• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umuhamya w’Amateka: 7/1/1994, Kavaruganda yahuye na Booh-Booh, Abayobozi ba FAR bahura n’ab’Interahamwe

Umuhamya w’Amateka: 7/1/1994, Kavaruganda yahuye na Booh-Booh, Abayobozi ba FAR bahura n’ab’Interahamwe

Editorial 13 Apr 2016 Mu Mahanga

Na: Tom Ndahiro

Joseph Kavaruganda wari Perezida w’Urukiko rurinda ubusugire bw’itegeko nshinga na Agathe Uwilingiyimana wari Minisitiri w’Intebe, bombi bishwe ku itariki ya 7 Mata 1994.

Hari hashize iminsi 100 babwiye umuryango w’abibumbye ko nibadatabara ngo bambure abicanyi intwaro mu Rwanda hazacura imiborogo.

-2662.jpg

Agathe Uwiringiyimana

By’umwihariko Kavaruganda yabonanye na n’uwari ukuriye MINUAR Jacques Roger Booh-Booh mu nzu yari atuyemo hafi ya Hotel Umubano-Merdien. Ikiganiro bagiranye uwo munsi cyari icyo kwereka LONI ko gutinda gushyirwaho kw’inzego z’ubutegetsi bw’inzibacyuho bizagira ingaruka mbi ukurikije uko yabonaga ibintu mu gihugu icyo gihe.

-2663.jpg

MINUAR Jacques Roger Booh-Booh

Kavaruganda, kimwe n’abandi bayobozi bakuru bari mu rwego rwe, yari yarahawe abasirikare na MINUAR bamurinda. Ariko, ibyo ntabwo byamubujije kumva ko umutekano we ku giti cye ntacyo wamumarira.

-2661.jpg

Joseph Kavaruganda

Hari umunyamakuru Venuste Nshimiyimana wambwiye ko ingabo za MINUAR Kavaruganda atazishiraga amakenga kubera ko zitabashaga “kubuza urwaje”. Ngo yavugaga ko “ari nko kurindwa n’imishashara ihura n’izuba igashonga.” Ibyo yavugaga ntiyibeshye, Kavarugamda yishwe MINUAR yitwa ngo iramurinze.

Yabwiye Jacques Roger Booh-Booh, ko yarusimbutse kenshi, akagenda ashyira mu majwi abambari ba Prezida Habyarimana. Undi amusubiza ko nta bushobozi yari ifite bwo kureba niba ibyo avuga ari byo.

Icy’ingenzi muri icyo kiganiro ni uko Kavaruganda yabwiye umuyobozi wa MINUAR ko “iramutse yemeye kurinda umutekano we, ikamushyigikira”, muri Gashyantare 1994, yayobora umuhango wo kurahiza abaministiri n’abadepite batanzwe na Minisitiri w’intebe Agathe Uwilingiyimana afatanije na Twagiramungu Faustin wari kuyobora guverinoma y’inzibacyuho yaguye.

Muri uko kwezi, Perezida Habyarimana yari kuba yagiye muri Cote d’Ivoire mu muhango wo guhamba uwahoze ayobora icyo gihugu witwa Perezida Houphouet Boigny.

Impungenge uwo mucamamza yari afite zari zifite ishingiro kubera ko nta munsi wahitaga i Kigali hadaturitse nibura grenade 15.

Ikindi ni uko ku itariki ya 5 Mutarama, abayoboke ba b’ishyaka CDR bateye ambasaderi wa Tanzania, witwa Dorah Mbezi bamuziza ko ngo akabya gushyigikira amasezerano y’amahoro ya Arusha.

Iryo shyaka ryari ryaragaragaje ko ridashaka amahoro ya Arusha nkuko byanditswe mu kinyamakuru Kangura mu bitongero10 bise “IBYO NTIBINDEBA, JYE NDI UMUSEDERI”.

Byasohotse muri Kangura No 46, Nyakanga 1993 (p.14) na Kangura No 47 Kanama 1993 (p.5)

Icyo kinyamakuru cyayoborwaga na Hassan Ngeze wari mu buyobozi bukuru bwa CDR cyanditse kigira kiti:

Muhutu wishubije ibyawe muri 1959 inyenzi zikimara guhunga u Rwanda, bivemo dore inyenzi zaje kubisubiramo nk’uko amasezerano y’Arusha abivuga.

Muturage munyarwanda gira witegure gutegekeshwa ikiboko no gutanga imisoro yo gukiza inyenzi nk’uko amasezerano y’Arusha abiteganya.

Musirikari, ngabo y’u Rwanda tanga imbunda maze ushoke igishanga nk’uko amasezerano y’Arusha abivuga.

Mucuruzi w’u Rwanda, wowe wagowe itegure kongerwa imisoro kugira ngo guverinoma irimo inyenzi izabone uko yishyura imyenda zafashe zigura intwaro zo gutera rubanda nyamwinshi nk’uko amasezerano y’Arusha abivuga.

