• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027   |   20 May 2026

  • Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro   |   19 May 2026

  • Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera   |   18 May 2026

  • AMAFOTO – Patriots BBC na APR WBBC begukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka mu bakina ari batatu kuri batatu   |   18 May 2026

  • Bombori bombori hagati ya Kayumba Placide na Pierre Celestin Rwalinda wamusimbuye ku buyobozi bwa FDU Inkingi   |   15 May 2026

  • APR FC na Rayon Sports zageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2026, zizahatanira miliyoni 12 z’Amafaranga y’u Rwanda   |   14 May 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ukomeje gusubira irudubi :Ambasaderi w’u Rwanda i Paris yahamagajwe

Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ukomeje gusubira irudubi :Ambasaderi w’u Rwanda i Paris yahamagajwe

Ubwanditsi 24 Oct 2017 ITOHOZA

Kuri ubu u Rwanda rwahamagaje ambasaderi warwo i Paris nyuma y’uko ubutabera bw’iki gihugu buhamagaje Minisitiri w’Ingabo, James Kabarebe, ngo azajye gutanga ubuhamya ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.

U Bufaransa bumaze iminsi butangije iperereza rya kabiri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana nk’iturufu nshya yo guhishira uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abacamanza b’Abafaransa bakoze iperereza rya mbere bemeje ko ingabo zari iza FPR zitahanuye iriya ndege ya Habyarimana ahubwo yahanuwe n’ibisasu byaturutse mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe cyacungwaga n’ingabo ze.

Kuri uyu wa Kabiri, Jeune Afrique yanditse ko Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Jacques Kabale, yahamagajwe i Kigali by’igihe gito.

Ni nyuma y’ubuhamya ubutabera bw’u Bufaransa buherutse guhabwa n’abarimo abirukanwe mu gisirikare n’abakatiwe n’inkiko kubera amakosa atandukanye bakoze mu Rwanda, bagahitamo guhunga igihugu ndetse n’ubu bakaba badahisha ko barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ubwo buhamya bwahawe umugisha kugera n’aho ubutabera bwanzuye ko mu Ukuboza uyu mwaka Minisitiri w’Ingabo, Gen Kabarebe James, azatumizwa ngo ahangane amaso ku maso n’abo ngabo yiregura ku byo bamushinje.

Gusa amakuru aturuka mu bakorana n’inzego zo hejuru mu butegetsi bw’igihugu, yemeza ko bidashoboka ko Gen Kabarebe, yitaba ‘hamagara’ y’ubutabera bw’u Bufaransa ngo yisobanure ku birego by’ibinyoma bidashingiye ku butabera ahubwo byuzuye politiki.

Iki kinyamakuru cyakomeje gutangaza ko hari amakuru ko guhamagaza uyu mu ambasaderi ari ikimenyetso ntakuka ko umubano w’ibihugu byombi waba uri kugana ku musozo.

-8479.jpg

Jeune Afrique yatangaje ko Ambasaderi w’u Rwanda i Paris, Jacques Kabale, yahamagajwe

Ambasaderi w’u Rwanda ahagamajwe nyuma y’uko kuva mu 2015 u Bufaransa nta ambasaderi bugira i Kigali nyuma y’aho uwari uhari Michel Flesch agiriye mu kiruhuko.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Johnston Busingye, aherutse gutangaza ko abacamanza b’Abafaransa bakomeza gushinja abayobozi b’u Rwanda kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, bagamije guhoza ibirego ku Rwanda ngo himwe amaso uruhare icyo gihugu cyagize mu bihe byabanjirije Jenoside n’igihe yakorwaga.

Yavuze ko ari ukuboko guhishe, gufite inyungu mu kuba ibi bintu byabaho ubuziraherezo, hagamijwe gushyira kuri FPR ibirego bidafite ishingiro mu gihe kirekire gishoboka.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, abinyujije kuri Twitter, yatangaje ko u Rwanda rurambiwe iyi myitwarire y’u Bufaransa yo kwiyoberanya mu mwambaro w’ubutabera bugahimba ibirego by’ibinyoma ku bayobozi bakuru b’igihugu.

Yagize ati “U Rwanda rutangiye kurambirwa ibirego bitarangira bidafite ishingiro, bihimbwa n’abacamanza b’Abafaransa, ni politiki ariko iri kwambikwa isura y’ubutabera.”

Mushikiwabo yanavuze ko mu bigaragara hazakomeza kwaduka abatangabuhamya ndetse n’ingingo nshya mu rwego rwo guhisha uruhare rw’iki gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

-8478.jpg

Ambasade y’u Rwanda i Paris mu Bufaransa

2017-10-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kagame yahishuye ko yabajije Trump ‘mu buryo bucishije make’ ku bivugwa ko yatutse Afurika

Kagame yahishuye ko yabajije Trump ‘mu buryo bucishije make’ ku bivugwa ko yatutse Afurika

Ubwanditsi 03 Mar 2018
Rwigemera, umwuzukuru wa Yuhi V Musinga yatabarutse

Rwigemera, umwuzukuru wa Yuhi V Musinga yatabarutse

Ubwanditsi 20 Jan 2019
B’ Ambasaderi bavuyeho nabi kurusha abandi

B’ Ambasaderi bavuyeho nabi kurusha abandi

Ubwanditsi 17 Aug 2016
Inkoni y’Umwana ishira Dondi Dondi : Abandi bapasiteri 3 ba Zion Temple basezeye kuri Apotre Gitwaza, amaherezo ni ayahe?

Inkoni y’Umwana ishira Dondi Dondi : Abandi bapasiteri 3 ba Zion Temple basezeye kuri Apotre Gitwaza, amaherezo ni ayahe?

Ubwanditsi 26 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rugema Kayumba amaze iminsi mu buroko, ntiyemerewe gukora mu bihugu bya Scandinavia byose
INKURU NYAMUKURU

Rugema Kayumba amaze iminsi mu buroko, ntiyemerewe gukora mu bihugu bya Scandinavia byose

Ubwanditsi 31 Dec 2019
Mu gitabo ‘Rwanda Demain’, Kimonyo ashimangira ubuhangange bwa Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

Mu gitabo ‘Rwanda Demain’, Kimonyo ashimangira ubuhangange bwa Perezida Kagame

Ubwanditsi 18 Nov 2017
Imyanzuro y’inama ya 14 y’igihugu y’Umushyikirano
Mu Mahanga

Imyanzuro y’inama ya 14 y’igihugu y’Umushyikirano

Ubwanditsi 22 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru