Nyuma yaho umwe mu bagaba bakuru mu nyeshyamba za FDLR Brig.Gen. MUJYAMBERE Leopord afatiwe mu mujyi wa Goma, ava muri Afrika y’Epfo anyuze muri Zambia, kugeza ubu akaba ari mu maboko y’ingabo za Congo, aho ategerejwe koherezwa mu Rwanda.
Uyu mu Generali akaba yarafatanywe na Musenyeri, Achille Frere Petrus Ibrahim bavuye kubonana na Gen. Kayumba Nyamwasa, muri uwo mubonano w’ibanga nkuko tubibwirwa n’intasi yacu iba muri Afrika y’Epfo ngo bumvikanye ko hagiye gushingwa undi mutwe utari FDLR, uzaba ugizwe n’igice kimwe cya FDLR na RNC.
Uyu mutwe mushya uzaba ukorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no mu Burundi ngo ugamije guharanira uburenganzira bw’impunzi no kuzicyura biciye ku ntambara. Uyu mutwe ukaba wariswe CNDR-Ubwiyunge.
Umuterankunga mukuru ni Paul Rusesabagina biciye k’umuherwe Dr. Eliel Ntakirutimana (Nataki) umuganga akaba ny’iri ibitaro « HOPITAL LAREDO » biba i Texas muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, uyu nimwene Pasteur Ntakirutimana waguye Arusha muri gereza aho yari afungiye ibyaha bya Jenoside.
Dr. Elie Ntakirutimana na Paul Rusesabagina
Uyu Dr.Elie Ntakirutimana yaherukaga guhagarikirwa inkunga yahabwaga na Leta ya Texas, nyuma yo kwegeranya ibimenyetso hashingiwe ku nkuru yari yasohotse kuri Rushyashya.net, yasomwe n’ abanyarwanda benshi baba muri Amerika, igaragaza uko Dr. Ntakirutimana na Rusesabagina bakorana n’imitwe y’iterabwoba nka RNC, inzego z’iperereza muri Amerika, zimaze kubona ko uyu muherwe koko akorana n’imitwe y’iterabwoba ikorera muri Afrika, Leta yahise ihagarika inkunga y’amadorali yabonaga.
Ibi bikaba byarabaye nyuma yo kwitaba inzego z’Iperereza muri icyo gihugu abazwa iyo nkuru igaragaza ubugambanyi bwe na Rusesabagina yasohotse muri Rushyashya.net, mu matariki 15 Gashyantare 2016, iyi nkuru yakurikiwe naza commments nyinshi zacicikanaga kuri iyi website.
Nyuma uyu Dr. Ntakirutimana yashakishije uko yaguririra iki kinyamakuru Rushyashya.net ngo kivuguruze birananirana. Kugeza ubu ibi bitaro bye Hopital Laredo biri mu gihombo gikomeye kuburyo byatangiye no kugabanya abakozi kuko bitagihabwa iyo nkunga ya Leta.
Undi mutera nkunga w’uyumutwe wa CNDR-Ubwiyunge, ni Rujugiro Ayabatwa Tribert nawe usanzwe aba muri Afrika y’Epfo akaba ari nawe umaze iminsi ayobora amanama ya RNC, amaze iminsi abera muri République ya Côte d’Ivoire.
Umuherwe Rujugiro Ayabatwa Tribert
Uyu mutwe mushya wa Kayumba Nyamwasa na FDLR mu itangazo washyize ahagaragara ryashyizweho umukono n’uwitwa Kamuhanda Anastase akaba ari umuvugizi wawo, abawugize bavuga ko babonye intego biyemeje kugeraho batazazigeraho bakiyobowe na Byiringiro Victor bashinja kuba yararanzwe n’ibintu byinshi batishimiye.
Gen.Byiringiro wagambaniwe na Brig.Gen. MUJYAMBERE Leopord nyuma akaza gutabwa muri yombi
Gen. Kayumba Nyamwasa n’umwe mu bayobozi b’umutwe mushya wa CNDR-Ubwiyunge.
Ngiyo imigambi y’abanzi b’igihugu bahora bakifuriza inabi, baca umugani ngo « Urucira mukaso rugatwara nyoko ».
Cyiza Davidson