Umuhanzi Shaban Mwakyusa wamenyekanye cyane hano mu karere ku izina ry’ubuhanzi Rayvan asanzwe akundana n’umukobwa witwa Fayma ariko noneho kuri ubu urukundo rwabo rwashinze imizi uyu muhanzi Rayvan yerekana umukunzi we mu muryango we nk’umukazana wabo nyuma yo kwibaruka imfura yabo bise Jaydan.
“Ndagukunda mwana wanjye Jaydan.” Niko Rayvanny yanditse nyuma yo kubwirwa ko yibarutse umwana w’umuhungu.Uyu muhanzi kandi yabwiye umugore ko amukunda kandi ko bazakomeza kubana nk’umugabo n’umugore ‘ubu wabaye umubyeyi ntukira umwana’.
Rayvanny yafashe umwanzuro w’uko Mama wimfura ye yamuba iruhande akaramata ,bishimisha ababyeyi n’imiryango yombi.Rayvanny akaba atangaza ko yiteguye gukora ubukwe bidatinze kuko ubu yamaze kwerekana uwo bazafatanya urwo rugendo mu muryango w’iwabo.
Mu mpera z’icyumweru dusoje nibwo yerekanye uwo yihebeye ,abwira ababyeyi be ko ariwe uzababera umukazana mu minsi iri imbere.
Ubusanzwe Rayvanny abarizwa mu muryango wa Gikristu ariko umukunzi we Fahyma n’umuyisilamu.Uyu mukunzi we yavuze ko urukundo rutandukanye n’idini ashimangira ko urukundo arirwo rwa mbere ‘urukundo ruruta byose ‘.
Ubukwe biteganyijwe ko buzaba mbere y’uko uyu mwaka urangira.
Uyu muhanzi kandi twabibutsa ko aherutse gukorana indirimbo nziza cyane n’umuhanzi wo mu Rwanda Safi Madiba bayita Fine yakorewe mu gihugu cya Tanzania, amashusho yiyo ndirimbo yakozwe na Extrafocus Tanzania ayoborwa na Eris Mzava