Ukuri guca muziko ntigushye!
Aya ni amagambo Ministiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta, Louise Mushikiwabo yagarutseho kuri Twitter ubwo yavugaga k’uruhare rw’Ubufaransa muri jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Ibi yabitangaje nyuma yaho umuryango Survie wajyanye, kuri uyu wa Kane, ikimenyetso cy’’isanduku y’intwaro’, ahahoze icyicaro cya Minisiteri y’Ingabo y’u Bufaransa mu gusaba ko u Bufaransa bwagira icyo bukora bukemera uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iyi sanduku ikoze mu biti, yari iteruwe n’abanyamuryango ba Survie, ijyanwa kuri icyo cyicaro, hagaragaraho amagambo yerekana ko u Bufaransa bwoherereje intwaro Ingabo zari iza Leta y’u Rwanda, FAR, buzinyujije muri Zaïre (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo).
Nk’uko tubikesha Le Parisien, umwe mu bagize Survie, Thomas Borrel, yatangaje ko ibi byakozwe mu rwego rwo guhamagarira Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macro, kwemera uruhare igihugu ayoboye cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Ni ukongera kwibutsa Perezida uriho ku bufasha Leta y’u Bufaransa yahaye ubutegetsi bwateguye, bukanakora Jenoside. Turasaba ko Leta y’u Bufaransa yemera ku mugaragaro buriya bufasha. Hejuru y’amakosa yemewe na Nicolas Sarkozy mu 2010 ari i Kigali. Hakenewe igikorwa gikomeye.”
Umuryango Surivie uharanira ko u Bufaransa bwakwemera uruhare rwabwo muri Jenoside, muri Gashyantare, wasohoye raporo igaragaza imikoranire ya Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’umucanshuro w’Umufaransa Bob Denard wakoreshaga amazina atari aye, akishyurwa binyuze muri banki ikomeye y’i Paris, BNP.
Uretse gushinjwa kugira uruhare muri Jenoside, u Bufaransa buri mu bihugu u Rwanda rushinja gukingira ikibaba abayigizemo uruhare, ntibakurikiranwe n’ubutabera.
Si Abanyarwanda gusa bahungiyeyo, mu Ugushyingo 2016 Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bwasohoye itangazo ko bwatangiye iperereza ku basirikare bakuru b’u Bufaransa 20 bakekwaho ko bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko bugomba gukorana n’ubutabera bw’icyo gihugu.
Uretse Nicolas Sarkozy wayoboye u Bufaransa akemera ko igihugu cye cyagize ikosa ry’uburangare no kwibeshya ku byakozwe, ntiburegera bwemera ko bwagize uruhare muri Jenoside.
Uretse mbere ya Jenoside aho Perezida François Mitterrand yakoranaga n’ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana wayoboraga u Rwanda, u Bufaransa bwohereje ingabo muri Zone Turquoise mu gihe cya Jenoside ariko zinengwa ko nta cyo zakoze mu kurokora abicwaga.
Umuryango Survie wokeje igitutu u Bufaransa mu gihe u Rwanda n’Isi bagiye kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, igahitana abarenga miliyoni.