• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umuhuzabikorwa wa DASSO yasabye abagize uru rwego kwita no kuzuza inshingano zabo

Umuhuzabikorwa wa DASSO yasabye abagize uru rwego kwita no kuzuza inshingano zabo

Editorial 04 Jun 2016 Mu Mahanga

Abagize Urwego rwunganira ubuyobozi bw’uturere mu gucunga umutekano (District Administrative Security Support Organ-DASSO) 95 bo mu karere ka Burera basabwe kwita ku nshingano zabo no kuzuzuza uko bisabwa.

Ibi babisabwe ku itariki 31 Gicurasi mu nama bagiranye n’Umuyobozi w’aka karere, Uwambajemariya Florence, akaba yari hamwe n’Umuhuzabikorwa wa DASSO, Chief Superintendent of Police (CSP) Sam Rumanzi.

Iyo nama yitabiriwe kandi n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Dieudonné Rwangombwa, ikaba yarabereye mu kagari ka Ndago, ho mu murenge wa Rusarabuye.

Mu ijambo rye, Uwambajemariya yabwiye abagize uru rwego ati,”Uruhare rwanyu mu kubungabunga umutekano ruragaragara; ariko na none nta kwirara kugomba kubaho; ahubwo mugomba kurushaho kurwanya ikintu cyose gishobora guhungabanya ituze rya rubanda.”

Yabasabye kandi kurangwa na disipuline mu kazi; ndetse n’ubushishozi mu gufata ibyemezo, aha akaba yaragize ati,” Nk’abagize urwego rwunganira ubuyobozi bw’uturere mu gucunga umutekano mukwiye kuba indakemwa mu byo mukora mwirinda ruswa n’ibindi binyuranije n’amategeko.”

CSP Rumanzi yabasabye kubahiriza amategeko abagenga mu kazi, kandi bagaha serivisi nziza ababagana.

Yagize ati,”Guhanahana amakuru ku gihe bituma inzego zibishinzwe zikumira ibyaha; kandi bituma abamaze kubikora ndetse n’abafite imigambi yo kubikora bafatwa.”

Yaberetse uko raporo zikorwa neza; kandi abasaba kujya bazikora uko bisabwa; aha akaba yaragize ati,”Iyo zikozwe neza kandi zikagera aho zigomba koherezwa ku gihe bituma hakorwa igenamigambi rihamye ry’ibikorwa bigamije kunganira ubuyobozi bw’uturere mu gucunga umutekano.”

Inshingano z’abagize uru rwego zigenwa n’Itegeko rya Perezida wa Repubulika No 101/2014, Itegeko ngenga No 26/2013, Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena ibigenerwa abagize uru rwego, n’amabwiriza ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu agenga imyitwarire y’abarugize.

Mu izina rya bagenzi be, Umuhuzabikorwa wa DASSO mu karere ka Burera, Ndahumba Jean Pierre yashimye abayobozi babagiriye inama , kandi asaba bagenzi be kuzikurikiza.

RNP

2016-06-04
Editorial

IZINDI NKURU

APR FC yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2024, izahura na Red Arrows yaje itumiwe

APR FC yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2024, izahura na Red Arrows yaje itumiwe

Editorial 19 Jul 2024
Uganda: Igipfunsi cya Gen Katumba cyari kimpitanye – Depite Zaake

Uganda: Igipfunsi cya Gen Katumba cyari kimpitanye – Depite Zaake

Editorial 01 Oct 2017
Amahanga akomeje kuvuga imyato RDF kubera umurava n’ubuzobere bukomeje kuyiranga muri Mozambike

Amahanga akomeje kuvuga imyato RDF kubera umurava n’ubuzobere bukomeje kuyiranga muri Mozambike

Editorial 09 Aug 2021
Retired Capt Rushema Joseph yaburiwe irengero

Retired Capt Rushema Joseph yaburiwe irengero

Editorial 05 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inyeshyamba za FLN zongeye kwiyahura zigaba agatero-shuma mu Rwanda, ebyiri zihasiga ubuzima.
Amakuru

Inyeshyamba za FLN zongeye kwiyahura zigaba agatero-shuma mu Rwanda, ebyiri zihasiga ubuzima.

Editorial 24 May 2021
Abapolisi b’u Rwanda bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti
Mu Mahanga

Abapolisi b’u Rwanda bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Editorial 25 Jul 2016
RDC: Abantu umunani bishwe n’inyeshyamba zikomoka muri Uganda
INKURU NYAMUKURU

RDC: Abantu umunani bishwe n’inyeshyamba zikomoka muri Uganda

Editorial 28 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru