• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ukuri guca muziko ntigushye: Uruhare rw’Ubufaransa muri jenoside rukomeje kugaragazwa

Ukuri guca muziko ntigushye: Uruhare rw’Ubufaransa muri jenoside rukomeje kugaragazwa

Editorial 06 Apr 2018 INKURU NYAMUKURU

Ukuri guca muziko ntigushye!

Aya ni amagambo Ministiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta, Louise Mushikiwabo yagarutseho kuri Twitter ubwo yavugaga k’uruhare rw’Ubufaransa muri jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Ibi yabitangaje nyuma yaho umuryango Survie wajyanye, kuri uyu wa Kane, ikimenyetso cy’’isanduku y’intwaro’, ahahoze icyicaro cya Minisiteri y’Ingabo y’u Bufaransa mu gusaba ko u Bufaransa bwagira icyo bukora bukemera uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi sanduku ikoze mu biti, yari iteruwe n’abanyamuryango ba Survie, ijyanwa kuri icyo cyicaro, hagaragaraho amagambo yerekana ko u Bufaransa bwoherereje intwaro Ingabo zari iza Leta y’u Rwanda, FAR, buzinyujije muri Zaïre (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo).

Nk’uko tubikesha Le Parisien, umwe mu bagize Survie, Thomas Borrel, yatangaje ko ibi byakozwe mu rwego rwo guhamagarira Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macro, kwemera uruhare igihugu ayoboye cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Ni ukongera kwibutsa Perezida uriho ku bufasha Leta y’u Bufaransa yahaye ubutegetsi bwateguye, bukanakora Jenoside. Turasaba ko Leta y’u Bufaransa yemera ku mugaragaro buriya bufasha. Hejuru y’amakosa yemewe na Nicolas Sarkozy mu 2010 ari i Kigali. Hakenewe igikorwa gikomeye.”

Umuryango Surivie uharanira ko u Bufaransa bwakwemera uruhare rwabwo muri Jenoside, muri Gashyantare, wasohoye raporo igaragaza imikoranire ya Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’umucanshuro w’Umufaransa Bob Denard wakoreshaga amazina atari aye, akishyurwa binyuze muri banki ikomeye y’i Paris, BNP.

Ikimenyetso cy’Isanduku y’intwaro ijyanwa ahahoze icyicaro cya Minisiteri y’Ingabo y’u Bufaransa

Uretse gushinjwa kugira uruhare muri Jenoside, u Bufaransa buri mu bihugu u Rwanda rushinja gukingira ikibaba abayigizemo uruhare, ntibakurikiranwe n’ubutabera.

Si Abanyarwanda gusa bahungiyeyo, mu Ugushyingo 2016 Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bwasohoye itangazo ko bwatangiye iperereza ku basirikare bakuru b’u Bufaransa 20 bakekwaho ko bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko bugomba gukorana n’ubutabera bw’icyo gihugu.

Uretse Nicolas Sarkozy wayoboye u Bufaransa akemera ko igihugu cye cyagize ikosa ry’uburangare no kwibeshya ku byakozwe, ntiburegera bwemera ko bwagize uruhare muri Jenoside.

Uretse mbere ya Jenoside aho Perezida François Mitterrand yakoranaga n’ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana wayoboraga u Rwanda, u Bufaransa bwohereje ingabo muri Zone Turquoise mu gihe cya Jenoside ariko zinengwa ko nta cyo zakoze mu kurokora abicwaga.

Umuryango Survie wokeje igitutu u Bufaransa mu gihe u Rwanda n’Isi bagiye kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, igahitana abarenga miliyoni.

2018-04-06
Editorial

IZINDI NKURU

Abayobozi b’u Burundi bakomeje kwiha amenyo y’abasetsi bafata abasiviri ngo bafashe intasi z’u Rwanda, bagaragaza politiki ya cyana kandi bakuze

Abayobozi b’u Burundi bakomeje kwiha amenyo y’abasetsi bafata abasiviri ngo bafashe intasi z’u Rwanda, bagaragaza politiki ya cyana kandi bakuze

Editorial 14 Mar 2021
Umuhanzi Bonhomme yatanze ubutumwa bwo guhangana n’ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye muri Mata 1994.

Umuhanzi Bonhomme yatanze ubutumwa bwo guhangana n’ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye muri Mata 1994.

Editorial 15 Apr 2021
Umuvugabutumwa Eliane Niyonagira yaburiye urubyiruko rugaragara ku mbuga nkoranyambaga uburyo ibigarasha bikoresha mu kubiyegereza 

Umuvugabutumwa Eliane Niyonagira yaburiye urubyiruko rugaragara ku mbuga nkoranyambaga uburyo ibigarasha bikoresha mu kubiyegereza 

Editorial 13 Jul 2022
Ubusambo,Ubugome, ubutindi amaco y’inda mu gushaka indonke bakoresheje umurwayi Barafinda Sekikubo Fred

Ubusambo,Ubugome, ubutindi amaco y’inda mu gushaka indonke bakoresheje umurwayi Barafinda Sekikubo Fred

Editorial 23 Jul 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muhanga: Umuzamu yiciwe ku kabari yarindaga
Mu Rwanda

Muhanga: Umuzamu yiciwe ku kabari yarindaga

Editorial 15 Dec 2017
Inyungu ya BK Group Plc yageze kuri miliyari 27.4 Frw mu 2018
UBUKUNGU

Inyungu ya BK Group Plc yageze kuri miliyari 27.4 Frw mu 2018

Editorial 28 Mar 2019
Perezida Donald Trump  yohereje abasirikare muri Gabon baryamiye amajanja gutabara Congo
POLITIKI

Perezida Donald Trump yohereje abasirikare muri Gabon baryamiye amajanja gutabara Congo

Editorial 05 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru