Abagize Urwego rwunganira ubuyobozi bw’uturere mu gucunga umutekano (District Administrative Security Support Organ-DASSO) 95 bo mu karere ka Burera basabwe kwita ku nshingano zabo no kuzuzuza uko bisabwa.
Ibi babisabwe ku itariki 31 Gicurasi mu nama bagiranye n’Umuyobozi w’aka karere, Uwambajemariya Florence, akaba yari hamwe n’Umuhuzabikorwa wa DASSO, Chief Superintendent of Police (CSP) Sam Rumanzi.
Iyo nama yitabiriwe kandi n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Dieudonné Rwangombwa, ikaba yarabereye mu kagari ka Ndago, ho mu murenge wa Rusarabuye.
Mu ijambo rye, Uwambajemariya yabwiye abagize uru rwego ati,”Uruhare rwanyu mu kubungabunga umutekano ruragaragara; ariko na none nta kwirara kugomba kubaho; ahubwo mugomba kurushaho kurwanya ikintu cyose gishobora guhungabanya ituze rya rubanda.”
Yabasabye kandi kurangwa na disipuline mu kazi; ndetse n’ubushishozi mu gufata ibyemezo, aha akaba yaragize ati,” Nk’abagize urwego rwunganira ubuyobozi bw’uturere mu gucunga umutekano mukwiye kuba indakemwa mu byo mukora mwirinda ruswa n’ibindi binyuranije n’amategeko.”
CSP Rumanzi yabasabye kubahiriza amategeko abagenga mu kazi, kandi bagaha serivisi nziza ababagana.
Yagize ati,”Guhanahana amakuru ku gihe bituma inzego zibishinzwe zikumira ibyaha; kandi bituma abamaze kubikora ndetse n’abafite imigambi yo kubikora bafatwa.”
Yaberetse uko raporo zikorwa neza; kandi abasaba kujya bazikora uko bisabwa; aha akaba yaragize ati,”Iyo zikozwe neza kandi zikagera aho zigomba koherezwa ku gihe bituma hakorwa igenamigambi rihamye ry’ibikorwa bigamije kunganira ubuyobozi bw’uturere mu gucunga umutekano.”
Inshingano z’abagize uru rwego zigenwa n’Itegeko rya Perezida wa Repubulika No 101/2014, Itegeko ngenga No 26/2013, Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena ibigenerwa abagize uru rwego, n’amabwiriza ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu agenga imyitwarire y’abarugize.
Mu izina rya bagenzi be, Umuhuzabikorwa wa DASSO mu karere ka Burera, Ndahumba Jean Pierre yashimye abayobozi babagiriye inama , kandi asaba bagenzi be kuzikurikiza.
RNP