Minisitiri w’umuhutu, va mu murwa mukuru ujye gukorera i Byumba aho inkotanyi zishobora kuzagufata mpiri, nk’uko amasezerano y’Arusha abivuga.

Munyarwanda ugendera muri taxi, itegure gukomeza kuzuza imifuka y’inyenzi, dore bene wazo barazamura ibiciro ubutitsa by’amatagisi zitaraza, dore ziraje mirongo ine azikuba kane.

-2664.jpg

Ngeze Hassan wari umuyobozi wa Kangura

Mukozi wa Leta, tanga ibiro ubise inyenzi nk’uko amasezerano y’Arusha abivuga.
Bahutu mwese, mwitegure kuvurwa n’inyenzi zitareba inshinge zuzuye SIDA, dore ko amasezerano y’Arusha yazeguriye ubuzima.

Muhutu ugisinziriye, n’ubwo uzi ubwenge, witegure guhitanwa n’inyenzi nk’uko inyenzi Museveni yabigenje muri Uganda.

Nzirakarengane, mwitegure kubuzwa epfo na ruguru nk’uko amasezerano y’Arusha abiteganya.

Twibutse ko bitari ubwa mbere cyangwa ubwa kabiri abasederi n’ababashyigikiye bavuga ko badashaka amahoro. Na Perezida Juvenal Habyarimana ubwe ku itariki ya 15 Ugushyingo 1992 yivugiye ko amasezerano y’amahoro ya Arusha ari ibipapuro kandi ko yiteguye kuzamanukana n’Interahamwe ze.

Kandi koko Interahamwe zamanukiye ku bantu n’ubwo Habyarimana atariho.

Iyo nama yahuje Kavaruganda na Booh-Booh iba, Romeo Dallaire yari yaraye asabye abamukuriye i New York kumwongerera ingabo kuko ngo yari afite impungenge z’uko mu Rwanda umutekano ushobora kudogera kurushaho biturutse mu Burundi.

Icyo Dallaire atari azi ni uko n’iby’i Burundi byenyegezwaga n’u Rwanda kandi ibyategurwaga byateye umutingito ku isi.

Kuri iyo tariki ya 7 Mutarama, hari habaye inama y’abayobozi b’ishyaka MRND aba gisirikare n’Interahamwe itegura gukora ibintu bikomeye.

Ibyo iyo nama yateguraga ni ibiki? Yarimo ba nde? Kuki umugambi wa Kavaruganda utashoboye gushyirwa mu bikorwa? Ni bande bakoze nkawe bakaburira LONI mbere ya jenoside?

Kurikira Umuhamya w’Amateka (Témoin de l’histoire) kuri blog: https://umuvugizi.wordpress.com/

2016-04-13
Editorial

IZINDI NKURU

Dore ukuri mutamenye ku ngemu Ingabire Victoire yohererezwa nk’umuyobozi wa FDU-Inkingi mu Rwanda

Dore ukuri mutamenye ku ngemu Ingabire Victoire yohererezwa nk’umuyobozi wa FDU-Inkingi mu Rwanda

Editorial 21 Oct 2022
Kinshasa: Impanuka y’indege ya gisirikare yahitanye abagera kuri 30

Kinshasa: Impanuka y’indege ya gisirikare yahitanye abagera kuri 30

Editorial 01 Oct 2017
Itangazamakuru ry’Uburayi n’Amerika ntacyo rivuga kuri Jenoside ikorerwa Abatutsi b’Abanyekongo. Ese iyi si ya politiki yo gushyigikira “rubanda nyamwinshi”?

Itangazamakuru ry’Uburayi n’Amerika ntacyo rivuga kuri Jenoside ikorerwa Abatutsi b’Abanyekongo. Ese iyi si ya politiki yo gushyigikira “rubanda nyamwinshi”?

Editorial 20 Jun 2022
U Rwanda rwamaganye ibyo kugaba igitero mu Burundi

U Rwanda rwamaganye ibyo kugaba igitero mu Burundi

Editorial 07 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inyungu ya BK Group PLC yageze kuri miliyari 23 Frw mu 2017
UBUKUNGU

Inyungu ya BK Group PLC yageze kuri miliyari 23 Frw mu 2017

Editorial 24 Mar 2018
Perezida Kagame yakiriye abasenateri babiri bakomeye ba Amerika [ AMAFOTO ]
Mu Rwanda

Perezida Kagame yakiriye abasenateri babiri bakomeye ba Amerika [ AMAFOTO ]

Editorial 12 Oct 2017
Umugore wa Perezida Zuma aracyakurikiranyweho kuroga umugabo we
ITOHOZA

Umugore wa Perezida Zuma aracyakurikiranyweho kuroga umugabo we

Editorial 30 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru