• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Umugore wise Perezida Museveni ikibuno yangiwe kurekurwa by’agateganyo

Umugore wise Perezida Museveni ikibuno yangiwe kurekurwa by’agateganyo

Editorial 12 Apr 2017 Mu Rwanda

Urukiko mu mujyi wa Kampala, Buganda Road Magistrate’s Court, rwangiye kurekurwa by’agateganyo umugore ukurikiranyweho ibyaha birimo kuba yarise ikibuno Perezida Yoweri Museveni w’igihugu cye cya Uganda.

Stella Nyanzi, umaze igihe yibasiye ubutegetsi bwa Perezida Museveni na famiye ye, yatawe muri yombi tariki zirindwi z’uku kwezi afungirwa kuri stasiyo ya Polisi ya Kira aza gushyikirizwa urukiko, nyuma y’amakuru yari yacicikanye yuko yari yaraburiwe irengero.

Muri aya mezi ane ashize uyu mugore, Stella Nyanzi, yari amaze kuba icyamamare kubera amagambo y’urukozasoni yakoreshaga atuka ubutegetsi bwa Museveni cyane umugore we, Jannete Museveni. Nubwo Dr. Stella yari amaze igihe akoresha amagambo atameshe mu kugaragaza yuko ubutegetsi buriho muri Uganda nta butegetsi burimo, byaje gukaza umurego tariki 3 Werurwe 2017 ahagaritswe kuri kaminuza ya Makerere aho yakoraga akazi k’ubushakashatsi ( research fellow) !

Ishami ry’iyo kaminuza rishinzwe ubushakashatsi (Research Department) rimwirukanye ku mirimo ngo kubera imyitwarire idahwitse, nibwo ubwamamare mu mafiti bwa Stella bwageze kuri beshi. Nyuma yo kwirukanwa kuri iyo kaminuza ya Makerere, yahawe ighe cyo gukura ibyitwa ibye mu biro, agatanga infunguzo. Igihe cyararenze ubuyobozi buza kumusohora ku ngufu, nawe ahengera abanyamakuru bahageze asohoka yiyambura ubusa.

Iyirukanwa rya Stella muri Makerere ryakomotse ku bitutsi yahoraga atuka Minisitiri w’ubulezi, Jannete Museveni,guhera tariki 15 Gashyantare uyu mwaka. Kuri iyo tariki Minisitiri Jannete Museveni yari mu nteko nshingamategeko aho yabajijwe ibibazo bitandukanye. Muri ibyo bibazo harimo icyo kumenya impamvu abana w’abakobwa mu mashuli badahabwa ku buntu twa dupfuko bambara igihe bari mu mihango (sanitary pads/cotex) kandi byari mu mihigo ya Perezida Museveni, igihe yiyamamazaga umwaka ushize. Minisitiri Jannete yashubije yuko guverinoma itarabona amafaranga yo kuba babasha gutanga utwo dukoresho ku buntu.

Aha rero niho Dr. Stella, wari usanzwe avuga nabi Minisitiri unafite kaminuza ya Makerere mu nshingano ze, yakajije umurego wo kugenda avuga nabi Jannete akoresheje amagambo yurukozasoni !

Stella yahise yandika ku mbuga nkoranyambaga ati Jannete ni umu mama ki wakwemera yuko abakobwa be batajya mu ishuri ngo ni uko ari abakene batabona ibyo bakoresha bari mu mihango ngo bibe byabarinda isoni bashobora gukorwa nazo amaraso yo mu mihango aramutse yanduje imyenda yabo y’ishuli ? Ati Jannete ni mugore ki, uryamana n’umugabo (Museveni) ubona amafaranga yo kugura ama miliyoni y’amasasu, ama miliyari ya ruswa n’impapuro zitabarika zo kwiba amajwi mu gihe cy’amatora, ntabe yamubwira ngo atange amafaranga yakoreshwa kugura udukoresho tw’abo banyeshuli bari mu mihango ? Ati uyu ntabwo ari umu Mama ahubwo ni Jannete gusa !

Stella yanahamagariye umugore cyangwa umukobwa wabishobora, akazahengera ari mu mihango agasura umugore wa Museveni nta pad/cotex yambaye hanyuma asige amwandurije intebe !

-6297.jpg

Dr Stella Nyanzi

Abantu benshi bumvise yuko Sella yafunzwe baketse yuko ari ayo magambo atameshe yakomeje gusunikira Jannete, bikabatangaza kuko uwo mugore wa Museveni yari yaratangaje yuko n’ubwo atazi igituma Nyanzi amwibasira ariko we yamubabariye. Ejo rero nibwo ubushinjacyaha bwatangaje yuko nta kindi akurikiranyweho uretse kwita Perezida Museveni ikibuno (pair of buttocks), ngo akaba yarabikoreye mu karere ka Kampala tariki 28 Mutarama uyu mwaka! Nk’uko amategeko ya Uganda abiteganya icyo cyaha kimuhamye, Stella Nyanzi yahanishwa igifungo kigera ku myaka itanu ! Iri tegeko riri mu ngingo y’imikoreshereze mibi ya kompyuta (computer misuse Act 2011).

Kayumba Casmiry

2017-04-12
Editorial

IZINDI NKURU

Icyihebe Salman Rehman Khan cyumvaga Ingabire Victoire yidegembya kikibeshya ko mu Rwanda tworora ibyihebe

Icyihebe Salman Rehman Khan cyumvaga Ingabire Victoire yidegembya kikibeshya ko mu Rwanda tworora ibyihebe

Editorial 29 Nov 2024
Ngororero: Umucungamari wa SACCO afunzwe akekwaho kurigisa arenga miliyoni 2,5

Ngororero: Umucungamari wa SACCO afunzwe akekwaho kurigisa arenga miliyoni 2,5

Editorial 04 Mar 2017
Twese Twiteguye Gutanga Ubuhamya Buzafasha Urubyiruko Kuzirikana ko Jenoside ari Icyaha Ndengakamere – Ibuka Umurenge wa Remera

Twese Twiteguye Gutanga Ubuhamya Buzafasha Urubyiruko Kuzirikana ko Jenoside ari Icyaha Ndengakamere – Ibuka Umurenge wa Remera

Editorial 13 Apr 2022
Umusirikare mukuru w’u Burundi yatawe muri yombi ashinjwa guhungabanya umutakno w’igihugu

Umusirikare mukuru w’u Burundi yatawe muri yombi ashinjwa guhungabanya umutakno w’igihugu

Editorial 21 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abafaransa 3 bangiwe kwinjira mu Rwanda bafite ibyangombwa biriho ibendera ryo ku bwa Habyarimana
ITOHOZA

Abafaransa 3 bangiwe kwinjira mu Rwanda bafite ibyangombwa biriho ibendera ryo ku bwa Habyarimana

Editorial 11 Jul 2017
Amafoto – Perezida Paul Kagame yitabiriye siporo rusange , aboneraho gusura ibice bitandukanye birimo Biryogo
Amakuru

Amafoto – Perezida Paul Kagame yitabiriye siporo rusange , aboneraho gusura ibice bitandukanye birimo Biryogo

Editorial 01 May 2022
Tariki 05 Ukwakira ni itariki yibutsa akaga abiswe” ibyitso by’Inkotanyi” bahuye nako.
Amakuru

Tariki 05 Ukwakira ni itariki yibutsa akaga abiswe” ibyitso by’Inkotanyi” bahuye nako.

Editorial 05 Oct 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru