abahutu nyabo ari abo mubana mu mahanga mukiyibagiza ko abenshi ari ababa mu gihugu.” Ngo Chirac yararakaye, ajugunya ukuboko kwa Rwigema, asiga Mobutu na Rwigema bahagararanye aragenda.
Igice cy’amateka ya OIF kitibukwa
Mu nama ya gatanu y’Abakuru b’Ibihugu bya OIF yabereye mu Birwa bya Maurice ku itariki ya 16-18 Ukwakira 1993 hemejwe ko imikorere n’imiterere y’uwo muryango ikwiye guhinduka bikareka kuba iby’ururimi n’umuco gusa hakajyamo politiki y’ubutwererane. Iyi nama ya OIF ya Cotonou yo mu mpera z’uw’1995 yateye intambwe.
Nibwo hemejwe gushyirwaho k’Ubunyamabanga bukazanagira Umunyamabanga Mukuru ushinzwe kuzakurikirana inshingano nkuru eshanu zahawe OIF ivuguruye.
Izo nshingano akaba arizo zagombaga kuranga ubutwerererane bw’ibihugu biri muri uwo muryango. Uwo Munyamabanga Mukuru kandi agafasha kumenyekanisha no guha OIF mu ruhando rw’amahanga.
Hashize imyaka ibiri, mu nama y’Abakuru b’Ibihugu ba OIF yabereye i Hanoi muri Vietnam kuva ku itariki 14-17 Ugushyingo 1997, umunya Misiri Boutros-Boutros Ghali wari uvuye ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa LONI, yatowe nk’Umunyamabanga Mukuru wa mbere wa OIF.
Mu 1995, abatuye mu bihugu byari muri OIF bari miliyoni 130. Ubu bikubye kenshi baba miliyoni 900. Uretse kwiyongera kw’abatuye ibihugu byari muri OIF icyo gihe hiyongereyemo n’ibindi bihugu byinshi. Aho urugamba rukomeye hashaka urushoboye kandi yarabonetse ku itariki 12 Ukwakira 2018.
Tom Ndahiro