Umunyamakuru Phocas Ndayizera, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge nirwo rwabereyemo isomwa ry’urubanza ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, uyu mugabo ngo akurikiranyweho ibyaha birimo iterabwoba.
Ndayizera Phocas yaburanye ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ku wa mbere w’iki cyumweru mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.
Kuri uyu wa gatanu, bitunguranye batiye icyumba cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo, niho habereye isomwa ry’urubanza, Umucamanza akaba yatangarije Itangazamakuru ko ari ku mpamvu z’umutekano.
We na bagenzi be 12, bakurikiranyweho ibyaha bibiri: Kugira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika, no Kugambana no gushishikariza gukora ibikorwa by’Iterabwoba.
Mu isomwa ry’urubanza bavuze ko Ndayizera Phacas yagiranaga ibiganiro na Ntamuhanga Cassien watorotse Gereza ya Nyanza agahungira muri Mozambique, akifatanya n’umutwe urwanya Leta, wa RNC.
Ntamuhanga Cassien ngo yavuganaga na Ndayizera Phocas inshuro nibura eshatu mu cyumweru, kuri telefoni yahinduye izina akiyita Kazire.
Ngo Ndayizera ngo yahawe inshingano zo gutera ibisasu ahantu hatandukanye mu gihugu, akaba ngo yarafatanywe ibisasu bibiri.
Umucamanza yagiye asoma umwe ku wundi akavuga n’impamvu zikomeye zatumye Umushishinjacyaha avuga ko bagomba gukomeza gukurikiranwa bafungiye muri Gereza bahereye ku munyamakuru Ndayizera Phocas wakoraga inkuru zigatambuka rimwe na rimwe kuri BBC/Ikinyarwanda.
Buri wese yari afite irindi zina yiyitaga kuri Telefoni ry’irihimbano, ngo ibikorwa byose bakoraga bari barabyise andi mazina.
Umucamanza ati “Nkiyo bashakaga gukora inama babyitaga ‘Mace’.”
Yavuze amazina yose bitwa adasanzwe, ari ayita ay’Akazi.
Ngo Ndayizera kuva yafatwa mu bugenzacyaha, mu ibazwa ntiyigeze agora inzego zose zamubajije, ngo yahise yemera icyaha asaba imbabazi.
Uyu Ndayizera kandi ngo yanditse inyandiko asaba imbabazi, avuga ko yashutswe.
Abaregwa bose bemera ibyaha bakekwaho kandi banabisabiye imbabazi bakavuga ko bashutswe nk’uko byatangajwe n’Umucamanza.
Urukikorusanga kuba abaregwa bose bemera icyaha bakekwaho, kubafunga by’agateganyobyemewe mu ngingo ya 95 na 96 ndetse na 97, bityo yanzuye ko bakomeza kuburana bafunzwe.
nkotanyi
Ariko aba banyamakuru bacu koko mwagiye muba abanyamwuga koko??!murandika ngo uregwa yemera ibyo are wa byose ngo ndetse yanditse asaba imbabazi warangiza uti ibiturikanwa yafatanywe ntabwo abyemera ngo ntabwo abizi????????!!! ibyo se ni ibiki???!
Inkotanyi cyane
@nkotanyi, niko sha ibyo utumva nibihe?
Kera hali akararirimbo twaririmbaga,
Jicho la chama , chama chetu ca RPF hauna pa kujificha….
Hatukupiga magoti kushika Kigali, tulipambana, nabaga muli Charlie igihe twirukankanaga abiyitaga inzira bwoba. 17.07. 1994, bose bagiye kabuno mpa amaguru, mubacengezi nali muli 101, barayisenya mbivamo, sasa rero bashaka ko ngaruka bazambona. Nzahamagara abo twabanaga mu gakundi muliro. Amahe buriya yabyumvise.
Sunday
Ariko banyarwanda ndetse namwe nshuti zurwanda, Mwambwira ko kagame yabohoje abanyarwanda cyangwa yarababoshe? Igihugu aho abaturage batinya reta mumwanya wo reta yatinye abaturage ubwo twarabohojwe? Igihugu abaturage badashobora guchuruza bisanzuye ubwo twarabohojwe? Igihugu aho umuntu avuze ukuri akichwa nabandi bagatinya kuvuga ubwo twarabohojwe? Umuperezida uvangura ingabo zimwe nyine zimurinda dore ko aziha nakayabo kurusha izindi uwo yaratubohoye? Igihugu kitagira uburenganzira bwikiremwa muntu ubwo twarabohojwe cyangwa twaraboshwe? Nimba mugira ngo murwanda harimo freedom of speech rero tubiganireho. Mwakoze kandi Noheri nziza.
Inkotanyi cyane
Niko sunday we, mu Rwanda hatabaye freedom of speech rushyashya ntiyarikureka comment yawe ngwisomwe.
Uzanenge mubinyamamakuru bya burundi wirebere. Bagihitishijeho cyarara gifunzwe.
Sunday
Icyatumye nshirayo icyogitekerezo, abanyarwanda benshi bafite agahinda kenshi bavuga ko biterwa nubutegetsi bubi. Mbese amaherezo azaba ayahe?
Sacyega
Njye nsigaye numva ibyaha abantu bashinjwa ari bimwe, kugambanira Igihugu, ikibazo kiri mu Rwanda hari abantu bumvako bakunda igihugu kurusha abandi, bakiharira ibyacyo bagafunga uwo bashaka, umwanzuro mureke abantu bagire uburenganzira bungana kugihugu cyabo.
Sunday
Ese iki kimenyesha ko murwanda dufite abanyarwanda nabagaragu Nurwanda? Mwakoze
Sunday
Kugirango abanyarwanda bakire reta yigitugu bagomba gukora icyo twita civil disobedience (kwangira hamwe icyo reta ibabwira gikora cyanecyane guhinga ibyobabategetse cyangwa ibicyiro mumasoko). Merry Christmas
Nziza
Ubwo rerongo nawe utanze igitekerezo! Kubera iki atari wowe uje ukava aho ngaho wibereyemu mahanga ukaza gukora iyo myigaragambyo uvuga? Erega mwigaramiye iyo ngiyo ngo muzashuka abanyarwanda bisenyere ibyo bamaze kugeraho hanyuma muze mubtegeka! Humura umunyarwanda w’iki gihe amaze guca akenge muzakomeza muvuge ariko ntacyo muzageraho.
Manzi
Wowe wiyita sunday uravuga ngo abanyarwanda bagomba kwanga gukora ibyo leta ibabwira hanyuma se urashaka bunvire wowe kuko uriki?
Abo mwashutse mwarabashutse ubu umunyarwanda yarahumutse
Sunday
Hahahaha. Ubwo bemere bicwe ninzara, bicwe nagafuni mubakubitira murigereza? Igihe niki Banyarwanda muhaguruke twange amategeko yumwicyanyi nagatsiko ke